• 17/01/2020 9:21 26

Urubanza rwa Kanyankole mu mahina, inguzanyo ya za MILIYARI kuri Trust Industries

Uyu munsi urubanza ruregwamo Alex Kanyankore wahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki y’Iterambere mu Rwanda (BRD) rwakomeje, rutangira we n’uwo bareganwa (we udafunze) bahabwa umwanya wo kwiregura ku byo bashinjwe n’umutangabuhamya wiswe G.A. Nyuma ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo buvuga ku kirego burega Kanyankore k’itonesha mu itangwa ry’inguzanyo ya miliyari zirenga 13 ku ruganda rwa Trust Industries na Top Service yacuruzaga amafumbire, nubwo ngo Banki yabonaga iyo nguzanyo idakwiye.

Uyu munsi, Kanyankole na Kalema (wambaye ikoti ry'ubururu) imbere y'ubutabera n'abunganizi babo
Uyu munsi, Kanyankole na Kalema (wambaye ikoti ry’ubururu) imbere y’ubutabera n’abunganizi babo

Kanyankore arareganwa na Kalema Juvenal mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge urugero ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu. Baraburana n’abashinjacyaha babiri imbere y’abacamanza batatu n’umwanditsi.

Kanyankore yabwiye Urukiko ko umutangabuhamya G.A ibyo yamushinje mu iburanisha rishize ko yatse ruswa ikanyuzwa kuri Kalema ngo imugereho nta shingiro bifite kuko nta bimenyetso bigaragaza ibyo avuga atanga.

Kuba umutangabuhamya ngo avuga ko Kanyankole bamuhaye ruswa ya miliyoni hagati ya 50 na 70 kugira ngo atange inguzanyo ngo bigaragaza ko ari ukubeshya. Ati “umuntu yatanga ruswa agashidikanya kuri ruswa yatanze?”

Kanyankole, wafunzwe kuva mu Ukwakira umwaka ushize, yavuze ko umwanzuro wo gutanga inguzanyo utafatwaga nawe gusa ahubwo wafatwaga n’itsinda kandi nta nguzanyo batanze binyuranyije n’amategeko agenda iyi banki yayoboraga.

Kalema bareganwa nawe yahakanye ibyo yarezwe n’umutangabuhamya avuga ko ibyo amushinja ko yamuhaye ruswa ngo ashyire Kanyankole kandi barabaga bamaze kwibonanira ari ukubeshya kudafite ibimenyetso.

 

Inguzanyo nini zahawe Trust Industries na Top Service

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya bushinja Kanyakole Alex wenyine icyaha cy’itonesha mu guha inguzanyo iri hejuru ya 8 100 000$ (arenga miliyari 13 y’u Rwanda) uruganda Trust Industries hamwe na Top Service icuruza amafumbire.

Mu bihe bitandukanye ku buyobozi bwa Kanyankole, Top Service ngo yahawe inguzanyo ya 8,100,000USD naho Trust Industries ihabwa 3,734,798USD mu buryo bunyuranyije namategeko kandi biterwa BRD igihombo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kanyankole yakoresheje imbaraga ze nk’umuyobozi agatuma abagize inama ya BRD bemera ko izi nguzanyo nini cyane zitangwa. Buvuga ko muri iyo nama umukozi washakaga kugaragaza ko izi nguzanyo zidakwiye  Kanyankole yamwukaga inabi.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko uyu wari umuyobozi ari we wategetse ko hatangwa izi nguzanyo kandi ingwate yatanzwe itari ijyanye n’agaciro k’inguzanyo zatanzwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso byabwo birimo amabaruwa anyuranye n’uburyo iyi nguzanyo yateje BRD igihombo.

Umushinjacyaha yavuze ko abagize Inama y’ubutegetsi ya BRD bose bavuze ko batamenye ko Kanyankole yatanze izi nguzanyo, buvuga ko iyi Nama y’ubutegetsi itigeze ibyemeza ko ari ikemezo cyafashwe na Kanyankole ubwe. Bityo izi nguzanyo zatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yavuze kandi ko bafite amakuru ko n’umwe mu bahawe ayo mafaranga ubu afunze kubera ibyaha yakomeje gukora nyuma yo guhabwa iyi nguzanyo.

Umushinjacyaha avuga ko hari abakozi ba BRD bagiye berekana mu bihe bitandukanye ko Trust Industries idakwiye inguzanyo yasabaga kuko idafite ubushobozi bwo kuyishyura, akavuga ko Kanyankole yabirenzeho akayitanga kubera itonesha.

Uregwa aziregura ubutaha

Bahawe umwanya ngo biregure, Kanyankole ntabwo yireguye birambuye, umwunganizi we yagaragaye amubuza guhita yiregura ndetse asaba Urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha bumaze kuvuga bazabyireguraho mu iburanisha ry’ubutaha.

Umukiliya we Kanyankole ariko yafashe ijambo rigufi avuga ko Ubushinjacyaha bukwiye gusobanura neza uko iki cyaha cyakozwe butavuze ibintu muri rusange.

Kuri  Top Service Yavuze kouwari uyihagarariye witwa Mwitende yegereye BRD asaba inguzanyo kandi agaragaza ko bafite ingwate ya stock y’ifumbire, ko iyo nguzanyo bayihawe hari abantu batandatu ba BRD bemeje ko isohoka. Ntabwo yarenze kuri ibi.

Umucamanza yahise avuga ko uru rubanza rusubitswe, iburanisha ritaha rikazaba tariki 19 Mata hanatumijwe izi kompanyi z’ubucuruzi zavuzwe uyu munsi.

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Imana izakuburanira uzatsina??

  • Ariko sinibaza impamvu abakire usanga aribo bahora bakora amanyanga kugirango bakire kurushaho.Nyamara wa mugani ntacyo tuzajyana ikuzimu.Uyu Kanyankole,yabaye Director General wa NAEB na BRD igihe kinini cyane,ahembwa Millions nyinshi.Yakoranye na nyakwigendera Byamungu Livingstone wali Director of Investments muli BRD.Kuki abantu twumva ko ubuzima gusa ari amafaranga menshi?Tujye twibuka ko ubukire butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana”,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku munsi w’imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

  • Ikigaragara nuko iyo igihe cyawe kirangiye ibyaha biraboneka! Ngo “…umukozi washakaga kugaragaza ko izi nguzanyo zidakwiye Kanyankole yamwukaga inabi”???? Ahaaaa! Umushinjacyaha akemeza ibintu nk’ibi kweli?

  • Ese ubutabera buzaboneka ryari mwi Isi?
    Nikibazo nibaza buri munsi,mbaze nde??
    Mumfashe mbone uwo nzabaza!
    Murakoze.

  • @Munyemana, iyo nsomye ibitekerezo byawe bintera agahinda, binyereka uburyo amadini twazaniwe nabakoroni ntacyo yatumariye, ahubwo yadukuyemo indangagaciro zacu zubutwari, ubumwe, no guharanira gutsinda. Iyo mwirata ngo mwirirwa mu muhanda mwigisha ibyo mutazi, nibura muba mwirata ko mwafashije abakene, nibura muba mwirata ko haricyo mumariye igihugu? Singaye Musinga wavumye abakristo kuko yabonaga ntacyo bazageza ku gihugu! Niba mugira ngo ndabeshya murebere ku bihugu byo muri Asia(Extreme orient) biri gutera imbere ubutitsa kubera kunamba ku muco wabo, banze ingirwamadini zabazungu.

  • Umuntu wavuze ko nyiri Trust Industry afunzwe arabeshya!!Kereka niba yarafunguwe mu byumweru bibiri bishize!!Jye Karaveri nyiri Trust Indusry n’umugore Cha…….narababonye ahantu ntavuze!!Gua yarananutse!!Ariko bayacejemo we!!Bari bafite V8 ya hatari!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ibi byose bizarangizwa na balai citoyen. Abatabyumva neza barebe Buteflika. leta ifite inzego zumutekano zirirwa zirasa abantu none se igisigaye ni ikihe? Koko tumere nk’u Burundi?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *