• 28/11/2020 12:26 38

Urayeneza yasabye Urukiko ko ruzafata ubuhamya bw’abamushinja nk’akagambane yakorewe

*Umwe mu Banyamategeko be avuga ko kuba muri Gacaca ntawashinje umukiliya we bigaragaza ko ari umwere
*Ubushinjacyaha bwo bwabwiye Urukiko ko nta bimenyetso abaregwa batanga bivuguruza ibyo bubashinja

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwakomeje kuburanisha mu mizi urubanza Ubushinjacyaha buregamo Urayeneza Gérard ibyaha biriri bifitanye isano na Jenoside, Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi no Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabihakanye avuga ko yagambaniwe ndetse asaba kurekurwa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ni rwo ruburanisha Urayeneza Gerard n’abo baregwa hamwe

Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi ni yo iburanisha uru rubanza, bo bari mu Rukiko kimwe n’Abunganira abaregwa, ariko Urayeneza Gérard aburana ari muri Gereza ya Muhanga kimwe n’Umushinjacyaha bombi bakoresha ikoranabuhanga rya Skype.

Umucamanza yabajije Urayeneza Gérard niba yiteguye gukomeza kwiregura ku cyaha cya kabiri yashinjwe n’ubushinjacyaha, cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yo kugira icyo avuga Abanyamategeko bamwunganira bahise babwira Umucamanza ko atakwiregura kandi mu Rukiko hari abatangabuhamya bagera kuri 4 (bamushinja).

Umucamanza yasabye uwunganira Urayeneza gusoma amazina y’abo bantu, nyuma abasaba kuva mu cyumba cy’iburanisha.

Abo ni:

1. Ahobantegeye Charlotte (Yari umukozi wa Kaminuza ya Gitwe, nyuma ashinjwa kunyereza umutungo wayo, urubanza rwe ruracyakomeza mu bujurire)

2. Murindabyuma Isdore (Avugwa mu rubanza nk’umutangabuhamya ushinja)

3. Nkurunziza Emmanuel (Uyu avuga ko yahishwe mu rugo kwa Urayeneza Gérard, ubu yatanze ubuhamya avuga ko yamubonye afite imbunda we n’abahungu be)

4. Ruzindaza John (Ni umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ku rwego rw’igihugu, na we avugwa muri dosiye ya Urayeneza).

Umucamanza yagize ati “Nimujye aho hanze mu twatsi duhari nitubakenera turababwira. Ntabwo mwaguma mu cyumba cy’iburanisha kandi namwe muregwa.”

Ku ruhande rwa Urayeneza Gérard bariya bantu 4 bavugwa mu “kagambane kamufungishije ari na yo mpamvu basabye ko basohorwa.”

Nyuma iburanisha ryakomeje ku ikorabuhanga rya Skype (bigoye kumva neza ijwi ry’uwiregura cyangwa Umushinjacyaha kuko bisaba gutega amatwi cyane kuri mudasobwa ngendanwa), yahakanye ibyaha byombi nk’uko n’ubushize yabivuze.

Yabwiye Urukiko ko ibirego by’Ubushinjacyaha ari ibinyoma, asaba ko mu gihe ruzaba rugiye guca urubanza rwazahamya ko ari umwere.

Urayenze Gérard yavuze ko mu bamushinja bose, muri Gacaca nta n’umwe wigeze amushinja, ibi ariko yari yabivuze n’ubushize hamwe na hamwe Umucamanza yamucaga mu ijambo amwibutsa kudasubiramo ibyo yavuze.

Ku bijyanye n’icyo cyobo abamushinja bavuga ko cyabonetsemo imibiri, agahisha ayo makuru ari byo bifitanye isano n’icyaha cya kabiri cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, Urayeneza yavuze ko abamushinja ko atatanze amakuru bamurenganyije kubera ko atari we wubatse urukuta rw’ibitaro bivugwa ko byari mu rwego rwo kuzimiza ayo makuru.

Uregwa yabwiye urukiko ko uwitwa Kamanzi Felecien umushinja, hamwe yanditse avuga ko nta ruhare Urayeneza yagize muri Jenoside ko kandi nta n’imbunda yatunze.

Ati “Kamanzi mu nyandiko ze nyinshi yatanze yavuze ko Urayeneza nta bwicanyi yigeze ajyamo, yabivugiye mu Rukiko Gacaca rw’Akagali ka Karaba. None uyu Kamanzi ni na we wagarutse inyuma avuga ko nahishe amakuru y’ahantu hari imibiri y’Abatutsi.”

Urayeneza yagize ati “Ntabwo nasoza ntababwiye ko ifungwa ryange rituruka ku kagambane gakomeye cyane, niko kamfunze nta kindi.”

Ako kagambane avuga, abo ku ruhande rumwunganira bavuze ko hari amajwi bafite ya bamwe mu batangabuhamya banoza umugambi wo gushyirishamo Urayeneza Gérard bagamije kumurya amafaranga. Bavuze ko ayo majwi azumvishwa Urukiko.

Abatari bake baba bavuye ahantu hatandukanye baje kurukurikirana

Ubushinjacyaha bwasabye ko Urukiko rutazayaha agaciro kuko ngo yafashwe mu buryo butari bwo (budakurikije amategeko).

Abo ku ruhande ruregwa bo bavuga ko yafashwe n’igikoresho gifata amajwi. Izi mpaka ntizatinze cyane.

Nyuma Umucamanza yahaye umwanya abunganira Urayeneza, ngo bagire icyo bavuga ku birego Ubushinjacyaha bumurega.

Me Mbera Ferdinand yabwiye Urukiko ko umukiliya we ari umwere hagendewe ku gihe amaze ari hanze mu myaka 26 ishize kandi nta we umurega.

Ati “Ubushinjacyaha buvuga ko Urayeneza yatanze imodoka yatwaye Abapasiteri bajya kwicwa ayihaye murumuna we wo kwasewabo witwa Mugenzi Chareles, wahamwe n’icyaha cya Jenoside adahari, uwo Mugenzi Charles yaburanishirijwe i Gitwe kandi Urayeneza Gérard yari ahari ntaho yari yarigeze ajya. Umuntu yakwibaza impamvu Urayeneza atigeze ahamagazwa muri urwo rubanza ni ukubera ko ntacyaha cyari kimuriho, kandi yarabigaragaje mu byemezo by’inkiko Gacaca zinyuranye, ndetse no mu nama rusange yo ku wa 14/07/2009 iyo atamuvuze (umutangabuhamya) ko atari i Gitwe igihe Jenoside yabaga.”

Yahise abwira Umucamanza ko niba Urayeneza atarahamagajwe muri ruriya rubanza kandi ahari bigaragaza ko nta bufatanyacyaha yari afitanye na Mugenzi Charles bavuga ko ari mwene Sewabo.

Ku birego by’Ubushinjacyaha ko Urayeneza Gérard hari uwahigwaga ndetse warokotse Jenoside yamubonye kuri bariyeri atanga imbunda.

Me Mbera Ferdinand yagize ati “Ese Nyakubahwa Perezida, umuntu yakwibaza ngo ese umuntu wahigwaga yumvaga ate amagambo yavugirwaga kuri bariyeri? Ese yari umwe mu bari kuri bariyeri uyu wabivugaga ni Umucikacumu nta kuntu yari kubyumva kandi ahugwa. Ibi byose bagiye bavuga bifite imvano y’ubugambanyi..Twagira ngo tubwire Urukiko ko Urayeneza atabaga i Gitwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, none yari gutanga imbunda gute adahari? Ibibenyetso ni byinshi twarabitanze biri muri system.”

Yavuze ko ntaho Urayeneza yari gukura imbunda kuko zatangwaga n’Abajandarume kandi ngo uwari ubakuriye yirirwaga amutumaho intumwa ko azamwicana n’ibyitso abitse (umugore wa Urayeneza Gérard n’abo mu muryango we barahigwaga kiriya gihe).

Mukamuhire Rusi avuga ko yabonye Urayeneza Gérard kuri Komine Murama, ariko uwitwa Nkurikiyinka Gérard uri mu bakijije Mukamuhire, akanamuhisha ngo igihe cyose yabaye i Rubona muri Komine Murama, ngo bamusabiye icyangombwa cy’Ubuhutu ariko kitariho cashet, akemeza ko uyu ntaho yahuriye na Urayeneza Gérard.

Umwanya munini wahariwe Urayeneza Gérard ngo yiregure ku byaha aregwa kuko mbere (mu iburanisha riheruka) Urukiko rwari rwahaye umwanya munini Ubushinjacyaha n’Umunyamategeko uregera indishyi.

Na bo baje guhabwa ijambo, Ubushinjacyaha buvuga ku byari bimaze kuvugwa n’abunganira Urayeneza Gérard ndetse n’ibyo we ubwe yireguye avuga, Ubushinjacyaha buvuga ko “byaba ari ibyavuzwe na Urayeneza cyangwa Abanyamategeko be bamwunganira, bose bahakana ubuhamya bw’abatangabuhamya bacu, babivuze mu magambo gusa nta bimenyetso beretse Urukiko ko ibyo dushinja Urayeneza ko atabikoze.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko impapuro zo mu Nkiko Gacaca Urayeneza avuga, zivuga ko atakoze Jenoside zitakwizerwa kuko zitatanzwe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ubwayo.

Me Kayitare Dieudonne uhagarariye abaregera indishyi yasabye Urukiko ko mu gihe ruzaba rusuzuma uru rubanza rwazita ku mvugo z’abatangabuhamya cyane.

Ati “Nta mutangabuhamya utavuga ko Urayeneza Gérard  muri Jeniside atari i Gitwe ahubwo ko yari i Mbuye. Mwibuke ko na we mu manza ze yagiye avuga ko ubwe yagiye agaruka i Gitwe mu bihe bitandukanye.”

Nyuma yo kumva impande zose, hakurikiyeho kwiregura kwa Rutaganda Dominique, uyu ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi na we ushinjwa icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi baregwa ni Nyakayiro Samuel, Nsengiyaremye Elysee, Munyampundu Charles Leon bita Kinihira na Ruganiza Benjamin.

Urubanza ruzakomeza tariki 10 Ukuboza 2020.

Urayeneza Gérard yafunzwe tariki 15 Kamena 2020 nyuma y’imibiri yabonetse mu cyobo ku Butaro bya Gitwe yari abereye umuyobozi.

Mu cyumba ruberamo

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

13 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Gufatwa nk’abagambanyi kandi bagomba kubiryozwa bagahanwa nitegeko.

    • Kandongo, uvuze ukuri ikibazo mpora nibaza ni iki, ibintu nk’ibi bikaba kumanywa y’ihangu abantu bagashinja ibinyoma abandi, bagafungisha abantu, bakabatesha igihe, finally murukiko byazagaragazwa ko ari ibinyoma uwabikoresheje abeshya ntabihanirwe. Aha Leta yacu izahatekerezeho binyuze muri MINIJUST bizashakirwe umuti.
      Uri rubanza rurimo inzirakarengane nyinshi abantu bagafungisha imusozi wose hejuru y’ibinyoma bigaragarira buri wese.

  • Gerard gitwe warayishe pe , kuba urumuntu wiyubashye ariko ntutange urugero rwiza it’s a shame on you! ugira n’ urwango rudafite ishingiro njye twapfuyeko nanze kurongora Nadine hhhhhh erega uba uranyirukanye , kuki wumva abantu bose bajya under your control???

    • Uwaguhaye akazi yakakuvanyeho mu bulyo butaribwo ariko ntiwiyambaza ubutegetsi! None se kubyandika biragusubiza ku kazi? Ndakeka buri wese abona ko ibyo uvuga ari amahomvu! Ese ubundi ngo Nadine wamwangiye iki? Uri urwenya!

    • @ERIC. Ntimukigire nkabanyamanga pe! Ibibyose biba bifite aho biri guturuka kandi gakomeye ,kuko urebye igihe bamuhereye ,batangirira mu gufunga Ishuli rye,bihita bigaragara KO aribintu byateguwe igihe kirekire ,uko bigaragara rero yaratazwe pe! Nkurikije ubudasa bwacu nukugirango bamusubuze ku isuka.

  • Ikinyoma kica nyiracyo

  • Muri gacaca gerard yakoresheje cash ku mbunda ziwe nizo yatanze ntagihe atavuzwe. Ubu abantu 25 baramushinja murukiko mugihe cya gacaca nyakwigendera mucyo wari minister ubutabera yabajije gerard ati” ko bihwihwiswa ko wahaye imbunda edouard uregwa baramu banjye ” gerard yapakiye edouard amuvana mu kabagali ajya kubarizwa muri pariki ikigali kugirango bitavugirwa aho avuka imbunda zikamuhama yagambaniye rwihishwa edouard (umwana wa murumunawe )kugeza akatiwe na gacaca abo mumuryango ntibigeze barabukwa ko gerard yivanyeho icyaha kigafata edouard nyuma yamufashije gucika ngo ave aho ubu arangara mumahanga. Gerard ni umunyameyeri Igihe nabo bazamenyera ukuri twamenye bazabimubaza. Urugero rwa 2 mugenzi charles yahaye imbunda anapakira abapastoro 83 mu mumodoka ya ESAPAG bagiye kubica twasanze muri cnlg baramwanditseho imyaka yabaturage urugero rwa 3 felicien wavuze umubiri wataburuwe mugikari cya ESAPAG ko ari uwa efuremu bakajya kuwuhisha mukagali ka buhanda umukozi wo murugo kwa gerard yamutemeye intama eshanu nihene imwe ntagihe amakuru atatanzwe kuri urayeneza gerard ubu baha cash abacitse kwicumu ngo bamushinjure nzabambarirwa

  • Twasabaga president wurukiko ko ruriya rubanza yarukuramo Claude kuko yababaje abacitse kwicumu abasohora murubanza kandi aribo bene abantu noneho imiryango yabicanyi isigara ibavugiriza induru kuriya nugutoteza abacitse kwicumu pee

    • Aha nzi meza ko ari gikasi wanditse iyi message kuko niwe was pho Howe murukiko nyuma yo kugaragara ko ariwe ushinzwe coordination yo guha ruswa abo yita abashinja , iyo uvuga ngo baratoteza abacika cumu rutaganda, nyakayiro warababeshyeye baka bari kuborera muri gereza uba igaragaza biba bishatse kuvuga iki ariko uzabeshyabigihugu cyose ugeze ryari gikasi we ?

  • Kabibi, iyaba abanyarwanda bose bicaga uturere babarizwamo mu buryo bumwe n’uko Gerard yabigenje i Gitwe, n’intego za Viziyo 2020 zapfubye tuba twarazigezeho cyera cyane.

  • Umucamanza utabera n’iyo mw’Ijuru

  • Turasaba minister busingye gufasha presidente w’urukiko rwa nuhanga kuko ruswa iri muhanga ibavugiriza peee gusa Claude we arakabije, ariko noneho ibyo yakoze kuwagatanu ni agahoma mumywa!!!! Urubanza rutari mumuhezo asohoramo abantu gute!!! Twanwibutsagako murindabyuma yaregeye indishyi hamwe na nkurunziza Emmanuel none nigute umuntu asohorwa murubanza rwe ugasigamo abo baburana Koko noneho murubanza rwaba genicideri bakwicuye abantu!!!

  • Rosine we icecekere niba ari Claude uriko kuruca azamukatira imyaka ihagije.Ibyo ntubitindeho rwose.N’ipusi yacaracara my rukiko yayikatira!!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *