• 20/01/2020 3:13 38

Umwana w’umukobwa arugarijwe, ababyeyi baracecetse, Leta ngo iri maso

Imibare ya dosiye z’ibyaha byo gusambanya abana b’abakobwa cyane cyane yarazamutse  ibi bigaragaza uko aba bana bacyugarijwe n’abashaka kubasambanya, ababyeyi barasabwa kudaceceka ibi byaha Leta yo yashyize imbaraga mu kubikurikirana no kubihana kandi ngo ntizacika intege. Uyu munsi u Rwanda narwo rwizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa.

Abana n'abayobozi bitabiriye uyu munsi
Abana n’abayobozi bitabiriye uyu munsi i Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko

Minisitiri Esperance Nyirasafari w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yavuze ko ibyaha byo gusambanya abana no kubatera inda bigihari cyane kandi bitizwa umurindi no kubiceceka kw’imiryango.

Ati “Turasaba ko mugihe habaye bene iki cyaha abantu batinyuke babivuge kuko amategeko arahari.”

Avuga ko Leta yashyize imbaraga mu kurwanya ibi byaha, kubikurikirana no kubihana hashyirwaho uburyo butandukanye mu kwegeranya ibimenyetso no gufasha abakorewe ibyaha bakabona ubutabera.

Minisitiri ati “Ntabwo tuzigera twemera ko abanyabyaha baturusha imbaraga, turasaba ubufatanye  ababyeyi n’abana kuko turahari ngo duhashye aba banyabyaha.”

Minisitiri Nyirasafari avuga ko abakora ibi byaha batazarusha imbaraga Leta
Minisitiri Nyirasafari avuga ko abakora ibi byaha batazarusha imbaraga Leta

Ibyaha biregerwa biragenda byiyongera

Col Jeannot Ruhunga Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza ku byaha (RIB) avuga ko hari benshi bataratinyuka kugaragaza abana basambanyijwe. Gusa ko bigenda bihinduka hakurikijwe imibare y’ibirego kuri iki cyaha bitangwa.

Kuva muri 2015 hakozwe dosiye 1 505 z’abasambanyije abana, 2016 hakorwa dosiye 1 577 , 2017 hakorwa dosiye  2135, uyu mwaka aho ugeze hamaze gukorwa 1 830.

Col Ruhunga ati “uko imibare izamuka kuko abantu bagenda babona ko ari icyaha, bagatanga amakuru akaba ari uburyo bwo gutangira kwanga iki cyaha.

Avuga ko usanga hari abakora iki cyaha akenshi batanazi amategeko agihana, uko abantu bamenya amategeko ko ibihano byakomejwe ngo bizeye ko iki cyaha ngo kizagenda gicogora.

Col Ruhunga avuga ko n’ibibazo by’amakimbirane mu bashakanye bitera ibi bibazo kuko abana usanga basambanywa n’ubonetse wese cyangwa bakishyingira ari bato kubera guhunga ibibazo by’iwabo. Akavuga ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kurwanya ariya makimbirane mu ngo.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa hanatangijwe ubukangurambaga bwo gushishikariza Umuryango nyarwanda kugaragaza abasambanya abana no gukumira gutwita kw’abangavu.

Ubu bukangurambaga buzakorerwa mu turere 17 buzaba bufite insanganyamatsiko igira iti “ twubake umuryango twifuza turwanya gusambanya abana”

Uyu munsi hanatangijwe kandi ubukangurambaga bwiswe “Girl2LeaderCampaign” bugamije gukangurira abana, cyane cyane abakobwa, kuba ingirakamaro.

Muri ubu bukangumbaga abana bagera kuri 320 barimo n’abahungu 60 baganiriye n’abayobozi bakuru mu rwego rwo kubatinyura no kubatoza kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza no kuzigirira akamaro.

Umwana w'umukobwa akina ikinamico kuri uyu munsi
Umwana w’umukobwa akina ikinamico kuri uyu munsi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nibyo koko ni umunsi w’ umwana w’umukobwa nta mwana w’ umuhungu mpabona, n’ ubutaha ku munsi w’ abagore muzakosore

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *