• 13/12/2019 7:51 46

Umwana watewe inda na SIDA na se yasigaye mu mutima wa Padiri Habakurama

Mu buhamya Padiri Habakurama Philippe Uyobora Paruwasi ya Karambi avuga ko ihohoterwa rishingiye ku Gitsina rimaze gufata intera ndende kuko hari  Umwana w’Umukobwa uherutse gufatwa ku ngufu na Se amutera inda anamwanduza Virisi itera SIDA, ibi ngo byamukoze ku bwonko cyane yibaza aho u Rwanda rugana.

Padiri Habakurama Philippe avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rimaze gufata intera ndende mu Miryango

Muri ubu buhamya Padiri Habakurama Philippe yirinze kuvuga izina ry’Umubyeyi wasambanyije ku gahato umwana we w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure kubera ko  Dosiye iri mu bushinjacyaha.

Avuga ko iki gikorwa kigayitse cyabereye mu Karere ka Huye aho nyina w’umwana yari amaze kwitaba Imana bituma Se w’uyu mukobwa afata icyemezo cyo guhindura umwana we umugore usimbura nyina.

Yagize ati: “Uyu mukobwa amaze kubona ko atwite inda ya Se yaranduye na Virusi itera SIDA yashatse kwiyahuza umuti wica imbeba baramurukisha abasha gukira ariko yarahungabanye.”

Yavuze ko Se yabajijwe avuga ko ari Shitani yamushutse kubikora, ikibazo Padiri avuga ko  ntaho bihuriye na Shetani kuko Imana ngo yahaye abantu ubwenge bwo guhitamo ikibi n’icyiza.

Avuga ko uyu mubyeyi afunze, abana be n’undi mugore yari yashatse bakaba ari bo bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Umuyobozi mu Muryango utegamiye kuri Leta witwa OXFAM, Ingabire Eugènie akaba ashinzwe by’umwihariko gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko iki kibazo cya bamwe mu babyeyi n’abaturage muri rusange bahohotera abana kitagaragara mu Karere ka Huye gusa ngo no mu tundi duce tw’Igihugu usanga gihari.

Ati: “Ubukangurambaga gukumira no kurwanya ihohoterwa bikwiye kuba inshingano za buri wese.”

Rugendo Byiringiro Jean Umukozi Ushinzwe uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Ruhango avuga ko  ubutumwa bwo kurwanya ihohotera mu miryango bugomba kuvugwa mu muganda, mu mugoroba w’ababyeyi no mu nteko z’abaturage.

Avuga ko hari ibiganiro batangiye gukorana n’Urubyiruko rwiga n’urutiga ku kibazo cy’ihohotera ritandukanye riboneka mu muryango.

Gusa nta mibare yerekana abakobwa basambanyijwe n’ababyeyi n’abahohotewe mu Karere ka Ruhango. Urugaga rw’Amadini mu kubungabunga ubuzima mu Rwanda (Rwanda Interfaith Council on Health)  rwatangiye gukorana n’Uturere dutandatu mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ihohotera.

Ingabire Eugenie Inzobere muri OXFAM avuga ko hakwiye inganba n’Ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Bamwe mu bavuga rikumvikana mu Karere ka Ruhango bavuga ko ikibazo cy’ihohoterwa mu Miryango gikwiye gukumirwa

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Ruhango.

0 Igitekerezo

  • Yeba ba weee Padiri azahahamuka ahubwo niyumva umwana wiyemeza gutera abandi SIDA

  • Uyu mupadiri njye aransekeje. Sosiyete irajegera padi, iyo ubona abasenyeri, abapadiri, abapasteurs birirwa mu maguru y’abagore kandi bubatse bafite abagabo barangiza abo babyaranye bakajya kubahisha mu Butaliyani…abategetsi bagatanga akazi babanje kunyura mu maguru (nk’uko raporo ya TI ibivuga), abana ba primaire ubu bakaba ariwo mukino bakina aho gukina ubute,….abantu bose bahagurukiye ubusambanyi wagirango mbese hari irushanwa, lodge zose zo mu migi yo mu Rwanda kuwa 5 ziri booked ntaho cyumba wabona…ubwo ubu wumva utangazwa n’iki koko ?

    Mu myaka 5 ishize nagenze ibihugu byinshi by’Africa, ariko icyo nahabonye harimo kuba transformation iteye ubwoba y’ubwomanzi mu rubyiruko cyane cyane ku bijyanye n’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge. Ni icyorezo gikomeye ku mugabane wose abantu batarimo kubona neza, ariko ingagruka zacyo ntizizatinda kugaragara…urumirwa iyo ugeze mu migi ya Dubai, Guangzhou, na Bangkok uburyo abakobwa b’abirabura bitwara. Hari igihe wumva utewe isoni no kuba umwirabura.

  • Uyu mupadiri njye aransekeje. Sosiyete irajegera padi, iyo ubona abasenyeri, abapadiri, abapasteurs birirwa mu maguru y’abagore kandi bubatse bafite abagabo barangiza abo babyaranye bakajya kubahisha mu Butaliyani…abategetsi bagatanga akazi babanje kunyura mu maguru (nk’uko raporo ya TI ibivuga), abana ba primaire ubu bakaba ariwo mukino bakina aho gukina ubute,….abantu bose bahagurukiye ubusambanyi wagirango mbese hari irushanwa, lodge zose zo mu migi yo mu Rwanda kuwa 5 ziri booked ntaho cyumba wabona…ubwo ubu wumva utangazwa n’iki koko ?

    Mu myaka 5 ishize nagenze ibihugu byinshi by’Africa, ariko icyo nahabonye harimo kuba transformation iteye ubwoba y’ubwomanzi mu rubyiruko cyane cyane ku bijyanye n’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge. Ni icyorezo gikomeye ku mugabane wose abantu batarimo kubona neza, ariko ingagruka zacyo ntizizatinda kugaragara…urumirwa iyo ugeze mu migi ya Dubai, Guangzhou, na Bangkok uburyo abakobwa b’abirabura bitwara. Hari igihe wumva utewe isoni no kuba umwirabura

  • URWANDA NGORURAGANAHE WAGIIZE INTIMBA YABAPADIRI BATUMARIYE ABAKOBWA BABATERA AMADA ESE UBUNDI MWARONGOYE MUKAREKA GUHEHETA

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *