• 03/12/2020 9:43 52

Urukiko rwo mu Burundi rwahamije Buyoya kwica Ndadaye rumukatira BURUNDU

Maj. Pierre BUYOYA wabaye Perezida w’u Burundi mu bihe bitandukanye, Urukiko rwo mu gihugu ke rwamukatiye igihano cya Burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwica Perezida Melchior Ndadaye.

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi

Urukiko rwo mu Burundi rwahamije Pierre Buyoya ibyaha bine (4) bishingiye ku iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye wari watowe n’abaturage.

Pierre Buyoya, w’imyaka 70, ahagarariye Umuryango wa Afrika yunze Ubumwe mu karere ka Sahel. Ntabwo yigeze aburana muri urwo rubanza.

Inyandiko y’Urukiko BBC yaboneye kopi, ivuga ko Pierre Buyoya n’abandi bantu 15 – benshi bahoze ari aba-ofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi bakatiwe igihano cya Burundu.

Abandi bantu batatu, barimo Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida w’u Burundi, bakatiwe imyaka 20, undi umwe agirwa umwere.

Mu 2018, Leta y’u Burundi yashizeho impapuro mpuzamakungu zo gufata Pierre Buyoya. Uyu yayoboye u Burundi inshuro ebyiri (1987 – 1993), (1996 – 2003) ashinjwa uruhare mu iyicwa rya Melchior Ndadaye wari watowe n’abaturage mu 1993.

BBC

UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ibibera muli iyi si birababaje.Niba se BUYOYA ahagarariye UN bashyizeho ngo izane amahoro ku isi,none ikaba ikoresha abicanyi,ubwo se mubona UN izazana amahoro ku isi?Cyangwa wa mugani ni iyo kwihembera ibifaranga byinshi gusa?

    • @ bitariho

      Ibaze maze nyine unisubize impamvu umuntu washyiriweho impapuro zimufata n’igihugu kimwe mu bigize AU (ntabwo ari UN), uwo muryango ukomeza kumugirira icyizere Uburundi ntibugire icyo bubikoraho! Igisubizo nta kindi ni uko hari abasesenguye bagasanga ikirego nta shingiro kandi Uburundi bukaba bufite diplomatie idafite agatege na mba🤭😝

      • @John nizereko atari kwishinga ibyo uvuga.Tegereza gato.Uzi igikurikiyeho se? bagiye gukoporora ibyo u Rwanda rwakoreye abaruhunze bose bavuye muri RPF maze bamukorere samuli maze batareke muri Interpol.

        • ibi biragaragara ko ari ukumubeshyera ahubwo bamufitiye ubwoba kuko yavuzeko aziyamamaza ndumva hashize igihe narumvise ko ashaka gusubirayo akiyamamaza ubwo nicyo batinya ariko bararengereye kumubeshyera kuko niba yarapfuye 1993 nyamara Buyoya akongera gutegeka 1996 ibyo birerekana ko atamwishe kuko yari kujyanwa mu nkiko mbere, noneho byonyine kumucira urubanza ku kirego kinini gutyo byonyine ataburanye biragaragara ko ari ikinyoma ariko uzi kwica perezida wowe ubwo urumva ari urubanza ubyuka ugahita uca ntakuburana kubayeho ngo uzane ibimenyetso bamushinja nawe azane ibigaragaza ko ubeshya?sha ubutegetsi bw uburundi burananiwe pe njye mbona ibyo bukora kandi ndi umuturage usanzwe utarigeze ujya muri politiki nkabona ko ubutegetsi bw uburundi bunaniwe 100% Imana ibatabare pe kuko bategetswe n injiji ariko ni mu gihe kuko n ubutegetsi ntibaburwaniye ngo babufate ahubwo barabuhawe no ibyabaye kuri parmehutu neza neza barahuje pe umuntu ashyirwa ku butegetsi aho gutegeka ngo ateze imbere igihugu akajya mu manjwe, akajya kwica abaturage ngo ntibahuje ubwoko yewe hari abadafite ubutegetsi mu maraso yabo ahubwo bahatiriza.

        • @ Minani

          Ntawe nzi wahunze iyo RPF uvuga ukorera AU. Nta n’uwo nzi wahunze RPF iyo Interpol irafata. Abafashwe ni abishe Abatutsi muri 94 na Rusesabagina wahamagaye nomero itariyo…

  • Dore uko areba !

  • Nizereko bamushyiriyeho impapuro zokumuta muri yombi uwo mwicanyi ruharwa.

  • ibi biragaragara ko ari ukumubeshyera ahubwo bamufitiye ubwoba kuko yavuzeko aziyamamaza ndumva hashize igihe narumvise ko ashaka gusubirayo akiyamamaza ubwo nicyo batinya ariko bararengereye kumubeshyera kuko niba yarapfuye 1993 nyamara Buyoya akongera gutegeka 1996 ibyo birerekana ko atamwishe kuko yari kujyanwa mu nkiko mbere, noneho byonyine kumucira urubanza ku kirego kinini gutyo byonyine ataburanye biragaragara ko ari ikinyoma ariko uzi kwica perezida wowe ubwo urumva ari urubanza ubyuka ugahita uca ntakuburana kubayeho ngo uzane ibimenyetso bamushinja nawe azane ibigaragaza ko ubeshya?sha ubutegetsi bw uburundi burananiwe pe njye mbona ibyo bukora kandi ndi umuturage usanzwe utarigeze ujya muri politiki nkabona ko ubutegetsi bw uburundi bunaniwe 100% Imana ibatabare pe kuko bategetswe n injiji ariko ni mu gihe kuko n ubutegetsi ntibaburwaniye ngo babufate ahubwo barabuhawe no ibyabaye kuri parmehutu neza neza barahuje pe umuntu ashyirwa ku butegetsi aho gutegeka ngo ateze imbere igihugu akajya mu manjwe, akajya kwica abaturage ngo ntibahuje ubwoko yewe hari abadafite ubutegetsi mu maraso yabo ahubwo bahatiriza.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *