Urayeneza Gerard yasabye kuburanira aho Ubushinjacyaha buvuga yakoreye icyaha | UMUSEKE
Kwamamaza

Urayeneza Gerard yasabye kuburanira aho Ubushinjacyaha buvuga yakoreye icyaha

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu mizi urubanza rwa Urayeneza Gerard, umwe mu Bayobozi b’ibikorwa bitandukanye birimo amashuri n’Ibitaro bya Gitwe, biri mu Karere ka Ruhango, uregwa yahakanye ibyaha bibiri bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa, asaba kujyanwa aho Ubushinjacyaha buvuga yabikoreye abaturage bamuzi bakamushinja.

Abantu benshi bitabiriye uru rubanza batashye binubira ko kumva amajwi y’abavugira kuri Skype bigoranye

Iburanisha ryo ku wa Gatnu tariki 30 Ukwakira 2020, umwanya munini wahawe Ubushinjacyaha n’uruhande ruregera indishyi.

Ku ikubitiro Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza Gerard yasabye Urukiko gutesha agaciro ibiregwa umukiliya we avuga ko bisa n’ibyo yarezwe mu gihe cya Gacaca, ariko ntibyamuhama.

Umucamanza yavuze ko iyo nzitizi nta shingiro ifite, ayitesha agaciro avuga ko yafatwa nk’ikimenyetso cyo kwiregura kuko ngo icyo gihe nta rubanza rwabayeho ngo hafatwe ikemezo cy’Urukiko, ahubwo icyabaye ngo ni ikusanyamakuru kuri Urayeneza Gerard.

Mu mvura yari ihitutse, muri salle y’Urukiko harimo mudasobwa zigendanwa zirimo gukoreshwa ku ikoranabuhanga rya Skype, benshi ntibabashaga kumva ijwi yaba iry’Umushinjacyaha utari mu Rukiko, ndetse n’ijwi rya Urayeneza Gerard utari mu Rukiko ahubwo yari kuri Gereza, imbaga y’abaturage yabaga buri wese abanguye ugutwi, uwo telefoni ye isonnye bikaba ikibazo ku bashaka kumva urubanza bakamuhanga amaso.

Hakurikiyeho kumva Ubushinjacyaha burega Urayeneza Gerard ibyaha bibiri, birimo Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’icyaha cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, busobanura uko ibyo byaha byakozwe.

 

Icyaha cyo Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umushinjacyaha yavuze ko imbere y’Ibitaro bya Gitwe hari bariyeri yaguyeho abantu benshi, abazwi n’abatazwi, ngo harimo abavuye i Gatagara n’ahandi.

Yavuze kandi ko ikindi agenderaho ashinja Urayeneza Gerard kiriya cyaha ngo imodoka ya Urayeneza Gerard yatwawe n’Abajandarume bishe Abapasiteri b’Abatutsi bari bahungiye i Gitwe.

Umutangabuhamya witwa Charles, Ubushinjacyaha bugendera ku mvugo ze bukavuga ko yavuze ko yiboneye Urayeneza Gerard kuri bariyeri.

Undi mutangabuhamya witwa Muhayimana Bosco na we Ubushinjacyaha bugendera ku byo yavuze, bukavuga ko yabonye Urayeneza Gerard aha imodoka murumuna we wo kwa Sewabo ngo ni we wayitwaye ijyanye Abapasitori bagiye kwicwa.

Hari undi Mutangabuhamya na we Ubushinjacyaha bwagarutseho witwa Ndoreraho, uyu ngo yabonye abantu bicirwaga kuri bariyeri babajyana mu Bitaro bya Gitwe.

 

Kwitabira inama zitegura Jenoside no gutunga imbunda

Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha gusobanura uko Gerard Urayeneza yitabiriye inama zitegura Jenosode n’uko yatunze imbunda.

Umushinjacyaha nta byinshi yavuze kuri ibi ahubwo yavuze ko abatangabuhamya, Muhayimana Charles avuga ko yabonye Urayeneza Gerard amaso ku maso afite imbunda, kimwe n’umutangabuhamya witwa Ngendahayo Dionyse.

Umucamanza yahise aha ijambo Me Kayitare Dieudonne uhagarariye abaregera indishyi ngo atange ibimenyetso byunganira Ubushinjacyaha kuri kiriya cyaha cyo Kuba Ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Me Kayitare na we yasubiyemo ubuhamya bwa bariya batangabuhamya, avuga ko Urayeneza yagize uruhare rukomeye mu kuba ikitso, ngo yitabiriye inama zigamije kurimbura Abatutsi. Avuga ko yagiye mu nama zabaye tariki 19 Mata 1994 kugeza tariki 19 Gicurasi 1994 ngo zaberaga mu rugo rwa Salomon Nayamaguru wari Umubitsi w’Abadivantiste.

Yavuze ko Urayeneza Gerard yabaga ari kumwe n’Interahamwe zikomeye, zirimo uwitwa George Rutaganda, Phenias Ruhumuriza na Zabron.

Me Kayitare ati “Izo nama zabaye kenshi bapanga uko bazica ba Pasiteri.”

Avuga ko inama ya nyuma yo ku ya 19 Gicurasi 1994 yasoje umugambi nyuma ba Pasiteri baricwa, ndetse ngo n’abantu 300 biciwe ahitwa kuri Douane.

 

Imbunda 6 mu rugo rwa Urayeneza Gerard 

Me Kayitare avuga ko hari umutangabuhamya witwa Rusi uvuga ko yabonye Urayeneza Gerard tariki 10 Gicurasi 1994 ajya gushaka imbunda ari kumwe na ziriya Nterahamwe, Rutaganda na bagenzi be. Ngo bari bagiye i Nyanza.

Ati “Ubwo buhamya iyo ubwumva buragaragariza Urukiko umugambi we (Gerard).”

Yabwiye Urukiko ko uwitwa Semavenge Syprien mu buhamya yatanze yavuze ko yabonye Urayeneza Gerard ari kumwe n’umusirikare witwa Lieutenant Mariko bajya mu nama kwa Salomoni twigeze kuvuga.

Me Kayitare avuga ko kwa Urayeneza Gerard hari imbunda zigera muri 6. Ngo abahungu be babiri (umukuru yari afite imyaka 14 muri Jenoside korewe Abatutsi mu 1994) ngo bari zazitunze, Urayeneza Gerard na we ngo yari ayifite, murumuna we wo kwa Sewabo na we ngo yari atunze imbunda, Abazamu babiri b’Ibitaro na bo ngo bari bafite imbunda 2.

Ati “Izo mbunda duhamya ko ari zimwe zavuye i Nyanza, uretse kuba zarishe abantu, na we yazikoresheje kuri bariyeri.”

Yasubiye mu buhamya bw’uwitwa Nkurunziza Emmanuel uyu ngo yihishe mu rugo kwa Urayeneza Gerard ubwo yahigwaga mu 1994, ngo yamubonye afite imbunda we n’abahungu be.

Ahanini inyunganizi ya Me Kayitare isubira mu buhamye bwa bariya twagiye tuvuga, gusa ku bijyanye n’imodoka ya Daihatsu ngo yatwaye ba Pasiteri baciwe i Gitwe, yabwiye Urukiko ko yo yagarutse kandi iy’undi Mupasiteri uri mu bishwe ntigaruke.

 

Kugaragaza kwimwa ijambo ku bunganira Urayeneza Gerard…

Me Rwagatare yasabye Umucamanza uyoboye inteko iburanisha ruriya rubanza ko bahabwa ijambo bakiregura ku cyaha cya mbere, nyuma hagasubiraho Ubushinjacyaha busobanura ikindi cyaha.

Umucamanza yavuze ko iyo ngingo atari yo, ko Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imikorere y’icyaha cya kabiri. Iki cyaha ni ikitwa Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abunganira uegwa babifashe nko kutubahiriza ihame ry’uko Ababurana bangana imbere y’amategeko kandi biri mu Itegeko Nshinga.

Ubushinjacyaha bwahise buhabwa umwanya busobanura kiriya cyaha cya kabiri. Umushinjacyaha, nta jambo yarengeje kuri iki cyaha. Me Kayitare Dieudonne uhagarariye abaregera indishyi ni we wahise uhabwa umwanya avuga kuri iki cyaha nk’uwunganira Ubushinjacyaha.

Yavuze ko nyuma y’imyaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Urayeneza Gerard yari azi ko hari abantu 300 biciwe kuri Douane ariko ntiyabivuga.

Hanyuma ngo muri 2015 uwitwa Sibomana Aimable wakoraga isuku mu Bitaro bya Gitwe yabonye icyobo kirimo imibiri y’abantu, atanga amakuru ntiyahabwa agaciro.

Me Kayitare avuga ko iriya mibiri ari iy’Abatutsi bishwe kuko ngo uwitwa Niragire Marie yabonyemo musaza we witwa Hitimana Evariste.

Me Rwagatare Janvier wunganira Urayeneza Gerard yahise yaka ijambo Umucamanza kugira ngo biregure kuri buri kimenyetso gitangwa n’abarega.

Umucamanza yasubije ko bazabaha umwanya wo kwiregura. Aha ijambo Ubushinjacyaha ngo bukomeze busobanura ibyo burega abandi bantu 4 barimo Rutaganda Dominique, uregwa ko yabaye Umuyobozi w’Umurenge wa Joma ndetse akaba no mu buyobozi bwa Gacaca yaho hagati ya 2004 -2010 akamenya amakuru y’iriya mibiri yo mu Bitaro ariko ntagire icyo akora.

Nyakayiro Samuel na we aregwa ko yamenye amakuru y’iriya mibiri yo mu Bitaro bya Gitwe ntiyayatanga ngo ishyingurwe.

Nsengiyaremye Elysee na we aregwa mur uru rubanza, ashinjwa n’uwitwa Twagirimana Zacharie bakoranaga mu Bitaro bya Gitwe ko yamenye amakuru ntayatange.

Munyampundu Charles Leon bita Hindira na we aregwa uyu ngo yari afite imbunda mu gihe cya Jenoside yakoreshejwe hicwa Abatutsi. Uyu ngo yishe Kalisa, ndetse yashakaga kwica uwitwa Murindabyuma Isdore.

Ruganiza Benjamin aburana adahari, na we ngo yari kuri bariyeri.

 

Urayeneza Gerard ahakana ibyo aregwa, agasaba kujyanwa aho Ubushinjacyaha buvuga yakoreye ibyaha ababizi bakamushinja

Nyuma y’umwanya muremure Ubushinjacyaha n’uruhande ruregera indishyi bafite ijambo, Urayeneza Gerard yarisobanuye, abanza gusaba Urukiko ibi bikurikira:

Yasabye ko yaburanishwa nka Urayeneza Gerard nk’umuntu ku giti ke aho kumuburanisha nk’Ibitaro.

Ati “Uwumva urubanza agira ngo hari inyungu narengeraga z’ibikorwa byange.”

Yabwiye Urukiko ko bitewe n’uburemere bw’ibyaha aregwa, yazajyanwa kuburanishirizwa aho byakorewe.

Umushinjacyaha yahise amuca mu ijambo avuga ko bitashoboka kujyana Urayeneza kuburanira aho yakoreye ibyaha kubera ko ngo hari COVID-19 kandi hari ingamba zo kurinda abantu kwandura.

Umucamanza na we yahise avuga ati “Nange ni ko mbyumva.”

Me Janvier Rwagatare na we yavuze ko habaho itinérance (kujyana urubanza aho icyaha cyabereye), ariko avuga ko nta kundi bitewe n’icyorezo ko baburanira mu Rukiko, gusa asaba ko ubuhamya bw’abashinja bwahita buvuguruzwa n’ubw’abashinjura (confrontation).

 

Impaka zikomeye n’uburakari mu Rukiko

Me Rwagatare Janvier yasabye kiriya kifuzo cya confrontation y’ubuhamya bushinja n’ubushinjura kubera ko umukiliya we ibyo kujyanwa kuburanira aho Ubushinjacyaha buvuga hakorewe icyaha bitari bigishobotse.

Umucamanza yahise avuga ko ikifuzo cya confrontation gitanzwe impitagihe.

Mu Rukiko hahise humvikana amajwi y’abaturage benshi bavugira hejuru ngo “ubu nta butabera burimo”… Abandi bararira, abandi bagaragaza ko batishimiye imvugo y’Umucamanza.

Me Janvier Rwagatare yahise agira ati “Abandi bahawe uburenganzira bwo gutanga ibimenyetso. Mwigendera gusa kuri ibyo ngo “DUSANGA NTA SHINGIRO BIFITE”, sinzi icyo twaba dukora.”

Umucamanza yahise avuga ko abatangabuhamya bashinjura Gerard batangiye kwandika ubuhamya bwabo bukaba buri muri system bityo ngo ntabwo Urukiko rwahagurutsa abantu (Abatangabuhamya) kandi urubanza rwatangiye.

Ati “Urukiko nirubona ari ngombwa ruzikorera iperereza rushakishe ukuri.”

Ikemezo cy’Umucamanza nticyanyuze Me Rwagatare Janvier, wahise avuga ko nubwo batahagurutse abari bitabiriye urubanza ngo batange ubuhamya, Urukiko rwazatumiza abatangabuhamya bataje mu rukiko.

 

Akagambane kuri Urayeneza Gerard…

Me Rwagatare Janvier yahise abwira Urukiko ati “Iki ni ikibazo cy’akagambane kandi tuzakagaragaza.”

Yahise agaruka ku batangabuhamya b’Ubushinjacyaha, barimo Ruzindaza Jean, Isdore, Ahobantegeye, Nkurunziza Emmanuel n’abandi avuga ko bagambanye kugira ngo Urayeneza Gerard afungwe.

Umucamanza yahise avuga ko ako kagambane urukiko ruzasuzuma ukuri.

Urayeneza Gerard nyuma y’impaka, yahise akomeza ijambo atangira kwisobanura. Yavuze ko tariki 14 Mata 1994 ari bwo yahunze ava i Gitwe ajya iwabo ku ivuko, mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Karambi mu yari Komine Kabagari.

Tariki 12 Gicurasi 1994 yahungiye ku Gikongoro. Yabwiye Urukiko ko igihe cya Jenoside cyose yakimaze ari iwabo i Mbuye, ngo yagarutse i Gitwe tariki 14 Ukuboza 1994.

Ati “Ibyo byaha byose binshinjwa nakoreye i Gitwe sinarimpari.”

Urayeneza Gerard yatanze ibimenyetso birimo kuba Inteko Gacaca ya Mbuye, n’iyo mu Murenge wa Joma zaremeje muri 2005 ko we n’umugore we ibyabereye i Gitwe bari barahungiye i Mbuye bahunze Interahamwe zikomeye.

Yavuze ko Inteko Gacaca yemeje ko nta bikoresho bya gisirikare yari afite, ibyo byabaye mu ikuzanyamakuru ryabaye mu 2009.

Urayeneza Gerard avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yasubiye i Gitwe, ubwo abasirikare 10 bahuraga na we mu nzira bakamufatiraho imbunda ngo ajye kubaha inzu.

Ati “Narimfite ubwoba sinari kwimana inzu kuko abo nari nahungishije bari kwicwa bose.”

Imodoka ya Daihatsu yatwaye ba Pasiteri bagiye kwicwa, Urayeneza Gerard avuga ko abayifashe bayikuye ku Ishuri we yarahunze Gitwe.

Avuga ko Abajandarume bashoboraga kuyitwarira cyangwa bakayiha undi uyibatwarira.

Yavuze ko ubuhamya bwa Muhayimana Charles ari ibinyoma kubera ko na Nyirasenge witwa Mukamana Immaculata yabunyomoje muri Gacaca ubwo Inteko yari iturutse i Kinyinya muri Gasabo yajyaga i Gitwe mu gusubirishamo imanza zitari zaraciwe.

Ati “Muzajye aho ntuye mushake amakuru y’impamo.”

Yahakanye amakuru y’uko abazamu b’Ibitaro bya Gitwe batunze imbunda, ati “Nta muzamu wacu wigeze urindisha imbunda ibigo byacu, urukiko rubikoreye iperereza rwasanga ntawigeze uhaba.”

Bitewe n’aho amasaha yari ageze, Abunganira uregwa basabye ko iburanisha rihagarara. Umucamanza abanza kubaza abari mu Rukiko, asanga bananiwe, ahita asubika urubanza.

Yanzuye ko rusakomeza tariki 20 Ugushyingo 2020, Urayeneza Gerard yisobanura ku cyaha cya kabiri, cyo Kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi.

HATANGIMANA Ange Eric & MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW

41 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ariko abari muri uru rubanza, bazirikane ko ruzafatwaho urugero rw’uburyo zicibwa cyangwa uko izizarukurikira zizagenda, harimo n’urwa Rusesabagina. Amahanga nyamara aduhanze amaso, ibinyamakuru byabo biducanyeho projecteurs zabyo. Make no mistake.

  • Ariko akarengane nk’aka kazarangira ryari koko? Ibi bizarangira gute koko? Umuntu kumanywa y’ihangu arengana abantu bareba. Bakabyihorera. Koko? Mugihugu kigendera kumategeko. Nonese mean Bantu mwe mundebere namwe kuki umucamanza arimo kwanga ko abatangabuhamya baza gutanga ubuhamya murukiko? Kuki umucamanza adashaka ko Gerard aburanira Aho icyaha bamushinja cyakorewe. Ubu Nta butabera mbonyemo ni bimwe by’itekinika, Gerard nabumuryango we bihangane. Ntakundi.

    • Hahaha !!! Igihugu kigendera kumategeko???? Ubu kigendera kuyahe mategeko @jeacque@ we???
      Akarengane ku isi kazashira yesu agarutse kuko ariwe uzarangiza byose ,none KO ubo bisa nkahi byapanzwe bahereye mugufunga ishuri rye ! None niwe ugezweho bivuze nibintu biri kuri gahunda.

  • Muhayimana Charles uri umugabo Gerard umwiziritseho none uramurangije. Nawe niyumve nyine.

  • Akabazo k’amatsiko: buriya uriya mushinjacyaha mu rubanza rwa Gerard, ari ku ruhe rwego umugereranyije n’urwo Mutangana yari arimo akiri umushinjacyaha mukuru mu gihugu? Ni nde ubizi ngo ansobanurire

  • MURUKIKO BATI

    Umushinjacyaha yahise amuca mu ijambo avuga ko bitashoboka kujyana Urayeneza kuburanira aho yakoreye ibyaha kubera ko ngo hari COVID-19 kandi hari ingamba zo kurinda abantu kwandura.

    Umucamanza na we yahise avuga ati “Nange ni ko mbyumva.”

    Me Janvier Rwagatare na we yavuze ko habaho itinérance (kujyana urubanza aho icyaha cyabereye), ariko avuga ko nta kundi bitewe n’icyorezo ko baburanira mu Rukiko, gusa asaba ko ubuhamya bw’abashinja bwahita buvuguruzwa n’ubw’abashinjura (confrontation)

    MBEGA UBUTABERA WE!

  • Erega ibi Nta gitangaza kirimo kuko Jenoside nuwo musaraba w’uru Rwanda.
    Aba bose barapfa ubusa, cash za Gerard ntacyo zizabamarira

    • Igihugu kimira bunguri abasaza b’inzirakarengane iteka kirabaruka.

  • NIBYO KOKO GERARD IBYE BYARANGIYE ARIKO SE MUNSIBANURIRE COVID19 ITUMA ABA BACAMANZA BADASHAKA KUBURANISHIRIZA URU RUBANZA AHO ICYAHA CYABEREYE AHUBWO KO MBONA MURUKIKO ABANTU BUZUYEMO? NYAMARA HANO HARIMO AMANYANGA.

    • Inka yarariwe. Urayeneza mwana wa mama. Wikomeza kwinangira unaniza ubutabera.ufite amaso ntubona ufite amatwi ntiwumva.bizarangira ubonye burundu yumwihariko kuko ibyaha bakurega biraremereye.

  • Uwumganira Gerard ati:”Me Janvier Rwagatare yahise agira ati “Abandi bahawe uburenganzira bwo gutanga ibimenyetso. Mwigendera gusa kuri ibyo ngo “DUSANGA NTA SHINGIRO BIFITE”, sinzi icyo twaba dukora.”
    IKIMENYETSO CYAWE USHAKA GUTANGA NIKIHE? GENDA VA AHO, INKA YARIWE KERA NAWE URI MUMANDAZZI

  • Ariko koko U Rwanda rwagaragaje ko dufite ubutabera bwuzuye. Ibi bintu ko bigaragarira buriwese nabarega Urayeneza bazi neza ko babeshya. Nihehe mwabonye umuntu wakoze icyaha nkiki aba mu Rwanda igihe cyoseee bamureba Akorera abaturage, imyaka 26 yagera ngo bla bla. Noneho arisabira kujya aho yakoreye icyaha. Ubukoko ubutabera burihe? Abantu babeshyera banduze izina ry umuntu kubera ishyali bamufitiye n urwango rurenze kamere? Sha reka mbabwire. Igihe kizagera ukuri kugaragare maze Imana izahane abanyabinyoma izuba riva.

    • Munyamakuru watubwiye uyu RUZINDAZA Jean ni umwe ukora muri CNLG? Nonese aka kagambane akazamo ate?

  • Ese ruzindaza ni uwo muri CNLG? Nawe se ashinja ku giti cye cg ahagararaiye Urwego rwa reta mugushinja? Ubu se mwokabyaramwe nimba iregwa à avuga ati munjyane aho icyaha cyabereye ubutabera bubyangira iki ko nkeka ko aribwo rwakoroha kurushaho! nyamuneka bacamanza muramenye mutazagira ikintu cyo kubogama uru rubanza ni uruca bana ibi Byaha Charles muhayimana Yaruhereye kera ashaka kwivugana uyumusaza hashize igihe igishya nuko yaje ku recluta gikasi akamufasha gushaka ba sadamu ubundi bakushinja ibinyoma nyuma yo gutsindwa Nurubanza yashinjwaga kwiba Gerard nawe ati reka nkwihimureho! Rero Uri rubanza Reka turategereze turebe nimba umuyobozi wa ruzindaza azamubuza byibuze kujya mukurenganya Gerard bazi neza ko arengana

  • Africa yacu we!

  • Aba bantu bari gupangira Urayeneza umunsi kuwundi wagirango barara bakirirwa bacura ibirego. Mubihorere. Isi irabibikiye.

  • Abakoze jenoside yakorewe abatutsi bagomba kubiryozwa pe. Ariko se banyarwanda… mubona koko gupangira umuntu nk’uku bizageza abanyarwanda kuri bwa bumwe tubwirwa? Ikindi se, iyo nk’abacitse ku icumu bigaragaye ko babeshyeye umuntu ko yakoze jenoside hari itegeko ubundi ribihana?
    Umucamanza nawe arasa nudafite gahunda yo kumva abatangabuhamya bose, ibyo se byo byaba ari ubutabera? Harimo utubazo twinshi hano.

  • Abanyarwanda turapfa ubusa kweri kweri! amoko, kuba umuntunzi abany=tu bakakurwanya kandi ubutunzi bwawe benshi babwungukiramo!, gushaka gukira binyuze mumanyanga! kurwanya abo mutavuga rumwe, etc. ibi byose byerekana poor mindset. Gerard nta kundi ihangane iyo uri mugohugu kidadite amategeko akigenga niko bimera.

  • Nasabaga leta yacu(ubutabera) twizera kdi dukund ako yatanga ubutabera nyabwo kdi bukwiye niba yarakoze ibyaha (gerard)ahanwe niba bamubeshyera bashishoze abo nabo babiryozwe,byaba bibabaje kdi biteye agahinda niba ashinjwa ibinyoma.murakoze

  • Uru rubanza uko ruzarangira kose, ruzasiga Leta isigaranye abafana mbarwa muri kariya gace Gitwe iherereyemo, cyane cyane mu ba adventistes baho (Ruhango, Muhanga, Nyanza). Iyo uhanyuze ukumva ibyo baba bahwihwisa kuri kiriya kibazo urumirwa, kandi noneho benshi bariho baratobora bakabivuga ku mugaragaro. Nanjye sinari nzi ko abantu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bashobora gufungwa kubera gushinjura umuntu nka Gerard. Ni agapfukamunwa!

  • COVID19 irakabyara. Yadufashije kubona cash itari munsi ya miliyoni 600 z’amadolari mu mezi umunani gusa, none igiye gutuma turangiza n’imanza zose zari zitubangamiye nta rusaku rw’abaturage bakwena abacamanza n’abashinjacyaha, nta guta igihe twumva abatangabuhamya bashinjura, nta rujya n’uruza rw’abasura abafunzwe… COVID19 irakabyara!

  • Mu minsi ishize babajije umuyobozi ubishinzwe ikibazo nyakuri cyo kwangira université ya Gitwe kugira faculté de médecine, aravuga ngo ibya Gitwe ni amabanga. Na Johston Busingye umubajije ikibazo cya Gérard Urayeneza ubanza ariko yakubwira. Niyihangane Gérard, na Yesu baramubambye kandi yari Umwana w’Imana.

  • Mwe mwese muvuga ko Gerard arenga nkeka muzi impamvu mubivuga ko ari ujuyibya uburari cg se yaratunze ibifu byanyu. gusa nababwirako imana izi ukuri kandi amaraso muri gukina nayo azabasame . yicishije abantu arabamara ariko nawe umunsi we uzagera. ubutabera ntiruzumve urusaku rwanyu rudafite ukuri ahubwo azakanirwe urumukwiye.

    Ni mureke ubutabera bwigenge naho ibyo gusakuza mubireke.

  • Wowe ushinja inzirakarengane nka Gérard uzi neza ko umubeshyera menya ko isi idasakaye nawe ushobora kunyagirwa.abamennye amaraso bazahanwe ariko mureke ibinyoma

  • Ndasabira umugisha ukoresha amahame n’amategeko y’IMANA muri uru rubanza ariko nkanasabira umuvumo umuntu wese uzi ukuri muri uru rubanza akakurenga ho akuzi kandi abishaka kuko handitswe ngo (ABAHEBURAYO 6:4-6),Urabikora nkakwihorera ukibwira ko mpwanye nawe (ZABURI 50:21)

  • MUJYE MUTINYA AHO ABAHUTU N’ABATUTSI BEMERA BAGAFUNGIRWA HAMWE KANDI MUZI UKUNTU UBUROKO BURYANA. UBUMWE N’UBWIYUNGE BUZATANGIRIRA I GITWE KANDI IKIGERA CYABWO KIZABA 100%.IMANA IBANE NA GERARD ,RUTAGANDA ,NYAKAYIRO,ELISEE,KINIHIRA,…

  • Hahahaha kuki koko mugambanira urayeneza gerard ari umubyeyi mwiza muzana imibili y’abantu atazi mukabashyingura mu bitaro bye sha!!?
    Muvunyi avuyeho none Ruzindaza arabe……

  • ariko ubu rusine yibwirako kwiriza leta mubinyamakuru ayisebya bizamumarira iki? none kuberako yazunguye ibya gerard aririrwa aha abanyamakuru amafaranga bakirirwa basebya ubuyobozi nonese mushatse kuvugako ntabatutsi baguye igitwe? ndibaza abahaguye bo barihe? ko ntarabona ahantu nahamwe bataburuye abantu ? nonese baramugambanira ninde washyize abantu murikiriya cyobo

  • ndababwiza ukuri ko rusine na philemon bari mukagambane gakomeye n’abapolice ngo kwica abatanga buhamya nyabuneka leta ibe maso kuko birakomeye rusine niwe wirirwa wangisha abaturage ubuyobozi naho ubundi abantu bose bigitwe tuzi ko gerard biriya bintu yabikoze ahubwo twatinyaga kugaragaza amakuru ngo batatwicisha kuko gerard yafashe abayobozi benshi bugwate kubera kubaha cash

  • ahubwo ndasaba ubutabera gufata bandora willison kuko nawe niwe bafatanyije na gerard kwicisha abagore n’abana basaga 300 bari kuri duane none babyuzuriyeho na gerard niyompamvu bandora yakoraga uko ashaka kuko baziranye kubugome

  • wowe uvuga bandora ubu rusine yamuhaye 6millions ngo bazice sibomana aimable utanga ubuhamya ko mubitaro yabonyemo abantu, none bandora afatanyije na meriyana nyina wabo wa sibomana ndetse ninkeragutabara ko bazamurigisa none nzaba ndeba peee

  • ariko nubwo gikasi yaba yaramwibye ninawe washyizemo imibiri mubitaro ? ikindi mbabaza nonese gerarg wa yihaga gushwana nabantu babanye agira gute?
    reba ukuntu yashwanye na jered, jean de la Paix, ba emile ba marcelline n’abandi none rero nimureke gerard abone ingaruka zogushwana nabantu. kandi abahora ubusa

  • njyewe icyo navuga nuko mururu rubanza ukuri kurazwi pe ahubwo mubirengaho mubizi ko gerard yicishije bariya bantu gusa yatanze cash nyinshi ngo atazafatwa

  • umva mbabwire banyakubahwa bayobozi rwose nimutareba cyane rusine aramara abantu kandi niwe ubwe yirirwa basebya leta mubaturage kandi nubusanzwe arwanya leta ibinyamakuru byita umunyarwanda byandikirwa mubu suice niwe wirirwa ubyandikisha atuka ubuyobozi none nyabuneka mutabare pe

  • umva mbabwire muziko rusine na gerard 2015 bagiye iburundi bagiye kureba abarwanya leta barimo na rusesabagina none ngo abaturage bose banze leta kandi ariwe wirirwa ubangisha ubuyobozi

  • ibya gitwe ni amabanga kuko rusine yirirwa atanga amafaranga ayaha abashinjura gerard abinyujije kuri gashayija wahawe 20millions ngo nawe abafashe gushaka abacika cumu kuko akuriye zirikana yabacikacumu bakomoka gitwe none rusine arahiga bukware abashinja gerard

  • njyewe icyo navuga nuko mururu rubanza ukuri kurazwi pe ahubwo mubirengaho mubizi ko gerard yicishije bariya bantu gusa yatanze cash nyinshi ngo atazafatwa

  • cases zigitwe zihora ziri complicated, niho honyine mu gihugu cyose hari imanza za gacaca zitararangizwa. igitwe ubanza ariho honyine haba indyarya za danger ku isi yose. uwababona mujya gusenga. sindabona indyarya nkizigitwe, sinabona namagambo mbavugamo keretse uwahabaye niwe wenyine wasobanukirwa nubugome bwa GERARD.

    cyakoze gerard umwami ukorera azaguhembe, nturi imfura pe.

  • Uburenganzira bw’itangazamakuru bushingira kuki?Ubu uwabaza MUHIZI Elysée uruhande akorera nubwo rugaragara yatubwira iki?.
    Rwose reka twe kuba abafana muri iki kibazo kd tumenye ibirego uregwa ashinjwa;nadusobanurire uriya mibili niba ariyabarwayi tubimenye nibyo byoroshye cg kuko afite abamushinjura kd bavuga ko bazi abahaguye batubwire abo aribo maze aze yidegembye.

  • Iyo usomye ibiri kuvugwa kuri iyi nkuru ubona ko ubunyangamugayo, ubupfura, ubworoherane, ubwumvikane, n’ubwenge bwacu nk’abanyarwanda byazambye. Ibi byose bikeneye kugaruka mu banyarwanda kugira ngo habeho UBUTABERA bubereye abarega n’abaregwa haba muri uru rubanza n’izindi. Ahari ibyo bishobotse n’ubwo bisa nk’aho amazi ari kurenga inkombe, ubumwe n’ubwiyunge bavuga bwagerwaho. Naho ubundi ibi biratuganisha ku buhemu, ubugome, ububwa n’ubukene kandi ndakurahiye ntawe bizasiga!

  • Ntanakuru mufite inama zose za ruswa zibera kwa changazi muhanga, gusa uriya mucamanza yariye cash zabo nawe mumwitondere

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *