• 24/01/2020 1:00 29

UNICEF iratabariza abana Miliyoni 30 batakaje iwabo kubera intambara

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko abana miliyoni 30 batagira iwabo, badafite icyerekezo cy’ubuzima nyuma yo gutakara mu bihugu hirya no hino ku isi bitewe n’intambara.

UNICEF irasaba abanazerewe kuzirikana ko ku Isi abana miliyoni 30 bavanywe iwabo n’intambara

Ku wa Kabiri UNICAF yatangije ibikorwa byo kwizihiza umunsi wahariwe impunzi ku isi, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 2O Kamena.

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Niba twishimye dufashe n’abandi bamere nkatwe”.

Iyi nsanganyamatsiko yateguwe hagamijwe gukangurira abakunda Ruhago bitabiriye igikombe cy’isi ngo na bo bagire  uruhare mu gutabara impunzi n’abimukira, by’umwihariko abana bato.

UNICEF ivuga ko Miliyoni 30 z’abo bana muri iki gihe ari mubare munini cyane kandi uhangayikishije kurenza ikindi gihe uhereye mu ntangiriro y’Intambara ya Kabiri y’isi.

Ivuga ko abo bana bakeneye buri cyose, yaba kwitabwaho bahabwa ibikenerwa by’ibanze mu buzima no kubacungira umutekano cyane cyane hitabwa kuri ejo hazaza habo.

UNICEF irahamagarira abayobozi b’ibihugu by’isi kongera imbaraga hitabwaga ku burenganzira n’umutekano by’abana cyane cyane mu bihugu birangwamo imvururu n’intambara, aho abana bahohoterwa bagatakaza iwabo biturutse ku mpamvu za politike muri ibyo bihugu.

Nkuko bitangazwa na Manuel Fontaine ushinzwe ubutabazi bw’ibanze muri UNICEF, ngo mu gihe hizihizwa umunsi wahariwe impunzi ku isi, ni ingenzi kuzirikana amarorerwa ateye ubwoba n’inzira y’inzitane abana bato banyuzwamo bahunga, hakanashakishwa umuti urambye utuma abo bana bagira ikizere cy’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza.

Theogene Ndayishimiye
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *