• 18/01/2020 2:05 05

UR mu myaka 5 yateye imbere mu burezi isigaye ifasha n’abakeneye PhD

Umuseke waganiriye n’Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ku iterambere yagezeho mu myaka itanu imaze ihurije hamwe ibigo 7 byahoze ari Amashuri Makuru na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Abakuriye ishami rishinzwe gutera imbere imyigire n’imyigishirize bemeza ko muri iyi myaka itanu byateye imbere cyane ku buryo Kaminuza isigaye inafasha abakeneye impamyabumenyi y’Ikirenga ya PhD.

Dr Innocent Mugisha Sebasaza ushinzwe ishami ry’imyigire n’imyigishirize muri UR

Dr Sebasaza Innocent Mugisha ushunzwe guteza imbere Ishami ry’imyigire n’Imyigishirize muri UR, avuga ko icyo bakwiye kwishimira mu myaka 5 ishize UR ibayeho ari uko imyigishirize ikorwa nk’iri mu kigo kimwe aho kureba ku kigo kimwe mu bigize UR.

Avuga ko icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kimwe n’ibindi bigo byahujwe nayo, wasangaha hari abumva ko bagifite imikorere yo mu bigo bakoreragamo mbere yo kwihuza. Ubu ngo uko amasomo ategurwa n’uko yigishwa ntiharebwa aho ryateguriwe, ngo harebwa umusaruro uzavamo.

Ikindi cyagezweho ngo ni ukuvugurura amasomo agahuzwa n’indangagaciro n’ubumenyingiro umunyeshuri akwiye kurangiza Kaminuza afite, aho ari umubonye akabona ko arangije muri UR. Iyi myigishirize kandi ngo imenyekanishwa n’ahandi muri Kaminuza zo mu gihugu kuko ikirebwa ari inyungu rusange.

Muri iki gihe ngo harashyirwamo imbaraga kugira ngo abanyeshuri bamenye ko bagomba gutanga umusanzu wo gukurikirana amasomo yabo. Abarimu na bo bakomeza guhabwa amahirwe yo kwivugurura mu bunyamwuga kandi ngo ayo mahirwe azakomeza.

Dr Mugisha Innocent agira ati “Hari ababonaga ko kwigisha muri Kaminuza ari uko ugomba kuba wararangije ufite impamyabumenyi ihambaye, ariko ugomba no kwiga gukora uwo mwuga. Ni ikintu dushishikariza abarimu bigisha muri Kaminuza y’u Rwanda tukanabaha amahirwe yo kubikora. Ikigo nkoramo ibyo ni kimwe mu byo gishinzwe, ariko na njye ubibabwira ndi umwarimu, ndi n’umwe mu bafite uruhare mu kubibigisha.”

Mu byo abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda baheruka kwigishwa harimo guhuza isuzumabumenyi n’intego isomo ryari rigamije. Ibyo ngo bitandukanye no gukoresha isuzumabumenyi umunyeshuri ugamije kubaza ibyo umaze kwigisha gusa, ubinaniwe agahabwa amanota make.

Ati “Biriya wigisha hari impamvu ubyigisha, hari impamvu ukoresha uburyo butandukanye n’ubundi, hari impamvu ukoresha ikoranabuhanga ritandukanye iri na ririya, ibyo ni byo ugomba gusuzuma ntabwo ukwiye gusuzuma ya magambo wavuze wigisha, nta bwo ukwiriye gusuzuma cya gikorwa wakoresheje ubugisha kuko ujya kubigisha wari ufite intego.”

Ubu buryo ngo ni bwitwa mu Cyongereza “Aligning Assessment with Targeted Outcomes”. Ibyo ngo barashaka kubyimakaza bikaba umuco.

Nyuma ngo binyuze mu ikoranabuhanga bazajya basuzuma bakurikirane niba isuzumabumenyi ryatanzwe, ryabajije ibyari bigamijwe muri cya gice k’isomo, harebwe niba abanyeshuri bahawe amanota yabo, hanarebwe ko imikoro yabo yasubijwe ngo bizafasha ko isuzumabumenyi riba ubundi buryo bwo kwiga no kwigisha.

Ku kicaro cya Kaminuza y'u Rwanda i Gikondo
Ku kicaro cya Kaminuza y’u Rwanda i Gikondo

Dr Mugisha Innocent avuga ko abantu bakwishimira aho Kaminuza y’u Rwanda igeze bitewe n’uko ifite imfashanyigisho zihagije zatuma Umwarimu yigisha n’umunyeshuri akiga.

Ati “Hari igihe twari tudafite imfashanyigisho zihagije ariko ubu turazifite zihagije ku buryo umunyeshuri yakwigira mu ishuri no hanze yaryo. Ntabwo tuvuga ngo twageze aho dushaka ariko nibura zimaze kugaragara.”

Uru rwego Kaminuza yagezeho ngo yanashyizeho gahunda ya Past Graduate Certificate for Higher Education izafasha n’abandi bariumu bo mu zindi Kaminuza batize umwuga wo kwigisha kwiyonngera ubumenyi.

Kaminuza y’u Rwanda ubu ngo iratanga amahirwe yo gutanga ubumenyi muri PhD babifashijwemo n’izindi Kaminuza zo hanze zifite amasomo yo muri iki kiciro.

Aya masomo asanzwe n’ay’Ikiciro cy’Ikirenga, Kaminuza y’u Rwanda yongeyemo ayo gukunda igihugu, kwihangira umurimo n’indimi, ndetse harimo n’Igishinwa ku babyifuza.

Dr Mugisha avuga ko UR irimo ikosora uburyo bw’imitekerereze yari mu bantu bumva ko ujya kwiga muri Kaminuza aba ashaka impamyabumenyi (Dipolome) gusa, ngo Kaminuza y’u Rwanda irashaka ko umunyeshuri akurikiranwa, hakarebwa ko imikoro yahawe yayikoze neza, kandi akazarangiza afite indangagaciro zikenewe n’ubumenyi buhagije mu byo yize.

Icyo imibare yerekena

Kaminuza y’u Rwanda mu myaka itanu ishize yakiriye abanyeshuri bagera kuri 48% bagiye kwiga amasomo y’ubumenyi busanzwe (Non-STEM) mu gihe abagera kuri 52% bize amasomo ajyanye na Science (STEM, Science, Technology, Engineering, and Mathematics). Muri aba bose, abagera kuri 33% ni ab’igitsina gore naho 67% ni igitsina gabo.

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) bavuye kuri 2,367 yari ifite muri 2013 bagera kuri 2,072 muri 2018. Muri aba bakozi abagera kuri 1,329 bakora mu bijyanye n’uburezi, 743 bari mu myanya y’ubuyobozi.

Mu bakozi ba UR bakora mu burezi, abafite impamyabumenyi y’Ikirenga PhD bazamutseho 4%, bavuye kuri 18% bariho mu 2013 bagera kuri 22%  muri 2018.

Umubare wa mudasobwa ngendanwa wavuye kuri 485 ugera kuri 13,521 bituma nibura abanyeshuri bazikoresha bagera kuri 63%.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • “Biriya wigisha hari impamvu ubyigisha, hari impamvu ukoresha uburyo butandukanye n’ubundi, hari impamvu ukoresha ikoranabuhanga ritandukanye iri na ririya, ibyo ni byo ugomba gusuzuma ntabwo ukwiye gusuzuma ya magambo wavuze wigisha, nta bwo ukwiriye gusuzuma cya gikorwa wakoresheje ubugisha kuko ujya kubigisha wari ufite intego.”
    ibi ntabwo ar’ukwigisha abantu bazabasha kwitekerereza cyangwase kugira critical mind,ibi ni utilitarism itoza amaboko gusa… ugihugu ntabwo ari private campagny;kaminuza no kwigisha imyuga n’ibinyu bitandukanye kandi kwigisha abantu gusubiramo,biba ar’ikibazo kubihugu nk’ibi byacu bicyennye.
    “Aligning Assessment with Targeted Outcomes”.” Ibyo ngo barashaka kubyimakaza bikaba umuco”(n’ukwimakaza umuco mubi) mureke gutekerezwa n’abanyaburayi na think thank zabo z’amafuti.

  • none UR ikoraneza kurusha mbere gute, ubushobozi bwayo bwaragabanutse ujyereranije na 2013?(
    Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) bavuye kuri 2,367 yari ifite muri 2013 bagera kuri 2,072 muri 2018)

  • Ubundi kaminuza yakabaye ahantu ho kwigira gusesengura analyse, gukora critique no gushaka ibisubizo by’ibibazo. Muri Afurika ho biracuramye kaminuza ni ahantu ukura ikemezo nk ‘icyo ku murenge kemeza rubanda kikanemeza abatanga akazi. c’est tout!!!

  • Ndanenga UR College of education kuko imaze imyaka itatu itishyura schools based mentors bayifasha gukurikirana abimenyereza umwuga w’uburezi kuva 2016,2017,2018 nta faranga na rimwe baratanga .ni abambuzi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *