• 11/12/2019 2:31 22

Urwego rw’abinjira rwatangije Pasiporo Nyarwanda ya EAC nshya n’ibiciro byayo

Urwego rw’Igihugu rushi nzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangije Pasiporo Nyarwanda nshya y’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba ikozwe mu buryo bw’Ikoranabuhanga n’ibiciro byayo bishya.

Umuyobozi w’uru rwego rw’abinjira n’abasohoka Lt Col François Régis Gatarayiha agaragaza izi pasiporo

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Abinjira n’abasohoka ruratangaza ko ubwoko bw’iyi Pasiporo buhabwa abana ifite na paji 34 n’iz’abantu bakuru imwe ifite paji 50 indi ikagira 66.

Ubwoko bw’Izi Pasiporo zerekanywe ku mugaragaro uyu munsi, harimo n’izihabwa abakozi cyangwa abagiye mu butumwa bwa Leta.

Uru rwego ruhamagarira abanyarwanda bifuza iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga ko batangira kuyaka bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa.

Pasiporo isanzwe ya paji 50 ifite agaciro k’imyaka itanu izajya yishyura ibihumbi 75 Frw, naho iya paji 66 yishyurwe ibihumbi 100 Frw mu gihe isanzwe y’abana bato ifite paji 34 izajya yishyurwa ibihumbi 25 Frw.

Pasiporo y’akazi ifite paji 50 izajya imara imyaka itanu izajya yishyurwa ibihumbi 15 Frw naho iy’abanyacyubahiro ya paji 50 izajya imara imyaka itanu ikazajya yishyurwa ibihumbi 50 Frw.

Urwego rushinzwe Abinjira n’abasohoka ruvuga ko iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga isohotse mu gihe abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Africa y’Uburasirazuba bemeranyijwe ko pasiporo zisanzwe zikoreshwa muri ibi bihugu zizakomeza gukora kugeza muri Kamena 2021.

Ni pasiporo ifite isura nshya, ikoranye ibimenyetso by’umuco nyarwanda, ikanagira ibimenyetso by’umutekano bituma ntawapfa kuyigana.

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka busaba abifuza iyi pasiporo kujya biyizira kuko hazajya hafatwa umwirondoro uhagije urimo ifoto n’ibikumwe 10.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, Hasohotse iteka rya Minisitiri ryerekanaga ikiguzi gishya cya Pasiporo kiyongereyeho 1/2 ku zisanzwe mu gihe iz’abanyacyubahiro zitigeze zizamuka.

UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Mwabanje mugashyira ingufu mu gufungura imipaka ifunze se? Ibiciro aho bigeze turashize mwa bayobozi mwe!!

  • None se ibindi bihugu byo byayishyizeho? East African Community tuyihoza mu magambo, ariko mu bikorwa turi hafi kuyirundura nk’uko Idi Amin yabikoze muri 1997. Nihagarara kubera amakimbirane hagati y’ibihugu adakemuka n’imipaka ifunze, iyo passeport ya EAC izaba ikimaze iki? Ariko se ko n’abanyaburayi baturusha umuryango wakomeye mbere bataragira passeport imwe, buriya ntituriho twihuta cyane ku bitagombye kuba ibyihutirwa? Gutunga iriya passeport kandi udashobora kujya muri Uganda cyangwa mu Burundi bizaba birimo akahe karusho? Izatuma se aba TZ batureka tukajya gukorerayo ko uyu munsi bitoroshye na busa? Ko naherutse hemezwa na passeport ya African Union se, aho mu myaka mike iriya nayo ntituzaba twayitaye twaysimbuje iyo y’umugabane?

  • Iyi passport inteye impungenge. Kuki tutagumana iyu Rwanda tukayijyanisha n’ikoranabuhanga ryifuzwa, ariko ari iyacu y’u Rwanda . Ibya EAC rwose ntibizaramba. Uwasaba isanzwe ntiyayibona ? Nubwo yamara imyaka 2 gusa nta kibazo.

  • Ko ibindi bihugu bya Eac bitayitangije ngo bitangizwe icyarimwe ? None mwapfunyikira abantu urwandiko rutagira agaciro aka ya nama yo muri Convention ?!

  • Muzanatwereke aba mbere bazazigenderaho bajya i Burayi na Amerika .

  • @Gahinda, ibya Idi Amin ni ibyo muri 1977.

  • Ahubwo se iyo bareka abantu bagakomeza bagakoresha ID (indangamuntu) ko numva twazikoreshaga kdi gahunda zikagenda neza!!!!???? Ahubwo se ubwo ni iyihe mpamvu yatuma ngura passport ya EAC kuri 100k kdi nshobora no kugura passport isanzwe inyemerera kujya ku isi hose kumafara 100k nayo!!!!?????

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *