• 15/12/2019 8:29 49

Urugendo kuva mu Mugi wa Rusizi kugera ku kirwa cya Nkombo kiri hakurya y’i Kivu

Nkombo ni  kimwe mu ibirwa biri mu Ikiyaga cya Kivu, ni cyo kiruta ibindi byose  mu Rwanda. Nkombo  ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi, ni ikirwa gifite ubuso Km2 29 gituwe n’abaturage barenga  20,000 benshi batunzwe n’uburobyi, Nkombo irihariye ku Rurimi n’imbyino, mu mwanya muto menya ubuzima bwa nkombo.

Abatuye Nkombo bamwe bava ku Kirwa bakajya kuvoma ahitwa mu Ihepfu mu Murenge wa Nkanka hakuno y’i Kivu, Yosuwa wabaye Nkombo avuga ko abaturage baho baba bataryohewe n’amazi ari ku kirwa

Ni ikirwa kiri mu km 11 uvuye mu mugi wa Kamembe i Ruzisi, muri uru rugendo, m 679 ni urugendo rw’ubwato mu Kiyaga cya Kivu, rumara hagati y’iminota 5-10 ku bwato bakoresha.

Nubwo kugenderanirana n’abaturanyi byoroshye kubera ubwikorezi bwo mu mazi bwateye imbere kuri iki kirwa, gutembera ku kirwa byo biragoye, bisaba kugendesha amaguru, cyakora hari bake cyane bafite moto.

Kujya ku kirwa cya Nkombo mu buryo bwa rusange bisaba gutega ubwato.

Uturutuse mu Mugi wa Rusizi werekeza ku Nkombo ushobora kunyura mu Murenge wa Kamembe, ni bwo buryo  buhendutse, gusa buragoye, bigusaba kugendera ku isaha kuko ahitwa mu Ibudiki ubwato buhaguruka saa munani n’igice z’amanywa (14h30) bwerekeza ku Nkombo, mu igihe buba bwavuye ku kirwa mu gitondo saa mbiri n’igice (8h30 a.m).

Icyo gihe urugendo rugusaba amafaranga Magana atanu gusa (Frw 500).

Uburyo bwa kabiri bukoreshwa na abenshi mu rugendo rwo kujya ku Kirwa cya Nkombo ni ugutega moto, bigasaba Frw 1500 cyangwa umuntu akihereza umwitozo wo gukora urugendo n’amaguru rwa km 11.

Yaba uwateze moto cyangwa uwagenze n’amaguru, bagera ku mwaro w’ahitwa Hepfu, ubundi bagatega ubwato bishyura Frw 100 mu kugenda no kugaruka bakaguha itike ubika, iyo  uyitaye usabwa kwishyura andi Frw100.

Ukigera kuri iki kirwa kimwe n’ahandi ku mipaka uhasaga umuganga upima umuriro kugira arebe ko utahazanye icyorezo cya Ebola.

Basanze ubuzima bumeze neza utangira urugendo rw’amaguru aho muri m 150,  ugera ku Biro by’Umurenge wa Nkombo, hari ihuriro ry’imihanda ibiri ihuza Utugari tugize uyu Murenge.

Uvuye ku Murenge uzamuka iburyo muri m 300 ugera kuri Paruwasi Gatulika ya Nkombo. Mu kuboko kw’ibumoso werekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nkombo.

Kuri iki kirwa hari ibintu bitangaje udashobora gusanga ahandi mu igihugu.

Ab’iNkombo bafite ururimi rwabo bihariye rwitwa “AMASHI”, rukomoka mu baturanyi bo muri Repurika ya Demokarasi ya Congo, bafite n’imbyino yihari yitwa “Gusama” abayibyina bakitwa “Abasamyi”.

Kuri iki kirwa hari Ishuri Ryisumbuye ryitwa St. Pierre, ryamenyekanye mu gihe cyo Kwita izina Icyogajuru u Rwanda rwahawemo akumba kikaba giheruka kujya mu isanzure, kizafasha abatuye Nkombo kubona Internet yihuta.

Nkombo ifite umwihariko wo kugira imbangukiragutabara y’ubwato.

Kuri iki kirwa hari amacumbi ku bantu bahasura, irizwi cyane ni Geust house ya Nkombo ryubatswe ngo rifashe mu iterambere, ariko ryaje guhomba ubu ryashyizwe ku isoko ngo uwabasha kuricunga neza aryegukane.

Benshi mu batuye Nkombo bakora imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu baturiye, abaturage baho ni abahanga mu koga mu kiyaga nubwo nta we uhavuka wabaye umunyamwuga mu mikino yo koga.

Kuri Nkombo hari imihanda ishobora kunyurwamo n’imodoka, ariko nta na rimwe imodoka iragera kuri ubu butaka kuko nta buryo bwo kwambuka amazi, ibi bituma hari abatarabona imodoka kuva bavuka.

Mu masaha agera kuri atanu, Umunyamaku wacu  yamaze  ku kirwa yabonye moto imwe, amakuru yahawe n’abaturage ni uko izindi moto zihari ari izo ku Murenge no ku Kigo Nderabuzima.

Nkombo yabonye amashanyarazi muri 2015 yambukijwe ikiyaga cya Kivu muri m 679 z’uburebure.

Benshi mu batuye ikirwa bafite inzozi ko hari igihe bazabona ikiraro cyambuka amazi, Nkombo yabo ikagerwaho imodoka kimwe, iterambere mu bwikorezi rikabageraho nk’uko n’abandi Banyarwanda bagezweho na ryo.

Hano bavoma hari amazi bakura mu ipompo iyavana ikuzimu

UMUSEKE/I Rusizi

3 Ibitekerezo

  • Ariko ubu kweli iyo ukoze inkuru nk’iyi nziza ntushyireho amafoto uba ub9na ubunyamwuga bwawe atari buke koko!!?

  • Uyu munyanakuru ntiyarahibereye wagurango bayamwoherereje kuri WhatsApp ahita yandika inkuru. Muduhe inkuru ziryoshye please kandi zikoze kinyamwuga!

  • Iyi Nkuru Nta Kigenda. Ubu Se Ni Iki Idusigiye Nk’abasomyi?
    Wagombaga Gushyiraho Amafoto Ya Hariya Hose(aho Bamkukira, Ibiro By’umurenge,centre De Santé, Paroisse, Paysage, Etc) N’ibyo Wavuze. Wagirango Warose Uhita Wandika Ntiwahageze!
    Wa Mugani Wa Mpyisi Abantu Bazabigisha Bageze Hehe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *