• 12/12/2019 3:15 39

Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda asaba urubyiruko gukoresha amahirwe ari muri ICT 

Umuyobozi Mukuru wa StarTimes mu Rwanda, Sam Deng yasuye urubyiruko rwo mu bihugu bya Africa ruri mu Amahugurwa yatangiye tariki 22/07- 02/08/2019 arusaba gukoresha amahirwe ari mu ikoranabuhanga mu guhanga udushya bahereye ku bumenyi bahawe bushingiye ku gukora ubuvugizi, kwihangira imirimo no kwitoza kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Umuyobozi wa StarTimes ishami ry’u Rwanda, Sam Deng avuga ko urubyiruko rw’ubu rufite amahirwe yo kuvuka hariho ikoranabuhanga

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga, nibwo Sam Deng yasuye abari muri aya mahugurwa agamije kubaka ikizere mu rubyiruko bahereye ku mahirwe bafite bakihangira imirimo.

Umuyobozi wa StarTimes Sam Deng yabakanguriye gukoresha ubumenyi bahawe bujyanye no kwihangira imirimo, avuga ko kuba umubare munini w’abaturage ari abadatunze televiziyo, urubyiruko rukwiye guhanga uburyo bugezweho bwakorohereza abaturage kubona amakuru binyuze kuri televiziyo ngendanwa.

Ati “Hari ubumenyi mufite bwabafasha kwihangira umurimo. Murabizi abantu benshi ntibarashishikarira kureba mushobora kwikorera televiziyo ubwanyu antene zikurura imiyoboro ya za televiziyo ndetse mushobora no kuba mwakora ‘application’ za telephone ngendanwa kugira ngo buri muturage ajye abona amakuru bitamugoye.”

Umuyobozi wa StarTimes ikigo cy’Abashinwa gicuruza ifatabuguzi rya televiziyo, yababwiye ko igihe barimo kigomba kubatandukanya n’ababayeho mu bihe byahise, aho wasangaga kumenya amakuru yerekeranye no kwihangira imirimo bigoye, abasaba kubyaza umusaruro igihe babyirukiyemo k’iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.

Umunyeshuri uhagarariye urubyiruko ruba muri SOS Children’s Village International/Rwanda, Bayisenge Gervais avuga ko inama bahawe mu mahugurwa bazigendeyeho bagira ibyo bamenya mu ikoranabuhanga.

Ati “Ubumenyi dukuye hano buzadufasha kandi bugirire akamaro aho dutuye. Tuzabishwamo no kugira ubufatanye buri wese ntakore wenyine, icyo umuntu arusha undi tubihurize hamwe bibashe kugira umusaruro mu kubona umuti urambye wa bimwe mu bibazo bigaragara ahantu henshi mu gihugu.”

Umunyeshuri waturutse muri Zimbabweje na we akaba abafashwa n’ikigo SOS cyaho, Akonkwa Ghislaine Canda yemeza ko bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa amasomo baherewe muri aya mahugurwa.

Ati “Aya ni amahirwe akomeye tubonye yo guhura n’abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga bakadusangiza uko abakiri bato bihangira imirimo bifashishije ikoranabuhanga.

Amaso arafungutse mbonye ko hari amahirwe menshi ntitagaho kandi nakayahereyeho nkihangira akazi. Hari icyo ngiye gukora aho ntuye kizagira uruhare mu guhindura uburyo ikoranabuhanga ryari ryifashe.”

Mu bufatanye hagati ya StarTimes na SOS bwabayeho mu kwezi kwa Kane 2019, harimo no gutanga akazi ku banyeshuri barangiza muri ishuri ry’imyuga ry’iki kigo kita ku bana bababaye.

Aya mahugurwa yahurije hamwe urubyiruko 125 rusanzwe rufashwa na SOS Children’s Village International ruturutse mu bihugu 26 byiganjemo ibyo muri Africa y’Iburasirazuba n’iy’Amajepfo.

Intego y’aya mahugurwa ni ukurema urubyiruko rujyanye n’igihe kandi rukora ubuvugizi, rwifashishije ubumenyi bahawe mu bijyanye no kuba abayobozi beza no kwihangira umurimo.

Abayobozi ba StrTimes na SOS Rwanda
Urubyiruko ruri mu mahugurwa ni urwo mu bihugu 26 bya Africa
StarTimes na SOS byagiranye amasezerano y’ubufatanye

Dieudonne NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga/UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *