Urubanza rwa KOADU: Aho uwatsinze n’uwatsinzwe bahisemo kujurira | UMUSEKE
  • 18/01/2021 11:47 13

Urubanza rwa KOADU: Aho uwatsinze n’uwatsinzwe bahisemo kujurira

*Mbanjimbere Faustin wayoboye Koperative yarajuriye
*KOADU yayoboraga yatsinze mu Rukiko Rwisumbuye rw’i Rubavu na yo yarajuriye
*Amakimbirane amaze imyaka 5 muri Koperative ashingiye ku kwitana bamwana

Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo, 2020 Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze ruraburanisha ubujurire bw’ababuranyi, ari bo Koperative Dukundumurimo KOADU iherereye i Rubavu n’abo irega kunyereza umutungo wayo, MBANJIMBERE Faustin na RWANGO Jean Claude bahamwe n’icyaha cy’Ubuhemu, n’icyo Gukora inyandiko mpimbano; bakaba barakatiwe imyaka 6, bajurira bavuga ko ari abere.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze (Photo Internet)

Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, Koperative Dukundumurimo (Ibagiro rya kijyambere riri mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu), Ubushinjacyaha bwareze abantu 13 bari Ayobozi ba Koperative na bamwe mu banyamuryango, ariko uwitwa HAKIZIMANA Hassan na HAMULI Bahati Amri baburanishijwe badahari
ariko bari bahamagajwe ku buryo bukurikije amategeko.

Ubushinjacyaha burega bariya bantu 13 ibyaha bibiri, Gukora no gukoresha inyandiko mpimbano; Kunyereza umutungo n’icyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.

Mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, KOADU yaregeraga indishyi yaregeye indishyi mu rubanza zingana na miliyoni 71.3Frw n’amadolari ibihumbi 106.8$ kandi igasaba gusubizwa ikibanza nº7148 kikandikwa kuri yo.

 

Umwenda wa miliyoni 435,5Frw

Ubushinjacyaha bwareze buvuga ko ayo mafaranga yanditswe mu masezerano y’inyongera ku yo KOADU yari isanzwe ifitanye na Sosiyete yayifashije kuba ibagiro yitwa King Construction and Service Company (KICOSECA) yashyizweho umukono ku wa 23/01/2015 iki gihe ubuyobozi bwa KOADU bwari buhagarariwe n’abantu 8 barimo na MBANJIMBERE Faustin wari Perezida wa Koperative, naho Sosiyete ya KICOSECA yari ihagarariwe na yobowe na HAKIZIMANA Hassan ndetse na NZABANDORA Théogène nk’uko biri mu kirego cy’Ubushinjacyaha.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha buvuga ko ariya masezerano abaregwa bayahimbye kuko nta yindi mirimo y’inyongera yagaragajwe ko yakozwe mu kubaka ibagiro.

 

Kwiregura

NZABANDORA Théogène wari uhagarariye KICOSECA asobanura ko arangije imirimo (y’inyongera ku kubaka ibagiro), yabasabye kwakira ibagiro, akora fagitire ya Frw 435.5  ku mirimo yose yakoze.

Yabwiye Urukiko ya yabasabye (KOADU) kubanza kumwishyura mbere yo kubaha inzu, maze bazana company yitwa SACCO Ltd, nk’umugenzuzi, iyi yari ihagarariwe na Ir MUNYANEZA Pascal.

Mu igenzura ryayo (contre-expertise y’imirimo yose KICOSECA yakoze), yagaragaje ikunyuranyo cya Frw 2.000.000, bityo KOADU yemera ko izishyura KICOSECA  agaciro k’ibyakozwe byose kangana  na Frw 433.3.

Impande zombi zumvikanye ko hazakurwamo miliyoni 182.8Frw yari amaze kwishyurwa na KOADU, hagasigara umwenda wa miliyoni 250.4Frw.

Ibi ni na byo bisobanuro Mbanjimbere Faustin na bagenzi be bahaye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, bavuga ko KICOSECA, na KOADU bari bafitanye andi masezerano ajyanye n’imirimo yo kubaka ibagiro kijyambere, ayo ku wa 24/03/2014, ya miliyoni 187.7Frwn’andi yasinywe ku wa 05/05/2014, ya miliyoni 125.4Frwyo kubaka inzitiro ebyiri.

Bityo ariya y’imirimo y’inyongera yashimangiraga umwenda wose KOADU ibereyemo KICOSECA habazwe imirimo y’inyongera yakozwe bisabwe n’Umugenzuzi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), harimo kubaka ibintu binyuranye, kuzamura urukuta rw’uruzitiro, gukora imiyoboro itandukanya amaraso n’indi myanda, kubaka ubwiherero bw’abagore, kubaka ah’abafite ubumuga no guhindura amakaro kakubakishwa terrazo n’ibindi.

 

Inama rusange ya KOADU yateranye ku wa 10/06/2015 bamwe barayemera abandi bakayihakana

Ubushinjacyaha “buvuga ko MBANJIMBERE Faustin na bagenzi be bataranyije guhimba inyandiko yo ku wa 10/06/2015 ivuga ko ku cyicaro cya KOADU hateranye inama rusange igizwe n’abanyamuryango 90 kandi iyo nama itarabayeho kuko yitabiriwe n’abanyamuryango 28 gusa, ko ibyo bavuga byemejwe n’abo banyamuryango nta byabayeho, ahubwo abanyamuryango 62 bose babashyiriyeho imikono, ndetse kuko buri wese mu bitabiriye inama yagombaga guhabwa 5.000frw, basohoye Frw 450.000 kandi baragombaga gutanga Frw 140.000 gusa, ayarenzeho uko ari Frw 310.000 bakaba barayakoresheje mu nyungu zabo.”

 

Kwiregura bemera ko inama yabaye

MBANJIMBERE Faustin wari Perezida wa Koperative kiriya gihe, kimwe na bagenzi be bemera ko inama rusange yabaye.

Yavuze ko ku wa 10/06/2015 yabaye, inama yitabiriwe n’abanyamuryango 88, inyandiko-mvugo yayo ikaba yaranditswe na RWANGO Jean Claude, naho insimburamubyizi z’abanyamuryango bayitabiriye zishyurwa na Kontabure (Comptable) RUSANGANWA Jean Baptiste ari kumwe na Caissière UWIMANA.

Asobanura ko muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) habayeho kwitiranya ibintu kuko inama yitabiriwe n’abanyamuryango 28 yabaye ku wa 21/10/2014.

 

Abiregura bahakana ko iyo nama itabayeho

NDAYISHIMIYE Jean Martin uyu yasimbuye MBANJIMBERE Faustin  ku buyobozi bwa KOADU muri Komite nshya mu 2017, yiregura avuga ko bakimara kubona inyandikomvugo y’inama yo ku wa 10/06/2015 bihutiye kureba mu gitabo cy’inama, basanga barayimatuyemo (barayivanyemo).

Uwitwa NGABO RUTIMIRWA Joseph, MUNYANEZA YOBOKA Innocent n’abandi bo biregura bavuga ko nta nama yabaye ku wa 10/06/2015 kuko ngo nta nama y’abantu 28 ishobora kubaho, ko ndetse batigeze basinya kuri lisiti zandikishijwe imashini.

 

Ikemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rw’i Rubavu

Ku wa 06/03/2020 Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko yafashe ikemezo ko (abantu 6) MBANJIMBERE Faustin, RWANGO Jean Claude, HAKIZIMANA Hassan, NZABANDORA Théogène, HAMULI BAHATI Amri na NDAGIJIMANA Théophile, rusanga barakoze icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano kandi MBANJIMBERE Faustin na RWANGO Jean Claude bakaba barakoze n’icyaha cy’ubuhemu aho kuba icyo kunyereza umutungo, bityo bose bakaba bagomba kubihanirwa.

Urukiko rusanga hakurikijwe uburyo ibyaha abashinjwa babikoze n’uburemere bwabyo, MBANJIMBERE Faustin, RWANGO Jean Claude, HAKIZIMANA Hassan, NZABANDORA Théogène, HAMULI BAHATI Amri na NDAGIJIMANA Théophile, buri wese akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka itandatu.

Ku birebana na Frw 310.000 yitiriwe insimburamubyizi ku banyamuryango kandi ntayo bahawe, Urukiko rurasanga agomba kwishyurwa na MBANJIMBERE Faustin na RWANGO Jean Claude kuko bahamijwe icyaha cyo kuba barayakoresheje mu nyungu zabo bwite nyuma yo gusinyira abanyamuryango bitiriwe ko bitabiriye inama yo ku wa 10/06/2015. 95.

Ku bijyanye n’indishyi z’akababaro n’igihembo cya Avoka, Urukiko rurasanga amafaranga yasabwe na Me uburanira KOADU ari menshi, mu bushishozi bwarwo, rukaba ruyigeneye Frw 3.000.000 y’indishyi z’akababaro no gushorwa mu manza na Frw 1.000.000 y’igihembo cya Avoka.

 

Umucamanza umwe ntiyashyigikiye ikemezo cya bagenzi be 2

Yabanje gusasira ibyo avuga akoresheje amategeko, avuga ku kemezo Urukiko rwafashe ko Urukiko rwemeje ko amasezerano y’inyongera yo ku wa 23/01/2015 ashamikiye ku masezerano y’isoko Nº 02/F/2014-03-28-N/KO.A.DU/ atavugisha ukuri, akaba yafatwa n’inyandiko mpimbano

“….Ndasanga, n’ubwo Ubushinjacyaha buvuga ko inyandiko yo ku wa 23/01/2015 ari impimbano kubera ko itavugisha ukuri, kuba abari bahagarariye KO.A.DU bemera ko ari bo bayishyizeho imikono, igenzura ryakozwe na Ir MUNYANEZA Pascal rikaba rigaragaza ko hari imirimo y’inyongera yakozwe nk’uko yavuzweho mu gika kibanziriza iki ndetse imwe muri iyo mirimo ikaba yaragaragajwe na Ir NDIMUTO muri raporo yakoze mu kwezi kwa 02/2019, ibyo bivuze ko iyo inyandiko itagombye gufatwa nk’impimbano kuko ibiyivugwamo ari ukuri, cyane cyane ko Ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ko imirimo y’inyongera yagaragajwe n’abo bagenagaciro itabayeho.

Kuba iyo mirimo y’inyongera yararenze 20% ivugwa mu ngingo ya 9 y’amasezerano y’ibanze, ibyo ntibivuze ko ibikubiye mu nyandiko yo ku wa 23/01/2015 bitavugisha ukuri;ko ahubworubona icyo ari ikibazo kijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano, ku buryoubifitemo inyunguyagombye kubiregera Urukiko rubifitiye ububasha, rutari Urukiko ruburanisha imanza z’inshinjabyaha.”

 

Kuba Urukiko rwaremeje ko rwemeza ko inyandikomvugo y’inama yo ku wa 10/06/2015 ari impimbano kuko iyo nama itabayeho

Naho yakoresheje amategeko asasira igitekerezo ke avuga ko:

“….Isesengura ry’imvugo z’abantu babajijwe mu iperereza rigaragaza ko bose badahuriza ku byabaye ku wa 10/06/2015, kuko hari bamwe bemera ko inama yabaye ariko ntibahurize ku mubare w’abayitabiriye, naho abandi bagahakana ko iyo nama itigeze ibaho, mu gihe hari umunyamuryango umwe (AYINKAMIYE Gaudence) we yemeza ko iyo nama yasubitswe kubera ko quorum itari yuzuye.

13. Ndasanga imvugo z’abavuga ko iyo nama itabayeho, zitagombye guhabwa ireme kuko ibyo bavuga
bihabanye n’ibyavuzwe n’abitwa NDABARASA RUGAMBA Clément, RUCAMUMIHIGO Jean de Dieu na MUNYANEZA YOBOKA Innocent ndetse na MUSABYIMANA Nyarubisi Bertin, bose bemeza ko iyo nama yabayeho, by’umwihariko NDABARASA RUGAMBA Clément akaba yarivugiye ko icyo gihe bahawe n’amafaranga y’insimburamubyizi, bayahabwa na Kontabure RUSANGANWA Jean Baptiste. Rero imvugo z’abemera ko inama yabayeho ni zo mbona zahabwa agaciro, kuko, n’ubwo badahuriza ku mubare w’abitabiriye iyo nama, byumvikana ko kudahuriza kuri uwo mubare bishobora guterwa n’uko hari hashize igihe iyo nama ibaye, cyangwa se bigaterwa
n’igitutu bari bashyizweho n’imanza Koperative yaburanaga.

Kuba NDABARASA RUGAMBA Clément, RUCAMUMIHIGO Jean de Dieu na MUNYANEZA YOBOKA Innocent barageze mu iburanisha bagahakana ko iyo nama batayizi, ibyo nta shingiro byagombye guhabwa kuko batagaragaza
agahato bashyizweho kugira ngo bemerere mu iperereza ko yabayeho. Ikindi ni uko iyo urebye imvugo ya AYINKAMIYE Gaudence usanga ihabanye n’iya MUSABYIMANA Nyarubisi Bertin, kuko uyu wa nyuma yemeza ko inama yabaye yitabiriwe n’abantu 28 ndetse akanavuga ko hari ibyigiwe muri iyo nama, mu gihe nyamara AYINKAMIYE Gaudence we avuga ko yasubitswe, bityo ko rukaba rusanga rutakwemeza ko iyo nama itabaye kandi hari abanyamuryango bemeza ko yabaye.

14. Ku birebana na llisiti yometswe ku nyandikomvugo y’inama yo ku wa 10/06/2015, ikigaragara ni uko abanyamuryango bose, harimo n’abaregwa bemera ko iyo nama yabayeho, bahuriza ku kuba barasinye mu gitabo cyandikwagamo ibivugiwe mu nama, ndetse hakaba harimo n’abemeza ko basinyiwe, barimo abitwa NYIRANDABARUTA Marthe, NDAGIJIMANA Théophile, n’abandi. Kuba, rero, RWANGO Jean Claude yemera ko ari we wahaye kopi y’inyandikomvugo y’inama yo ku wa 10/06/2015 yometseho lisiti iriho imikono ihakanwa na bamwe mu banyamuryango, ibyo bivuze ko ari we wagombye kuryozwa kuba ari we wahimbye iyo lisiti, naho HAMULI BAHATI Amri akaryozwa kuba, nka noteri w’Umurenge, yaremeye ko abo banyamuryango basinyiye imbere ye kandi atari byo kuko byaragajwe ko iyo lisiti ntaho ihuriye n’inyandikomvugo y’inama.”

 

Gucikamo ibice muri Koperative byazanye inzangano mu banyamuryango

Amakimbirane akomoka hagati ya komite nyobozi ya mbere yari iyobowe na MBANJIMBERE Faustin na komite ya kabiri yari iyobowe na NDAYISHIMIYE Martin, ndetse hari urubanza rwaciwe ku wa 20/05/2020 mu Rukiko Rukuru urugereko rwa MUSANZA aho NDAYISHIMIYE Martin na NGABO Rutimirwa bahamwe n’icyaha cy’inyandiko mpimbano kandi Mbanjimbere Faustin we agirwa umwere.

Bisa naho muri KOADU harimo uruhande rwa MBANJIMBERE Faustin ruhanganye n’urwa NDAYISHIMIYE Martin  wamusimbuye ku buyobozi bwa Koperative hagakurikiraho uruhererekane rw’imanza.

Kuri uyu wa Gatatu Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rurasuzuma ishingiro ry’ubujurire bwa buri ruhande ruri muri uru rubanza yaba KOADU, na MBANJIMBERE Faustin n’abo bareganwa bahamijwe ibyaha bagakatirwa gufungwa imyaka 6.

Ibagiro rya Kijyambere rya KOADU

Jean Paul NKUNDINEZA & HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Murakoze cyane kugaragaza Aho amakimbirane akomoka.

    Byukuri Amakimbirane akomoka hagati ya komite nyobozi ya mbere yari iyobowe na MBANJIMBERE Faustin na komite ya kabiri yari iyobowe na NDAYISHIMIYE Martin cyane cyane ko hari urubanza rwaciwe kuwa 20/05/2020 rwaciwe n’urukiko rukuru urugereko rwa MUSANZA aho NDAYISHIMIYE Martin na NGABO Rutimirwa bahamwe n’icyaha cy’inyandiko mpimbano kandi Mbanjimbere Faustin we akagirwa umwere kuko yagaragarije urukiko ukuri kubyabaye byatumye abo bombi bahamwa n’icyaha bityo bakaba nabo ari abatangabuhamya murubanza ruregwamo Mbanjimbere Faustin n’ubwo nabo baruregwamo ariko bakaba bahakana amasezerano nabo bashyizeho umukono ubwo KOADU yagiranaga na KICOSECA amasezerano y’inyongera. Indi mpamvu y’amakimbirane nuko KICOSECA yari imaze gutsinda KOADU murukiko rw’ubujurire aho KICOSECA yari yatangiye na cyamurana yo kugurisha ibagiro kugirango yishyurwe umwenda KOADU iyibereyemo ungana na 435,536,327 rwf. Ikindi nuko KOADU ivuga ko ibyuma byaguzwe mubushinwa bidakora ndetse ngo ko amafranga ari MBANJIMBERE na Rwango bafashe icyemezo cyo kugura ibyo byuma kandi nyamara transfer yakozwe na Banki y’abaturage ya Rubavu igaragaza ko KOADU yatanze uburenganzira bwo kugura ibyuma by’ibagiro ndetse amafaranga yohererezwa sosiyeti yo mubushinwa yitwa JACAJU LTD nkuko transfer ya BPR ndetse n’inyemezabwishyu ya JACAJU LTD bibigaragaza hamwe na facture proforma bahawe igaragaza agaciro kizo machines. Kubijyanye n’ikibanza KOADU ivuga ko ari Mbanjimbere Faustin na Rwango jean Claude bakigurishije frank Hagumimana nyamara hari amasezerano y’ubugure yakozwe kuwa 22/10/2015 aho frank yaguze na KOADU ikibanza cyayo ndetse agasinyirwa nabagize komite nyobozi yose

  • Mwarakoze umuseke kudukurikiranira iyi nkuru ariko KICOSEKA ibanze yishyurwe rwose kuko nayo yafashe umwenda wa banki kugira ngo yubakire KOADU ariko comité za babihemu zanze kurangiza ikibazo cy’imyenda ngo bayobotse inkiko ariko ukuri kuragaragara KOADU ishishikajwe no guhuguza KICOSEKA gusa. Imana namwe izabubikire imbehe muri kw’indi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *