• 19/01/2020 8:58 13

Uruhare rw’abafotora mu iterambere ry’abamurika n’abahanga imideri mu Rwanda

Kumurika no guhanga imideri ni kimwe mu bice by’ubuhanzi biri gukura cyane. Iterambere ry’ibi byose rishimangirwa n’amafoto y’ibyo bakora aba yashyizwe hanze na ba nyiri ubwite rimwe na rimwe n’ababa bayafotoye. Iyi nkuru iragaruka ku ruhare rw’abafotora mu iterambere ry’abamurika n’abahanga imideri.

Rwema Laurene uhanga imideri ashima urwego abafotora bagezeho ngo baratanga ikizere cy’ejo hazaza

Gufotora neza no kubika ibihangano by’imideri biciye mu mafoto ni umuco uje vuba mu Rwanda cyane ko n’iyo ugeragegeje gushakisha amafoto y’ibyagiye bikorwa nko mu myaka 15 ishije muri uyu mwuga bidapfa koroha. Hari n’ubwo ubaza ba nyiri ubwite bakakubwira ko batazi neza aho amafoto y’ibikorwa bakoze mbere abitse.

Kuva mu 2012 abari muri uyu mwuga batangiye kubika no gushyira ku bwinshi  ku mbuga nkoranyambaga amafoto yagaragazaga ibikorwa byabo. Muri uwo mwaka ni nabwo ibyo gufotora byatangiye gufata intera urubyiruko rwinshi n’abakuze bake batangira kubishyiramo imbaraga.

Uru ruganda mu byo gutunganya amafoto no kuyafotora narwo rwarakuze rutangira kumenyekana no hanze y’u Rwanda ari nako rwinjiriza amafaranga menshi ababikora.

Mucyo Sandrine umwe mu bamurika imideri waganiriye n’Umuseke yadutangarije ko amafoto meza abafasha kumenyekana.

Yagize ati “Kwifotoza no gutunga amafoto meza byangejeje kuri byinshi kuko ubu maze kuzenguruka ibihugu bitandukanye njya kumurika imideri.”

Mugenzi we na we umurika imideri, Umulisa Gabriella atangaza ko kwifotoza byatumye akorana n’itanagazamakuru neza.

Ati “Mu myaka ishije kuko tutabonaga uburyo bwo kwifotoza wasangaga ibyo dukora bitamanyekana cyane ariko ubu byatangiye guhinduka. Amafoto dushyira hanze agaragaza ibikorwa tuba twakoze, burya niyo  akenshi itangazamakuru rigenderaho rikadukoraho inkuru.”

Akomeza avuga ko kubika neza no gukora amafoto ari ku rwego mpuzamahanga bifasha abamurika imideri kubona uko bamamaza no gukorana na Kompanyi zitandukanye mu by’ubucuruzi.

Ati “Muri rusange biragoranye gutera imbere mu mwuga wo kumurika imideri udafite amafoto meza.”

Uwamahoro Delphine uhanga imideri we avuga ko kubika amafoto y’ibihangano byabo bibafasha kubyubaha kandi bakanayakoresha bamamaza no kubicuruza.

Rwema Laurene na we uhanga imideri ashima abafotora kuko ngo babagira inama y’uko ayo mafoto afatwa.

Mu bafotozi bagarutsweho n’aba bose harimo uwitwa Mahoro Luqman uheruka kwegukana igihembo cy’uzi gufotora neza mu bihembo bya Made in Rwanda 2018, n’abandi.

Mu mafoto wareba abafotora bagira uruhare mu iterambere ry’abamurika n’abahanga imideri

Ashimwe Constantin ni umwe mubafotora bamaze kubaka izina mu Rwanda no hanze
Umulisa Gabriella yemeza ko amafoto ariyo abafasha gukorana n’itangazamakuru neza
Sandrine Mucyo avuga ko gutunga amafoto meza byamukinguriye imiryango akajya kumurika imideri no hanze y’u Rwanda
Vuguziga Olivier nawe ni umwe mubari guteza imbere uruganda rw’imideri biciye mu mafoto

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • ko mbona se mwanditse abo batatu mu Rwanda nibo bahari bonyine cg ni promo muri kubaha twarabamenye na plaisir nuko mwamuvugaga nimugatoneshe sha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *