• 25/01/2020 5:29 12

Undi muhanzi yinjiye mu bo Oda Paccy agiye kuzamura

Umurerwa Vanessa ukoresha izina rya ‘Nessa’ yiyongereye mu bahanzi bazajya bafashwa na Label ya Empire Records yashinzwe n’umuhanzikazi Oda Paccy. Uyu muhanzi ukizamuka yamaze no gushyira hanze indirimbo yise Tell me yakozwe na n’inzu itunganya muzika ya Paccy.

Nessa na we arashaka kuba umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda

Iyi ndirimbo Tell me, amajwi yayo yatunganyijwe na Junior Multi System, amashusho atunganywa na Frank Wallet.

Ni indirimbo y’urukundo aba avuga ku mugabo uca inyuma umugore we akaririmba amubaza impamvu ibimutera kandi nta na kimwe aba atamukoreye.

Oda Paccy avuga ko uyu mukobwa yasinye imyaka itatu muri Label ye bamushimye bagendeye ku mpano ye ndetse no kuba byari mu ngamba zo gufasha abana b’abakobwa bashoboye.

Inzozi za Label ye ni ugufasha abana bifitemo impano ariko babuze ubushobozi ariko by’umwihariko ku bakobwa cyane.

Ati “Uyu ni uwa kabiri ariko Imana nidushoboza tuzasinyisha n’abandi.”

Umurerwa Vanessa agiye muri Label ya Oda Paccy hari hasanzwemo undi muhanzi witwa Dusenge Eric.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *