• 16/12/2019 2:20 32

Umwana wanjye agiye kurererwa mu wundi muryango yakorerwa iki?

Akenshi biragorana kwikuraho umwana ngo umujyane ahandi babe ariho bamurera, ariko mu bihugu nk’u Rwanda n’ahandi habaye intambara na Jenoside imwe mu ngaruka zikomeye ni uko habayeho imfubyi, abana bamwe basigara bonyine bagomba kwirera cyangwa kurererwa ahandi batavukiye, ni ikibazo kidakunze kuguhangayikisha, ariko ibaze ko umwana wawe agiye kurerera ahandi, wifuza ko yakorerwa iki? Ni iki wumva ko kitamukorerwa?

Rimwe mu ishuri ya SOS Rwanda

Imibare igaragaza ko abana miliyoni 24 ku Isi barererwa ahantu cyangwa mu miryango batavukiyemo ibyo bita mu Cyongereza “Altenative Care”, nibura abagera kuri 1/3 cy’abo babayeho mu buzima butoroshye no mu mubabaro nk’uko byavuzwe n’umukozi w’Umuryango SOS Rwanda  wita ku bana badafite ubitaho, mu Ugushyingo 2018.

Umuryango SOS Rwanda uvuga ko abana barererwa aho batavukiye, nko mu bigo by’imfubyi cyangwa mu miryango yabakiriye bitewe n’impamvu zinyuranye nk’izo kuburana n’ababyeyi, kubapfusha kubera intambara cyangwa ibyorezo, bakwiye kwitabwaho ndetse hakubahirizwa uburenganzira bwabo.

Bumwe mu Burenganzira abana bagomba guhabwa aho barererwa nk’uko bikubiye mu masezerano yo kurengera umwana (UN Convention on the Rights of the Child) no mu mahame agenga kurerwa aho umwana atavukiye, (UN Guidelines for the Alternative Care of Children), kugaburirwa, kwambikwa, kwigishwa mu ishuri, kurerwa, kwandikishwa mu irangamimerere, kumenya aho akomoka no guhabwa amakuru y’ab’iwabo, gukina, kudakoreshwa imirimo imuvuna n’ibindi.

Serge Nyirinkwaya ushinzwe amahugurwa  mu muryango SOS CVs Rwanda avuga ko bo bagira amahame bagenderaho aho barerera abana (SOS Children’s Villages).

Muri SOS Rwanda  bavuga ko buri mwana akwiye kwitabwaho bitewe n’umwihariko we, bavuga ko umwana akwiye kuba mu muryango uhamye akarindwa kujarajara, kandi agatozwa kubana n’abandi by’umwihariko abo bafitanye amasano, igihe umwana arererwa mu muryango atavukiyemo akwiye kugira ‘Umwishingizi’ umuhagararira akamenya ibye.

Mu rwego rwo gufasha ko abana barererwa mu muryango barushaho kugira ubuzima bwiza, SOS CVs Rwanda yagiye itanga amahugurwa yo gutegura neza imiryango yakira abana bakeneye kurerwa, ndetse ikagenda ibashyira mu bimina (amatsinda yo kuzigama) kugira ngo izamure ubushobozi bwayo, bamwe bakagurirwa amatungo.

Serge Nyirinkwaya avuga ko hagezweho byinshi kuva mu 2012 ubwo u Rwanda rwatangiraga gahunda ya “Tubarerere mu Muryango” bamwe bakavanwa mu bigo byakiraga imfubyi bajya mu miryango no kwa ba Malayika Murinzi, ariko ngo hakenewe gukurikirana niba abo bana babona ibyangombwa bakeneye ndetse niba imiryango yabakiriye ishyigikirwa.

Avuga ko u Rwanda rugerageza kwita ku burenganzira  bw’abana, haba mu kuvugurura amategeko nk’iryasohotse muri 2018 rivuga “Ku Kubungabunga Uburenganzira bw’Umwana”, gushyiraho inshuti z’Umuryango (2) ku Mudugudu na gahunda zindi zishyirwaho zo kurengera umwana nk’inama y’Igihugu y’Abana.

Nyirinkwaya avuga ko ibikwiye gukomeza kwitabwaho mu rwego rwo kurengera abana barererwa ahandi batavukiye, ari ukwigisha ababyeyi uburyo bwo kurera badahutaza umwana, gushyigikira imiryango yabo no gufasha gahunda zo kwizigama (ibimina) zigakomera hirya no hino aho ziri.

Mukandahinyuka Mariciana arera umwana w’imyaka 11 akaba amumaranye imyaka ine, umuryango we uba mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama, avuga ko inyigisho zikubiyemo amasomo 15 bahawe na SOS Rwanda mu buryo bwo kurera neza no kwita ku bana nk’ababo yamufashije cyane.

Ati “Batwigishije uko umwana umutwara aramutse ahinduye imico, batwigisha kwihangira imirimo, uburenganzira umwana afite bwo kwandikishwa mu irangamimerere, yose sinayibuka ariko ni amasomo 15.”

Avuga ko ubu abanye n’umwana arera neza, ngo barakina, bagaseka umwana akumva ko arerwa n’umubyeyi.

Aho abana baba barererwa muri SOS Rwanda haba hari amashuri yujuje ibisabwa

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *