• 12/12/2019 3:52 31

Urubyiruko rwishyize hamwe rwakoze umuganda ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

Urubyiruko rurenga 100 rwishyize hamwe rukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Nyanza ya Kicukiro mu rwego rwo gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside, banasobanuriwe amateka y’u Rwanda bamwe muri bo batari bazi.

Bakoreye isuku abaraye babaye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Nyanza ya Kicukiro

Igikorwa cy’umuganda kuri urwo rwibutso ngo bamaze imyaka itatu bagikora.

Cyatangijwe n’uwitwa Kayitare Moustpha ngo wabitekereje kuko atazi aho Se yiciwe muri Jenoside ariko agahitamo ko icyo gikorwa kibera muri Kicukiro kuko ariho iwabo bari batuye.

Moustapha yatangiranye n’undi mukobwa witwa Uwizeye Grace na we ufite umuryango witwa ‘Nyampinga Ushoboye’ usanzwe ufasha abana bato babyariye iwabo, ababana n’ubwandu bwa Virus itera Sida n’abatishoboye muri rusange.

Bafasha abameze gutyo kuko hari n’ababikorewe muri Jenoside bibagiraho ingaruka zo kubura ubushobozi bwo kurera abana babyaye aho wasangaga hari abihebye ariko bo ngo ubu bafasha benshi bahura n’ibyo bibazo.

Igikorwa cy’umuganda bakoze kuri uyu wa gatanu bagitangiye mu gitondo saa tatu bagisoza saa sita z’amanywa.

Mu byo bakoze harimo gusukura ahabereye igikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro mu ijoro ryo ku wa kane tariki 11 Mata 2019, bakoropa ahabera ibiganiro banakora isuku ahandi hose hari imyanda.

Nyuma basuye ahashyinguwe imibiri y’abantu biciwe muri Nyanza ya Kicukiro basobanurirwa amateka yaho n’uburyo muri Jenoside hari ikimoteri kicirwagamo Abatutsi ngo bagereranywaga n’umwanda.

Banaganirijwe bamwe batanga ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside n’uburyo barokotse.

Kayitare Moustapha uri mu batekereje iki gikorwa aganira na Umuseke  yagize ati “Iyo tuje aha tukahasukura nanjye biranshimisha kuko mba ntanze uruhare rwanjye mu kubaka igihugu nk’urubyiruko. Ikindi turashimira Ibuka n’ubuyobozi bw’urwibutso rwa Nyanza batugiriye ikizere.”

Uwizeye Grace na we uri mu bakuriye iki gikorwa akaba n’umuyobozi w’umuryango ‘Nyampinga Ushoboye’ avuga ko uwo muganda bawukora mu rwego rwo guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Ati “Nubwo tuba twaje gukora umuganda, ni igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 ari nako dukomeza kubasubiza agaciro. Twe tukiri bato tuba tunasigasira amateka yacu ngo atazibagirana n’abandi bazavuka bazamenye ko natwe hari uruhare twagize mu kubaka igihugu.”

Urwo rubyiruko abarugize benshi ni abo mu mujyi wa Kigali ariko ngo n’abandi babyifuza bajya bifatanya na bo kuko intego yabo ari ukugira uruhare mu kubaka igihugu bashyize hamwe.

Basukuye muri Salle y’urwibutso n’ahandi hose hari imyanda
Bunamiye abahashyinguye ndetse nyuma basobanurirwa amateka yaranze ubwicanyi kuri ruriya rwibutso
Kayitare Moustapha ntazi aho Se yiciwe ngo nabyo biri mu byatumye atekereza kujya aza aha akahakorera isuku

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ndabashimiye icyo gikorwa cyiza bakoze. Mwagize neza rwose mukomerezaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *