Urubanza rwa FDLR: Bazeye na Nsekanabo basabiwe gufungwa indi minsi 30

Ubushinjacyaha bwasabiye indi minsi 30 yo gufungwa by’agateganyo abari abayobozi bakuru mu mutwe w’inyeshyamba zivuga ko zirwanya Leta y’u Rwanda za FDLR, Nkaka Ignace (bita La Forge Fils Bazeye) na Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre (bita Abega Camara) bari mu rukiko, bo baburana basaba kurekurwa bakajyanwa mu kigo k’i Mutobo cyakira abari abasirikare batahuka.

Nkaka Ignace (La Forge Fils Bazeye) na Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre (Abega Camara) imbere y’urukiko

Mu mpuzangano iranga imfungwa n’abagororwa,  Nkaka Ignace (La Forge Fils Bazeye) yari Umuvugizi wa FDLR na Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre (Abega Camara) wari Umuyobozi ushinzwe Ubutasi muri uwo mutwe, bagaragaye bwa mbere bambaye uwo mwenda mu Rukiko rw’ibanze rwa Gasabo.

Inkweto ya pantufure y’umukara n’umweru, amasogisi y’umutuku n’umukara niko Nkaka Ignace yari yambaye, naho Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre (Abega Camara) yinjiye mu Rukiko yambaye inkweto y’ingozi, n’amasogisi y’umukara. Bari bicaye bitonze bategereje abacamanza.

Saa tatu n’iminota 10 Inteko iyobowe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba k’iburanisha, asaba Ubushinjacyaha impamvu bwongeye kugarura bariya bagabo imbere y’urukiko.

Ubushinjachaha bwabwiye Urukiko ko Nsekanabo Jean Pierre na Nkaka Ignace kubera uburemere bw’ibyaha baregwa, birimo n’iterabwoba, hagitunganywa Dosiye yabo kugira ngo bazaburanishwe mu mizi bityo bukaba bubasabira gufungwa by’agateganyo indi minsi 30.

Nkaka Ignace bita La Forge Fils Bazeye yabwiye Urukiko ko Ubushinjacyaha bwabonye igihe gihagije cyo gukora iperereza, asaba ko bwihutisha ibisabwa akaburanishwa mu mizi.

Nsekanabo Jean Pierre na we yasabye ko iperereza ryakwihutishwa akaburanishwa mu mizi kuko nta bindi bimenyetso ubushinjacya bugikineye kuri we nk’uko yabivuze.

Me Dukeshinema Beatha uhagarariye Nsekanabo Jean Pierre  yabwiye Urukiko ko igihe ubushinjacyaha bumaranye Dosiye y’uwo yunganira gihagije kuko n’ibimenyetso ubushinjacyaha bufite bwabihawe na Nsekanabo Jean Pierre.

Yakomeje asaba urukiko ko rwasuzuma rukareba ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro rukaba ari bwo rufata ikemezo.

Ababuranyi basabye ko ejo batazaboneka mu Rukiko kuko ngo bararwaye.

Bazeye ntiyari afite uwamwunganiye mu rukiko, ariko mu iburanisha riheruka yari yunganiwe na Me Nkuba Milton.

Umucamanza yumvise impande zombi avuga ko ikemezo cy’urukiko kizasomwa kuri uyu wa kabiri tariki 14/05/2019 saa kenda.

Iburanisha rya none ryamaze iminota 30, abaregwa basabye ko batazaba bari ku rukiko ubwo ruzaba rubasomera kubera impamvu y’uburwayi.

Baherukaga mu rukiko bahabwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo ku wa 10/04/2019.

Nkaka Ignace (La Forge Fils Bazeye) na Lt.Col Nsekanabo Jean Pierre (Abega Camara) bategereje ko Abacamanza binjira mu Rukiko

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Uyu Nkaka Ignace (bita La Forge Fils Bazeye),ni murumuna wa Colonel NKUNDIYE Laurent wahoze ari Chief escort wa president Habyarimana.Yaguye mu ntambara y’abacengezi.Igihe RPF yuburaga imirwano muli 1994,Nkundiye yayoboraga Military region ya Umutara.Aho kurwana,yahise ahungira I Rwamagana.
    Gusa intambara siwo muti w’ibibazo igihugu gifite.Niyo batsinda igihugu cyakomeza kikagira ubukene,ubushomeli,indwara,urupfu,akarengane,etc..Ikindi kandi,Imana itubuza kurwana no kwicana.Ikadusaba gukundana.Imana isaba abakristu nyakuri kurwana intambara nziza (the fine fight).Nukuvuga gufata bible ukajya mu nzira ukabwiriza ubwami bw’Imana dutegereje,buzaza bugahindura isi paradizo.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,harimo n’abarwana,ntabwo bazaba muli iyo paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.

    • Nshimiye cyane UMUSEKE.RW uha uburenganzira abantu b’abahanga bagatanga Comments zabo.Nsoma cyane Igihe.com,Kigalitoday.com,Imirasire.com na Umuryango.com.Muli UMUSEKE.RW niho HONYINE habamo Comments zuzuye “ubwenge”.Izi Comments ziri hano,zanditswe n’abantu b’abahanga gusa.Nakunze cyane Comments za Munyemana,Akumiro,Hitimana,Machiavel na Kakoza.Mbega ubwenge.Mwigishije abantu benshi batazi amateka y’U RWANDA.
      Mukomereze aho.

  • Uyu Laforge Fils Bazeye numvise ngo ni murumuna wa Colonel Rwendeye. Intambara yo muri 1990-1994 ngo yatangiye ari umunyeshuri. None ni imfungwa ishinjwa iterabwoba. Ubu mu myaka iri imbere tuzumva ngo abana be cyangwa bishywa be nabo bari mu nyeshyamba zishaka gutera u Rwanda cyangwa bari mu barwana urwo rugamba kuri Internet. Nk’uko abarwanye urugamba rw’abari bariyise Inyenzi mu myaka ya za 1961-1967 baruraze Inkotanyi zarwanye urugamba rwo kubohoza u Rwanda muri 1990-1994. Bakarwana n’iy’abacengezi yakurikiye n’iya FOCA n’iya FDRL. None turumva za FNL na MRCD. Abanyarwanda dusigaye turaga bene wacu n’abana bacu urwango, intambara n’amacakubiri aho kubaraga urukundo, umuco muzima, amazu, amasambu n’amafaranga.

    • Ndasubiza wowe witwa AKUMIRO.Laforge Fils Bazeye ntabwo ari murumuna wa Colonel Rwendeye.Ahubwo nkuko Munyemana yabivuze,ni murumuna wa Colonel NKUNDIYE Laurent wahoze ari Chief escort wa president Habyarimana.Barasa cyane.Nanone uravuga ngo:”Abanyarwanda dusigaye turaga bene wacu n’abana bacu urwango, intambara n’amacakubiri aho kubaraga urukundo, umuco muzima, amazu, amasambu n’amafaranga”.Nanjye mfite ubwoba ko this will be “an endless cycle”.Umuntu azajya ategeka u Rwanda aruko afashe imbunda.Kuva ku Mwami Musinga kugeza ubu,niko byagenze.Amaraso y’abanyarwanda azameneka kugeza ryari???

  • @Hitimana, ariko umwami Rudahigwa waba umubeshyeye nta mbunda yafashe ngo agere ku butegetsi. Yishyiriweho n’abakoloni b’ababiligi bamaze guhirika ubutegetsi bwa se, ngo Musinga anajyanwa i Kamembe amaze kumuvuma. Ukuntu Rudahigwa yabyemeye ababiligi bakamwimika akaba n’umwami bakoreramo uko bashatse njya mbyibazaho byinshi cyane. Ariko kuva kuri Rudahigwa kugeza uyu munsi, ukundi kuri nuko nta munyarwanda wongeye kugera ku butegetsi bw’igihugu adasunitswe na ba Mpatsibihugu. TELECOMMANDE/REMOTE CONTROL YABO IRAGATSINDWA.

  • Ariko se ni gute wibaza ukuntu Rudahigwa yabyemeye, keretse niba nta mateka y’u Rwanda uzi ! The whole thing was rotten to the core, it was ripe to be dismantled. Imbere mu nda y’ingoma harimo ubucabiranya bwo kurwanira ubutegetsi ku rwego rutigeze rubaho mu mateka yu Rwanda hagati y’abashyigikiye umwami n’Inshongore zitumvaga umwami na gato zari zikuirwe na Kayondo hamwe na Nturo ya Nyirimigabo….ariko rero byose abari babiri inyuma cyane ni abagore ba Musinga, bari bamze guhabwa urugero na Kanjogera rw’uko umugore ashobora gucakira ubutegetsi akabutwara mu ntoki ze anyuze mu muhungu we. Buri wese rero yashakaga ko hima umuhungu we ku buryo abo bose bahoraga kwa Mgr Leon Classe n’abazungu b’abakoloni bahakirizwa ngo barebwe neza, ibi biri no mu byatumye iherezo rya Musinga ryihuta, byageze naho Musinga aca bamwe muri abo bagore nka Nyirakabuga (washakaga ko umuhungu we Rwigemera (uyu nyuma yarasiwe Uganda, arashwe n’undi munyarwanda bahunganye, n’ubu aracyariho arakomeye) ariwe uzasimbura Musinga, abategeka gusubira iwabo mu Burasirazuba (Buganza bw’efo) kuko ahanini niho baturukaga. Aya mateka y’ubutiriganya n’ubugambanyi hagati y’abari ku ngoma ntibajya bayavugira ahagaragara kandi ari mu byashenye u Rwanda cyane cyane kuva ku ntamabara ya Rucunshu nizindi 2 zakurikiyeho…ariko urebye neza usanga ingoma 7 zose (hafi imyaka 150) zabanjirije iya Musinga zari amashiraniro yo kurwanira ubutegetsi hifashishijwe ubwicanyi ndengakamere ! So @Akumiro, violence ni
    ibintu byacu, ni stategie ariko yuzuye ububwa burenze urugero !

  • Hanyuma Sankara we kuki tutamubona imbere yubutabera bite? Harya amategeko ateganya iminsi ingahe ngo ube wagejejwe mu rukiko?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *