• 15/12/2019 5:35 47

Urubanza mu rw’Ikirenga ku guhana Ubusambanyi n’Ubushoreke

Kuva saa tatu kugeza saa kumi n’imwe zirenga Prof Sam Rugege yari ayoboye inteko y’abacamanza batanu baburanisha urubanza Me Richard Mugisha yatanzemo ikirego asaba ko ingingo za 136, 138 na 139 ziri mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda zivanwamo zikajya mu mategeko mbonezamubano hakajya hifashishwa kunga imiryango.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Prof. Sam Rugege avuga ko hari amategeko u Rwanda rwasigiwe n'abakoloni ubu atagifasha umuryango nyarwanda akwiye kuvugururwa.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege ni we wari uyoboye Inteko y’abacamanza batanu baburanishije uru rubanza

Mu gitabo cy’amategeko ahana ingingo ya 136 igira iti; Umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1). Iyi ngingo inateganya uko iki cyaha gikurikiranwa.

Ingingo ya 138 ihana Ubushoreke igira iti “Umuntu ubana nk’umugabo n’umugore n’uwo batashyingiranywe umwe muri bo cyangwa bombi bafite uwo bashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Naho ingingo ya 139: Guta urugo ikagira iti “Umwe mu bashyingiranywe uta urugo rwe mu gihe kirenze amezi abiri (2) nta mpamvu zikomeye akihunza ibyo ategetswe, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitarenze amezi atandatu (6).

Me Mugisha ufite abamwunganiye babiri avuga ko ibi byaha bidakwiye kuba mu gitabo gihana ibyaha ahubwo byajya mu mategeko mbonezamubano hakajya hitabazwa kunga aho ibi byaha byabaye nk’uko byanakorwaga mu muco nyarwanda amategeko ataraza.

Uyu munyamategeko avuga ko ubu buryo ari bwo bwafasha gukemura ikibazo mu buryo burambye kuko iyo hajemo gufunga umuntu kuri ibi byaha bisenya umuryango, bigasiga icyuho mu muryango.

Me Mugisha (hagati) n'abamwunganira muri uru rubanza Me Kabatsinga na Me Nkundabarashi
Me Mugisha (hagati) n’abamwunganira muri uru rubanza Me Kabatsinga na Me Nkundabarashi

Me Mugisha n’abunganizi be bavuga ko ibibazo byose bibera mu muryango nyarwanda bitagomba kujya muri ‘penal code’ kuko hari n’ibifite ibisubizo mu bukangurambaga kuko ngo mu bibazo nk’ibi bivugwa n’izi ngingo amategeko aza kubyongera aho kubikemura.

Ati “Imibanire mu muryango ntiyagombye gushingira ku mategeko ahubwo igomba gushingira ku bwimvikane. Ahabaye ikibazo bagakoresha uburyo bwo kunga nk’uko byahoze no mu muco”.

PROFEMMES ibibona ukundi

Jeanne d’Arc Kanakuze umuyobozi w’umuryango PROFEMME-TWESE HAMWE wasabye kuba inshuti y’Urukiko muri uru rubanza yahakanyije ibivugwa n’uruhande rwa Mugisha, ashimangira ko izi ngingo zigomba kuguma mu itegeko rihana ibyaha kuko ari imwe mu nzira zinyuranye zo gukumira ibyaha n’amakimbirane bikorerwa mu ngo.

Me Kabibi wunganira Leta muri uru rubanza aganira n’abo muri ProFemme Twese Hamwe

Avuga ko ibi byaha byo gusambana, ubushoreke no guta urugo bidahanwe byaba ari ugushyigikira ubusambanyi no kurenga ku masezerano y’abashakanye, bikaganisha ku bindi bibazo bikomoka kuri ibi byaha byibasira umuryango.

Kanakuze ati “Ibi bidafashwe nk’ibyaha twe ntitubona aho umuryango nyarwanda waba werekezwa”.

Kanakuze avuga ko mu biganiro n’ubukanguramba bunyuranye bakora hirya no hino mu baturage babonye ko kuba hari amategeko ahana ibi byaha bituma hari abatinya kubyishoramo bityo aramutse avanyweho ingaruka zabyo zaba nyinshi kandi mbi ku muryango nyarwanda.

Uruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’amategeko rihagarariwe n’abarimu 10, bo bashyigikiye ko ziriya ngingo z’amategeko ziva mu gitabo cy’ibyaha n’ibihano muri rusange kuko ngo zifashishwa n’igikangisho ku wahemukiwe.

Iburanisha ryarangiye saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa mbere, umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa tariki 24 Mata 2019.

Me Mugisha ntabwo ari izi ngingo gusa yaregeye Urukiko asaba ko ziva muri iki gihano ahubwo yanaregeye ingingo za 154, 233, 236 zihana ibyaha byo Gusebanya, hamwe no Gusebya umukuru w’igihugu kuko ngo gusebanya ari ibintu bidasobanutse ku bantu bose.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Turasaba KO iryo tegeko ryagumaho kuko ubusambanyi mumuryango niyo ntandaro y’amabi yose Uburwayi nka sida, kwicana kwa hatonahato kubashakanye, abana b’inzererezi mumihanda umwiryane no gutandukana kw’abashakanye kenshi abana bakabigenderamo ariho haturuka abana b’inzererezi n’ibindi bibi byinshi. Bivuye mw’itegeko kwaba ari ukudaha agaciro umuryango

  • Ubundi gushyingirwa haba habayeho amasezerano, niba rero umwe mu bashyingiranywe ayishe ntabwo yagakwiye gufungwa ahubwo mugihe mugenziwe atamubabariye habaho gusesa amasezerano bagiranye .

  • Ubundi mariage iba hagati yabantu babiri bagirana amasezerano yokubana iyo umwe atandukiye ayo masezerano nukuvuga ko aba yishe ibigize bimwe bumvikanyeho, ibyo rero ntabwo bigize icyaha ahubwo bikemuka biciye mubwumvikane byanananirana amasezetano bagiranye agaseswa.

  • Uru Rwanda si poubelle. Umuntu muzima warezwe, aravuga ngo arashaka ko Gusebanya byemerwa, Gusambana byemerwe. Aba bantu biyita ko bize, bize iki? Ibi ni bya bindi bita “Science sans conscience”. Muzarebe Abongereza ukuntu bagira umuco mwiza. N’abanyamakuru babo nta mvugo zisebanya bagira. N’abaturage nuko. Hari girlfriend w’umudepite wavuze nabi umugore wa Prince Harry ariko uwo mudepite yahise asaba imbabazi. Biriya abanyamerika birirwa bakora clip z’indirimbo barasa Trump, nibyo mushaka? Buriya mubona ari umuco mwiza. President niyo utamukunda, ugomba kumwubahira ko afite inshingano ziremereye. N’undi muntu wese akwiye icyubahiro mu mvugo no mu migirire. Ariko nkaba ba avocats ko bataranga ibiteganwa n’itegeko bijyanye n’icyubahiro kigomba abacamanza? Ko batajya mu rukiko ngo bagire ubupfura buke, kuki bumva byakorwa undi muntu y compris le president?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *