• 03/12/2020 2:36 57

Uregwa kwemerera Nyamvumba Robert gusurwa ngo kutabyemera ni byo byari ikosa

  • Yaburanye ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo
  • Ngo mu ikote yazaniwe n’abamusuye harimo 1900USD

Chief Superintendent of Prisons (CSP) Camille Zuba ukurikiranyweho icyaha k’itonesha kubera kwemerera Robert Nyamvumba (umuvandimwe wa Gen Nyamvumba) gusurwa kandi byari bibujijwe, avuga ko iyo atabyemera ari bwo byari kuba ari ikosa kuko iriya serivisi yayihaye umugororwa kuko ayikwiye.

Yaburanye ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Yabivuze mu rubanza rw’Ubujurire yashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

CSP Camille Zuba uyobora Gereza ya Nyarugenge (izwi nka Mageragere) aregwa icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, Ubucuti, urwango, Ikimenyane cyangwa icyenemwabo, yaje kuburana ubu bujurire yambaye impuzankano y’abagororwa batarakatirwa (ya roza).

Asobanura impamvu z’ubujurire bwe, CSP Camille Zuba yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwise cy’Itonesha atari ryo kuko ibyo yakoze ari serivisi yatanze ku mugororwa wari umaze iminsi afungiye muri gereza ayobora.

Yavuze ko ibyo kwemerera Robert Nyamvumba gusurwa, byakozwe mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umugororwa kandi ko byakozwe n’ubundi hadahutajwe amabwiriza ariho yo gukumira ubwandu bwa COVID-19 muri gereza.

Yagaragaje ko mu bihe abanyarwanda bose bari bategetswe kuguma mu rugo hari abantu babaga bafite impamvu zumvikana zibemerera gutambuka, cyane cyane abo mu nzego z’ubuzima, kandi ngo uwasuwe mu byo yazaniwe harimo n’umuti.

Umucamanza yamubajije niba iyo serivisi yarahabwaga n’abandi bagororwa, Me Mutabingwa Aloys wunganira uregwa, avuga ko biriya byose umukiriya we yabikoze mu nyungu z’umugororwa, ahubwo ko iyo atabikora kuri ubu yari kuba akurikiranyweho ibindi byaha birenze kiriya.

Ati “Icyo ubushinjacyaha bwise icyaha k’itonesha nta tonesha ryabayeho kuko iyo ngingo ihanwa n’icyaha cya ruswa kandi nta ruswa yabayeho. Ibyo umukiriya wange yakoze nta mategeko ya Gereza yishe nta n’amategeko asanzwe yishe.”

Icyo kuba yarafashije imfungwa kubona amafaranga, yireguye avuga ko abamusuye bamuzaniye ibikoresho by’ibanze birimo amashuka, inkweto n’ibindi birimo ikoti ryasanzwemo amadolari 1 900.

Gusa ngo nta ruhare na rumwe yabigizemo kuko bamusatse bakayabona raporo igahita ishyikirizwa inzego bireba.

Yahakanye ibyaha byose aregwa n’Ubushinjacyaha, asaba ko arekurwa kuko ngo kuba yararetse muri gereza hakinjira matela n’amashuka ndetse n’ibikoresho by’isuku nta cyaha yakoze abona gikwiye kumuheza muri Gereza.

Iki cyaha k’itonesha CSP Camille Zuba akurikiranyweho gishingiye ku kuba taliki ya 25 Gicurasi 2020 yaratanze itegeko ry’uko abacungagereza ba Nyarugenge bemerera abantu babiri gusura Robert Nyamvumba (umuvandimwe wa General Patrick Nyamvumba).

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo CSP Camille Zuba yakoze bigize icyaha cy’itonesha kuko yemereye Robert Nyamvumba gusurwa kuko ari murumuna wa General Patrick Nyamvumba kuko iyo aba ari undi muntu atari kwera ko asurwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora kiriya cyaha, busaba ko Urukiko Rwisumbuye rwagumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rukemez ako CSP Camille Zuba akomeza gufungwa by’agateganyo.

Urukiko rwahise runapfundikira uru rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa  by’agateganyo, ruzasoma icyemezo tariki ya 29 Nyakanga 2020.

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • CSP ZUBA rwose araburana urwandanze icyo cyaha ntabwo aribugicike!
    Kumwemerera gusurwa kandi abandi batabyemerewe nyine nibyo byitwa itonesha!(guha umuntu ibyo atagomba cyangwa abandi bahuje uburenganzira bo batabonye,noneho hari amabwiriza yihariye abibuza).
    Bazanakongereeaho,ingaruka n’akaga iryo tonesha ryashoboraga kugira kubandi,nko kwinjiza covid-19 binyuze muri ayo mashuka na matelas!!!! Bitandukanye no kuvuga ko baganiriye bahana intera,bambaye udupfukamunwa,…….

    Ikindi utazi ni uko ayo 1900USD(akabakaba 2.000.000Frw) ashobora kuvamo ruswa wari uhawe kugirango wice amategeko nkana,nyuma ukayasubiza umaze kubona ko byamenyekanye).

    Inama ni uko wasaba Im bazi ubutabera bukazakugenera.

  • Ndabona bitoroshye, umuntu wese wibwirako akomeye arebere hano, nta gihangange muri ino si. Ubu kandi wasanga uyu mugabo yarajyaga yirirwa aseka cyangwa akubagura imfungwa none nawe yabayeyo! Mbabazwa gusa n’umuntu ujya yibwirako we ari hejuru y’abandi ndetse bikaba byarageze naho yishukako ari imana mu zindi kubera ibisingizo ahabwa n’abidishyi be, nawe ururiye abandi umenyeko rutakwibagiwe, uko ubona ibihangange byose bihanantuka, kuri wowe bizaba nko guhumbya kuko utigeze uca bugufi ngo uhe Imana icyubahiro cyayo. Dushatse twajya duca bugufi kuko igihe kiragera tugacishwa bugufi tutabishaka nkuko Kadafi, Bashir, Bagbo, Hitler, Mobutu, Idi Amini n’abandi biyumvagamo gukomera bakubiswe hasi maze basigara mu mateka.
    Editing not allowed.

  • Ikindi utazi ni uko ayo 1900USD(akabakaba 2.000.000Frw) ashobora kuvamo ruswa wari uhawe kugirango wice amategeko nkana,nyuma ukayasubiza umaze kubona ko byamenyekanye).

    UKABA NAWE URARUCIYE ERAGA. MWESE MWIGIZE ABACAMANZA!

    • Iroza impuzankano yabagororwa.yahimbwe
      Nuwayoboye amagereza kuva 1973.komanda bariyanga .muzahindure ibara.

      • ibihugu byinshi bikoresha iroza, uwo bariyanga yarabikopeye nti yabihimbye.

      • Urabeshye iroza ije mu Rwanda muri 1986 isimbuye imyenda y’umukara.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *