• 15/12/2019 8:53 33

Urugendo rw’Amavubi mu mikino nyafurika rutangiye nabi, atsindiwe i Maputo 2-0

Ku mugoroba wo kuri uyu Kane, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakinnye umukino wa mbere wo gushaka tike y’igikombe cya Africa, itsinzwe na Mozambique 2-0.

Amavubi yatsinze igitego cya mbere kuri penaliti

Ni umukino wa mbere mu itsinda rya Gatansdatu (F) u Rwanda rurimo.

Kimwe n’andi makipe rurahatanira itike yo kuzajya mu mikino ya nyuma y’’igikombe cya Afurika k’ibihugu kizabera muri Cameroun mu 2021.

Ibitego bvibiri byatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino waberaga i Maputo.

Ernesto yafunguye amazamu ku munota wa 28’ kuri penaliti yateye nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul akoze umupira mu rubuga rw’amahina.

Iyi penalite abakinnyi b’Amavubi bavuze ko atari yo, ariko umusifuzi afata ikemezo arayitanga.

Nyuma y’iminota itatu ku munota wa 31’ Mozambique yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mexer nyuma y’uko mugenzi we acenze ba myumgariro b’Amavubi aramuhereza ahagaze wenyine.

Amavubi nyuma yo gutsindwa na Mozambique ari ku mwanya wa nyuma mu itsinda, kuko Cameroon n’Ibirwa bya Cap Vert/Cape Verde buri kipe ifite inota rimwe nyuma yo kunganya.

Amavubi azakina umukino wa kabiri na Cameroon ku cyumweru taliki ya 17 Ugushingo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Mozambique XI: Julio Pedro Frenque (GK), Sidique Ismail Mussagi, Edson Andre Sitoe, Zainadine Junior, Manuel Kambala, Reinildo Mandava, Genny Cipriano Catamo, Stelio Ernesto Telinho, Witiness Quembo, Canhembe Neymar, Elias Pelembe na Clesio David Bauque

Rwanda XI:  Kimenyi Yves (GK), Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima (C), Jacques Tuyisenge, Meddie Kagere na Hakizimana Muhadjili.

Mozambique yarushije Amavubi ku buryo bugaragara
Nyuma ya Mozambique u Rwanda ruraza kwitegura Cameroon
Umukino w’Amavubi na Mozambique waje kuva kuri televiziyo utarangiye kubera ko ku kibuga habuze umuriro habura iminota ibiri ngo urangire

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • babwiye Mashami ngo afate abakinyi bajye gushaka qualification, Mashami ati oya ndashaka guha apr icyubahiro, none atahanye ikimwaro gusa

  • Nta rutahizamu kugeza ubu dufite wadukura mu menyo ya rubamba uretse Sugira Ernest kandi abikoze inshuro nyinshi n’igihe duherutse gutsinda Mozambique niwe wabikoze!

  • Sugira agarurwe vuba na bwangu kunyungu zigihugu, yaramaze iminsi aduha ibyishimo.

  • None se batsinda gute APR ihagarika umuntu ngo nuko yiyumvamo amavubi , Vincent nawe ati APR yavuze ntacyo narenzaho. Muba muri mumikino, ntimuzi icyo mushaka.

  • Nonese bari gutsinda bate basize utsinda harya sugira ngo yazize ko yiyumva mu ikipe y’igihugu ahubwo jye mbona yari kubishirwa uba uri patriotic yari akwiye gusimbura Bamuharaiki mu kuyobora itorero ry’Igihugu apana kumuhagarika

  • Arakoze cyane Mashami Vincent gusigasira umugati akitwara neza hariya Moçambique nubwo bitamuhiriye ariko ntako atagize akumvira abamuruta….

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *