• 15/12/2019 1:11 10

Umwe mu batanzwe n’amashyaka ngo abe Umusenateri, Urw’Ikirenga rwamwanze ngo ‘nta bunararibonye’

Uwamurera Salama umwe mu bari batanzwe n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki ngo ayihagararire muri Sena. Urukiko rw’Ikirenga rwamwanze ngo kuko adafite ubunararibonye buhagije muri Politiki.

Uwamurera Urukiko rw’Ikirenga rwanze kumwemeza

Kuba Umusenateri bisaba ubunararibonye buhanitse muri Politiki y’u Rwanda, kuba ari hejuru y’imyaka 40 y’amavuko no kuba azi amateka y’igihugu n’imiyoborere yacyo.

Uwamurera Salama wari wemejwe n’imitwe ya Politiki ngo ayihagararire muri Sena, Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko amateka y’imirimo yagiye akora idahagije ku buryo yaba Umusenateri.

Bivugwa ko Uwamurera Salama yari ashinzwe kwandika inyemezabwishyu mu ishami ry’ibyangombwa by’Ubutaka (One Stop Center) mu karere ka Rusizi.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Hon Mukabunani Christine yabwiye Umuseke ko Uwamurera Salama yari yatanzwe n’Ishyaka rye rya PDI ku buryo bo bamwemeje batazi ibyerekeye ubunararibonye bwe muri Politiki.

Ati “Aba yatanzwe n’umutwe wa Politiki we, ukamwamamaza, ukamugaragaza natwe tukamwemeza.”

Hon Mukabunani avuga ko ubushishozi bw’Urukiko rw’Ikirenga bugomba kubahirizwa bityo ko ku wa Kane tariki 03 Ukwakira ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki rizongera rigaterana kugira ngo rishake uzasimbura uyu Uwamurera Salama utaremejwe.

Uwamurera Salama yari yatanzwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda hamwe na Hon Nkusi Juvenal we wamaze imyaka 25 mu Nteko Ishinga Amategeko ari Umudepite.

Manda y’Abasenateri izarangira tariki ya 10 Ukwakira, ubwo hazahita hatangira iy’abaherutse gutorwa barimo abavuye mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, mu mashuri makuru ya Leta n’ayigenga n’abandi bashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Bagirengo ! Murashaka kuvuga ko abagirwa abasenateri bose bafite ubunararibonye muri politiki ? Mwicurika abantu .

    • Niyihangane.Politike niko imera.Haberamo “udukoryo” twinshi.Iyo itakwishe iragukiza.Iyo ubaye Depite cyangwa Senator,ukira vuba.Ugahembwa za millions mu gihe abo mwiganye bigisha primary school bahembwa 40 000 FRW,nyamara bombi bakorera Leta imwe.There is too much injustice in this world.Wa mugani dukeneye Ubwami bw’imana ngo buze bukureho injustice n’ubusumbane bukabije bibera muli iyi si.

      • Ahaaa, ubwo bushishozi bwo kureba skills n ubumenyi bazabukore mu nteko zombi, turebe abujuje ibisabwa by ukuri!

  • Niyihangane. Bivuze ko abamutoyi batari basobanuriwe neza amabwiriza cyangwa ibyo uwiyamamariza kuba Senateur igomba kuba yujuje. Ariko se na commission nayo! Maybe there is other reason not communicated to the public.

  • Niyihangane , akazi kazajya gakorwa n’ababa bamaze igihe kinini muri politique , uwariye niwe urya

  • Cyangwa mwaje kubona ko abarizwa muri RNC.

    • Ahubwo wasanga azize ko ari w’i Nyamasheke or Rusizi, cg ari mwene kanaka utizewe uvuka iyongiyo, ubunararibonye sicyo kigenderwaho mu kujya mu nteko.

  • Uyu mudamu niyihangane biragaragara ko hari abanze kwitesha aya mafaranga nuyu mwanya maze banyura inyuma bajya kumuvangira. Njyewe nari nziko iyo ugeze kuri iriya step n’ubundi urwo rukiko ruba rwaramaze kubyemeza. Akumiro n’itushi koko. Ubuse arabisobanurira inshuti umuryango n’abavandimwe gute?

  • ngirango ibintu byakabaye bidobanutse ubunararibonye ni imyaka runaka, muri politiki ni ukuvuga uri ku wuhe mwanya mu ishyaka (ese utagira ishyaka ntiyakwitwa umunyepolitiki?),…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *