• 13/12/2019 7:22 43

Uncle Austin anenga abamugirira ishyari

Ni umuhanzi ariko uzwi no mu gufasha abandi bahanzi kuzamuka. Avuga ko hari bamwe mu banyamakuru n’abahanzi ubwabo bagirira ishyari ibyo yakoze afasha abahanzi bakabikora barwanya aba bahanzi yazamuye. Kuri we ngo ni nko kurwanya iterambere.

Austin bamwe mu bahanzi yafashije kuzamuka hari abageze ku rwego mpuzamahanga
Austin bamwe mu bahanzi yafashije kuzamuka hari abageze ku rwego mpuzamahanga

Austin yafashije kumenyekanisha impano z’abahanzi nka; Bruce Melody, Yvan Buravan, Marina, Victor Rukotana n’abandi.

Avuga ko bimushimisha kubona umuntu ufite impano bityo agahita agira umuhate wo kumufasha kuyigaragaza ngo rubanda bayumve bayibone.

Ibi akora ariko ngo hari ababigirira ishyari mu banyamakuru n’abandi bahanzi kugeza ubwo batangira kurwanya aba bahanzi yafashije kuzamuka.

Aba abita ‘injiji zanga iterambere ry’igihugu’.

Uyu muhanzi wa AfroBeat yirinze gutanga ingero z’ibyabayeho n’ababikoze ariko avuga ko ibi bihari kandi bikorwa na bamwe mu banyamakuru n’abahanzi.

Yabwiye Umuseke ko amaze kubibona ku banyamakuru bamwe ndetse n’abahanzi barwanya abahanzi yazamuye, ntibabahe umwanya wo kurushaho kugaragara kubera ishyari.

Intego ye ngo ni uko yifuza ko umuntu ufite impano yafashwa kuyiteza imbere kandi ikamubeshaho neza.

Uncle Austin avuga ko yishimira kandi agashima Imana kubona hari abahanzi yafashije kugaragaza impano zabo ubu bakaba ari abahanzi bakomeye.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *