• 11/12/2019 4:50 46

Urwego rw’Amagereza mu Rwanda na RIB zo zarekewe muri Minisiteri y’Ubutabera

Nyuma y’uko Minisitiri mushya wa Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, Gen Patrick Nyamvumba ashyikirijwe amadosiye yari muri Minisiteri y’Ubutabera, ibijyanye n’Urwego rw’amagereza ndetse n’urw’Ubushinjacyaha (RIB) byagumye mu butabera.

Minisitiri Busingye Johnston w’Ubutabera atanga ipeti rya Warder ku bacungagereza 225 bari barangije amasomo muri Kamena 2019 (Archives)

Ku mugoroba wok u wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2019, ba Minisitiri Busingye Johnston na Gen Patrick Nyamvumba basinye ku masezerano yo guhererekanya dosiye zikubiyemo inshingano nshya zireba Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu zari zimaze imyaka itatu zicunzwe na Minisiteri y’Ubutabera.

Mu byasubijwe Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu harimo na Polisi y’Igihugu gusa ntihari havuzwe aho izindi nshingano zahoze muri iriya Minisiteri mbere y’uko ivaho zigashyirwa mu y’Ubutabera zerekera, izo zirimo Urwego rw’amagereza mu Rwanda, na RIB (yasimbuye CID).

Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itumanaho n’imenyekanishabikorwa, Mme. Umugiraneza Françoise yabwiye Umuseke ko Urwego rwIgihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwagumye muri Minisiteri y’Ubutabera.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwagumye muri Minisiteri y’Ubutabera.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yabwiye Umuseke ko nta kibazo kirimo kuba urwego avugira rwagumye muri Minisiteri y’Ubutabera.

Ati “Nubundi Urwego rw’Ubugenzacyaha rwagiyeho rujya muri Minisiteri y’Ubutabera, twe turumva ntacyahinditse.”

Ku ruhande rw’Abunganira abantu mu Mategeko na bo bagaragaje ko bishimiye kuba Urwego rw’Amagereza mu Rwanda rwagumye muri Minisiteri y’Ubutabera. Umunyamategeko Me. Cyprien Nsabimana yabwiye Umuseke ko kuba RCS ikomeza kuba ikigo cya Minisiteri y’Ubutabera ari byo bifite umumaro cyane kuruta.

Ati “Iyo umuntu afunzwe ajya kugororerwa muri gereza kandi dosiye ze ziba ziri mu Nkiko,  kandi Inkiko zibarizwa muri Minisiteri y’Ubutabera.”

Uyu Munyamategeko yavuze ko n’iyo habayeho imbabazi cyangwa kurekurwa by’agateganyo byose bikorerwa muri Minisiteri y’Ubutabera.

Mu Rwanda hari gereza 14 zifungiwemo abantu barenga ibihumbi 66.

Iyo ni Gereza ya Mageragere ni imwe mu zifungiyemo abantu benshi i Kigali muri Nyarugenge

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ariko nubundi izi nzego zijyanye n’ubutabera ntabwo ari iz’umutekano!

  • Hapo sawa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *