• 29/01/2020 11:13 30

Ureba imikirize y’urubanza ukabona ruswa, twese turabizi – Mme Ingabire

Mme Ingabire Marie Immaculée uhagarariye Umuryango Transparency International Rwanda avuga ko ruswa igaragara mu bafite ububasha, ndetse no mu bacamanza bakabaye ari bo bayirwanya. Akemeza ko hari n’imanza zicibwa umuntu ashobora kubonamo ruswa. Uyu munsi hagatangijwe icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko.

Mme Ingabire Marie Immaculée avuga ko ruswa aho iri iba yigaragaza
Mme Ingabire Marie Immaculée avuga ko ruswa aho iri iba yigaragaza

Hari ubwo usanga abantu cyangwa ababuranyi bavuga ruswa mu rubanza runaka, cyangwa ko umucamanza runaka yariye ruswa kugira ngo abogamire uruhande rumwe mu ziburana.

Mme Ingabire we ati “ushobora kureba imikirize y’urubanza ukabona ko harimo ruswa, ibyo twese turabizi”.

We avuga ko mu rukiko umucamanza ari umunyabubasha ukomeye kuko ashobora gufata umwanzuro ugira ingaruka zikomeye cyane ariyo mpamvu na we aba agerwa n’abashaka kumuha ruswa.

Mme Ingabire asanga bikwiye ko umucamanza wese abaturage bavuzeho ruswa aba akwiye guhita ahagarikwa agakurikiranwa.

Yizeye kandi ko itegeko rishya rishyira ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta mu cyaha cya ruswa rizahindura byinshi mu gukurikirana no guhana biriya byaha byagaba binarimo ruswa ariko ntibikurikiranwe uko bikwiriye.

Ati “aba twita ibifi binini se ni bande? ubasanga mu bikorwa remezo, mu nyubako zikomakomeye… ibyo rero ni ukumunga umutungo wa Leta kurenza no ku wabyita ruswa gusa”.

Ruswa nini iri mu bazi kuyihisha

Jean Bosco Mutangana (ibumoso) Francois Regis Rukundakuvuga Umuyobozi w'ibikorwa by'Inkiko mu Rwanda batangiza iki cyumweru kuri uyu wa mbere
Jean Bosco Mutangana (ibumoso), Kayitesi Sylvie Zainabo wungirije Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge na François Regis Rukundakuvuga Umuyobozi w’ibikorwa by’Inkiko mu Rwanda batangiza iki cyumweru kuri uyu wa mbere

Jean Bosco Mutangana Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika avuga ko abantu bajya muri ruswa ari abafite ingufu runaka.

Avuga ko abantu batagaragara cyane nk’abo mu masoko ya Leta, abakorana na ba rwiyemezamirimo, abasohora amabahasha y’amapiganwa n’abandi banyabubasha bunyuranye ari bo bafite ubucakura bwo guhisha ruswa.

Ati “{Bene aba} Kubakurikirana biragoye kuko bafite amayeri yo ku rwego rwo hejuru, ariko iyo tugize uwo tumenya arakurikiranwa.”

Mutangana avuga ko iyo babashije guhana bahereye hejuru ari bwo baba bahannye ruswa ifatika, kurusha iboneka kenshi y’abashoferi, abapolisi ku muhanda kuko muri bo si ho hari ruswa nini nko muri aba bakomeye.

Avuga ko ubu mu iperereza bibanda ku bitwa ko bakomeye.

Mu kigo akorera cy’Ubushinjacyaha mu kwezi kumwe ngo bahagaritse umushinjacyaha umwe uregwa ruswa.

Muri iki gihembwe cya mbere Ubushinjacyaha buvuga ko bumaze kuburana imanza 59 zijyanye na ruswa zirimo abantu 68 muri bo 33 bahamwe na ruswa.

Ingingo ya 21 mu gitabo cy’amategeko ahana y’uRwanda ivuga ko ruswa ari icyaha kidasaza, naho iya gatanu ikavuga ko iyo iki cyaha gikozwe n’ufata icyemezo cy’ubutabera cyangwa ushyira mu bikorwa ibi byemezo ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarengeje imyaka 12 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu cyangwa eshanu y’indonke yatse.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Ingabire azarekere aho kudushushanya aho bipfira arahazi. I Rusororo mu nama z’icyama aba ari mu babyina bafotorwa bishimye, mu mwiherero w’abayobozi i Gabiro aba ari yo, banamusiga agasabirwa kuza express. Iyo bahahamuraga ibitangazamakuru byanditse ku byo avuga uyu munsi, igihe kinini yabaga yicaye muri Board ya Rwanda Medias Coucil, bikarangira bamwe mu bayikorera bahunze. None ngo iki!? Navane ibyo aho nawe aba aturangaza cyangwa agira ngo yumve akatuvamo.

    • Machiavel we,ibyo uvuga nibyo.Ingabire n’abandi bayobozi,baba “bihakirwa” ibukuru ngo badatakaza umugati.Ariko nibe na Ingabire “ararikocora”

    • Ngaho se wowe gira icyumurusha utange igitekerezo Atari ukunenga ibyo abandi bagerageje bito wenda ariko babikoze. ibyo ahavugira se bikosora waba ubizi? cyangwa kugaragaza ibitagenda bisaba ko utajya munama z’icyama naho handi wavuze. Mugorororke twubake U Rwanda mumurongo mwiza

  • Rwose Machiavel n’abandi, mwarekeye aho kubabaza Ingabire ko atigeze na rimwe atubera ingona?
    Imyaka yose amaze abatakira koko, namwe muvunira ibiti mu matwi?
    Aramutse adushushanya ariko, yaba atatira gihango cy’abathletes …

  • Reka uri machiavel nyine. Aho bipfira jyewe mpakubwire, ni ku bantu nkawe ubura arguments ukazana amatiku.
    None se muri izo nama uvuga ajyamo, ziba arizo kwigisha abantu uko barya ruswa?
    Yewe, nuwagira ate abantu nkamwe muragoye, ariko murabeshya, amatiku n’ubutindi ntibyubaka kandi biratinda bikanasenya ubihembera. Dore aho nibereye

  • Reka uri machiavel nyine. Aho bipfira jyewe mpakubwire, ni ku bantu nkawe ubura icyo uvuga cyubaka ugatanga comments yuzuye amatiku n’ubujiji.

  • Erega ibyo muvuga birakomeye.kumunga ubukungu bw’igihugu byo ni Imana izabidukiza ,nubwo waba urahishoza ntiwakibaza aho imitungo abayobozi bibigo na ministeri bayikura? Reba nawe imitungo yabo urebe nimishahara,nibintu bihwabanye cyane. Reba ukuntu ubuzima buri guhenda kubera ko ubukungu buri kugenda bwiharirwa nabantu bamwe gusa. Reba mu kazi urasanga ari ibigo byinshi biyobowe n’imiryango n’incuti. Wakwibaza ngo abantu badafite abakomeye baziranye bazatera imbere gute? Reba urubyiruko ukuntu rubayeho? Ntago barimo kururemera ejo heza. Ahubwo barareba(abenahi mubayobozi) ku babakomokaho nincuti zabo gusa. Muri macye iterambere dufite hafi ya ryose ni president wacu uba wakoze uko ashoboye nubwo hari abamujijisha ngo barimo kumufasha kdi barimo gusahura amahaho aba yaturondeye.
    Imana ibabarire ukuntu muri gutuma ubuzima buhenda kubera ukuntu muri kwigira mu maraha gusa(amazu,imodoka zihenze, kwikubira amasoko nakazi, kurihira abana babo amashuri ahenz ..). My high recommendation: -urubyiruko ni ruhabwe umwanya (%)muri buri rwego.
    -kugabanya imishahara yabayobozi bakuru nubwo abakayugabanyije aribo bayushyiraho.
    -abantu bikubiye amasoko yaba ayo gukora/gutumiza ikingu ntawundi muhanganye cg gupiganira gukora ibikorwa runaka nibo bazahaje umuvuduko.
    Nasoza nshimira President Wacu ku bwitange agaragariza igihugu cye,hamwe nabandi bayobozi bashishikajwe nimibereho myiza y’abenegihugu.

  • Ariko uyu ko ari umu cadre ukomeye muri FPR, kandi ikaba ariyo iyoboye igihugu, n’abo bakozi barya ruswa ikaba ariyo ibashyiraho ikanabakuraho…ubu aba aza kubibwira rubanda ngo tubikoreho iki koko ?! Ese accetse agatuza ntabwo Transparency yamuhemba salaire ye ishingiye kuri reports zanditse gusa, bisaba ko ajya mu binyamakuru ?! Njyewe namugira inama yo kujya akora za surveys ze yita ubushakashatsi akazohereza i Paris ubundi akaduha amahoro.

  • Mme Ingabire ati “aba twita ibifi binini se ni bande? ubasanga mu bikorwa remezo, mu nyubako zikomakomeye… ibyo rero ni ukumunga umutungo wa Leta kurenza no ku wabyita ruswa gusa”. Jean Bosco Mutangana Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika avuga ko abantu bajya muri ruswa ari abafite ingufu runaka. Ibi birivugira. Ahubwo ndabona aba bombi ukuri bakuzi neza ariko bakikomereza za discours diplomatique gusa kugirango twemere ko bari gukurikirana ibyo bibazo byose bya ruswa itwugarije! Iyaba Mme Ingabire na Mr. Mutangana bari bafite ububasha bwuzuye nkuko itegeko ribubemerera barangiza cg bacogoza ibyo bibazo, ariko iyo witegereje usanga nyine nabo baruma gihwa! Kuko baziko nubwo bwose bagomba gukora akazi ariko bazi neza aho batemerewe kugera, wareba nanone ugasanga aho batagera ari naho hari ibibazo biremereye! Ngaho niba koko biyizera bazatubwire impamvu company za Leta (cg icyama) arizo ziri mu masoko akomeye (za miliyari) ya Leta! Gusa ndabashima nibura ko bo nibura banavuga tugapfa kugira icyo cyizere gicagase, kandi njye simbarenganya kuko userutse uko ari ntagawa!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *