Urwandiko rwa UMULISA rusaba guhindura amazina
INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA UMULISA Hortance Redempta RUSABA GUHINDURA AMAZINA
Uwitwa UMULISA Hortance Redempta , mwene MUSONI NIYIBIZI Leon na MUKANDOLI Immaculee , utuye mu Mudugudu wa kamahinda, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Yasabye uburenganzira bwo kongera izina NIYIBIZI mu mazina asanganywe, UMULISA Hortance Redempta akitwa UMULISA NIYIBIZI Hortance Redempta ; mu irangamimerere
Impamvu atanga n’uko izina NIYIBIZI ari izina ry’umubyeyi we (se) bityo akaba asaba ko ryakongerwa mu mazina ye.
Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’ amategeko, kongera izina NIYIBIZI mu mazina asanganyweye UMULISA Hortance Redempta bityo akitwa UMULISA NIYIBIZI Hortance Redempta mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.