• 20/01/2020 5:02 44

UR mu myaka 5 yishimira ko nta birarane by’impamyabumenyi bikibaho

*N’abarangije umwaka ushize ubu bafite impamyabumenyi zabo
*Intego ni uko urangije azajya atahana impamyabumenyi ye kuri ‘Graduation’

Ku iterambere rya Kaminuza y’u Rwanda mu myaka itanu nyuma yo guhuza icyari UNR, SFB, KIST, KIE, ISAE/Busogo, Umutara Polytechnic, na KHI bigakora Ikigo kimwe kitwa University of Rwanda (UR) mu Ukwakira 2013. Imikorere ngo yarahindutse, haba mu kwigisha, ubushakashatsi no kwakira no gukurikirana abanyeshuri.

Kaneza Florence Umuyobozi ushinzwe kwandika no gukurikirana Abanyeshuri (Registrar)

Kaneza Florence Umuyobozi ushinzwe ibyo kwandika abanyeshuri no kubakurikirana (Registrar), avuga ko icyo bihutiye gukora nyuma yo guhuza biriya bigo ari uguhuza politiki n’amategeko yagengaga buri kigo, ubu UR ikaba ifite amategeko amwe.

Ikindi cyabaye ni uguhuza amasomo kugira ngo arusheho kugira ireme. REB niyo yajyaga yemeza (guhitamo) abanyeshuri bazajya kwiga muri Kaminuza, ariko kuva 2014 byakozwe na UR.

Kaneza Florence ati “Kubera umubare munini w’abanyeshuri bashakaga kwiga basaga ibihumbi 20, kwandika basaba twabishyize ‘online’  twumvaga ko bose batazana impapuro ngo tubirangize.”

Ako kazi ko kubandika kugira ngo kagende neza hashyizweho Komite y’abari babishinzwe (abari ba Registrars) muri ariya mashuri atandatu (6), bakurikirana icyo gikorwa ngo kigenda neza.

Ibiro by’ushinzwe kwandika abanyeshuri no kubakurikirana icyo gihe nta byo UR yagiraga, byashyizweho muri Gashyantare 2015. Kuva icyo gihe iyo umunyeshuri asabye ishuri akarihabwa yiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri Internet.

Kaneza avuga ko intego ya Kaminuza y’u Rwanda ari uko muri uyu mwaka 2017/2018 n’amanota y’abanyeshuri azashyirwa ‘online’ hifashishijwe system yitwa MIS (Management Information System).

Bizafasha kubika neza amakuru ajyanye n’amanota y’abanyeshuri  kandi na bo babashe kubona biboroheye ayo manota yabo.

Kaneza agira ati “Icyo gikorwa twagitangije uyu mwaka, twahuguye abarimu bose kugira ngo bamenye gushyira amanota muri system ya MIS.”

 

UR imaze gusohora ku isoko ry’umurimo abasaga 32 005

Abanyeshuri ba mbere bahawe impamyabumenyi zanditseho University of Rwanda, ni abarangije muri Nyakanga 2014, bageraga ku 7 917.

Muri 2015 abagera ku 7 309 barangije iyi Kaminuza. Muri 2016 abagera kuri 8 473 nibo bahawe impamyabumenyi z’uko barangije muri Kaminuza y’u Rwanda (UR).

Abanyeshuri 8 366 nibo barangije muri UR mu mwaka ushize wa 2017, bose hamwe bagera ku 32 005. Muri uyu mwaka wa 2018 mu kwezi k’Ugushyingo abanyeshuri basaga 7 500 bazarangiza amasomo.

UR ivuga ko mu gihe cyahise habagaho ibirarane mu gutanga impamyabumenyi ku barangije ariko ubu ngo nta kirarane na kimwe bafite mu barangije mu myaka itanu ishize, yewe ngo n’abarangije muri 2017 babonye impamyabumenyi zabo.

Abanyeshuri barangije muri ariya mashuri atandatu yose yahujwe basigaye bakorera ibirori byo guhabwa impamyabumenyi bari hamwe kuva muri 2016.

Kaneza avuga ko imigambi ya UR ku banyeshuri ari uko noneho hazagera igihe urangije azajya ahita atahana n’impamyabumenyi yakoreye.

Prof Nelson IJUMBA Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije ushinzwe imigishirize n’Ubushakashatsi

Prof Nelson Ijumba, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza wungirije ushinzwe imyigishirize n’ubushakashatsi avuga ko kuba iyi Kaminuza isigaye igizwe na Colleges 6 zashyizwe hamwe, ari zo; College of Arts and Social Sciences (CASS), College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine (CAVM), College of Business and Economics (CBE), College of Education (CE), College of Medicine and Health Sciences (CMHS), na College of Science and Technology (CST) byarahaye imbaraga nyinshi Kaminuza y’u Rwanda.

Ikintu gikomeye cyagezweho mu myaka itanu Kaminuza y’u Rwada yishimira, ngo ni imitekerereze mu mitwe ya benshi yahindutse haba mu banyeshuri, mu bakozi no mu bayobozi bakaba bashyigikiye ko Kaminuza y’u Rwanda (UR) ibaho.

Ati “UR ishyize imbere uburezi bufite ireme, ikabifashwamo no gukoresha ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ni ingenzi cyane bitewe n’umubare w’abanyeshuri UR yakira biyongereye, hakenewe kubandika neza no gukurikirana amakuru yabo bose. ICT ni ngombwa bitewe n’uko UR ihuje ibigo byinshi (bitandatu) hakaba hakenewe ko mu miyoborere yayo hakoreshwa ikoranabuhanga.”

Imibare y’abanyeshuri baza kwiga muri UR yariyongereye muri iyi myaka itanu ishize, ndetse ngo Kaminuza ifite intego yo kuba ikigo gikurura abanyamahanga benshi bakaza kwiga mu Rwanda nibura umubare wabo ukaba hagati ya 5-15%.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • ngo ntabirarane mufite ,amafaranga yacu mwatwimye ngo ni caution.nimujyane ntakeza kisi,abantu murya mukarya nutwabakene.ibirara murabifite ndetse ntibizigera binashira

  • Alfa Blondy ati “Je persiste et je signe …”! Ntawe ushidikanyako impamyabumenyi zitangwa nka ya nzoga mbi umuturage atanga ngo imuvire mu rugo! Izo mpamyabumenyi zitangwa ari nyinshi ariko ikibazo ni agaciro kazo. Birazwiko hari abazibona bakoresheje iterabwoba ku barium cyanga abayobozi b#ibigo. Umunsi hagarutse Kaminuza y#u Rwanda, igengwa kandi ikayoborwa n#abanyarwanda, hari byinshi tuzagomba gusubiramo!

  • are weee ahubwo nimwishyuze FARG maze muduhe degree zacu twakoreye twishakire ubuzima ubuse muzibitsemo iki koko UR mbona ntazi ibyanyu peeee

  • Ntimukivuge byiza gusa, mwatwimye amafaranga yace ya Caution, mwatwimye transcripts zacu, mbese ibyo itangazamakuru ribona nibyo byonyine mukora naho ibindi byo nabaha nka 40%

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *