• 08/12/2019 4:32 58

Umuyobozi wa RSSB ngo nibamuhe ububasha yishakire abakozi bashoboye

*RSSB ifite ibibazo bishingiye ku bitabo bivangavanze

Mu kiganiro Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari bagiranye n’ubuyobozi bwa RSSB, babwiwe ko ibibazo n’amakosa y’imicungire y’uyumutongo wa Leta yagaraye muri raporo z’Umugenzuzi Mukuru yakoreye muri iki kigo aterwa no kuba abakozi badashoboye, Umuyobozi wa RSSB akaba asaba ububasha bwo kwishakira abakozi bashoboye.

Tushabe Richard Umuyobozi Mukuru wa RSSB (Archives)

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RSSB, Turahirwa Ephraim n’umuyobozi wayo bavuga ko ikibazo gikomeye bafite ari ukutagira abakozi bafite ubushobozi bwo gukorera ikigo gikomeye,  ngo nibahabwa ububasha bwo kubishakira bizakemuka.

Turahirwa Ephraim  ati “RSSB ifite umutungo munini cyane utabasha gucugwa n’abacungamutungo bose. Muduhe uburenganzira dushake abantu bashoboye bakwiye gucunga aya mafaranga, bafite ubushobozi buri hejuru, tuzaba dukemuye ikibazo.”

Kuri we ngo kubera ko nta mwihariko RSSB igira mu kwishakira abakozi, ngo igihe bashyize ku isoko imyanya y’akazi yenda basaba Umucungamutungo, ngo hashobora kuzamo ucunga umutungo w’Akarere akaba ari we utsindira kuzacunga za miliyari ziba muri RSSB.

Ati “Ntabwo bishoboka, mureke dushake ababishoboye bwakwiye gucunga amafaranga, bafite ubushobozi buri hejuru kuko harimo amafaranga menshi akeneye ubuhanga, n’ububasha bw’inararibonye.”

Yakomeje avuga ko nibakemura ikibazo cy’ubunararibonye bw’abakozi, bazaba bakemuye n’ikibazo cya mbere k’imicungire y’amafaranga y’abanyamuryango.

Umuyobozi wa RSSB, Richard Tushabe yasabye Abasenateri ko Ikigo ayobora kitahawe agaciro gikwiye kuko imiterere yacyo ituma gikora ku buzima bwa buri Munyarwanda wese.

Ati “Inshingano za RSSB ni nziza kuko zikora ku muturage wese yaba uriho n’utaravuka, kugira ngo RSSB ibe ifite ibibazo, byatewe no kudahabwa agaciro ikwiriye bashingiye ku byo ikigo gikora. Muduhe umwanya dushake abakozi bashoboye kandi b’abahanga ubundi murebe ko ibibazo byose birimo bidakemuka.”

Richard Tushabe yabwiye Abasenateri ko ubutaha bazasubira muri Sena bavuga ku bikorwa byabyarira inyungu abanyamuryango bakoresheje amafaranga yabo.

Yavuze ko imikorere iriho ubu muri RSSB yaha icyuho umukozi washaka kwiba kuko ngo bakorera mu buryo budasobanutse.

RSSB ifite ibibazo by’ibitabo bivangavanze, na byo ngo biri mu bituma Raporo z’Umugenzuzi Mukuru zisohoka kuri RSSB ari mbi ngo kuko badafite ibitabo bigaragaza ubwizigame bw’abanyamuryango.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro avuga ko nta wimye RSSB ububasha bwo gushaka abakozi bashoboye, kandi na we yemeza ko waba umuti urambye ku kibazo k’imicungire mibi y’umutungo wa Leta kigaragara muri RSSB ariko akavuga ko kwigenga bikwiye kuza nyuma yo kunoza imikorere.

Ati “Kuki mudafite abantu bashoboye ni nde wabimye uburenganzira? Mu Rwanda ubu nta muntu wari ukwiye kuba akivuga ikibazo cy’ubushobozi. Ese mwavuga ko Mifotra yababujije?”

Yongeraho ati “Kuki tutagira uburyo bw’icungamutungo (structure of finance management) bwemewe ku isi hose nk’uko hari n’ibindi byemewe?   Noneho ikintu kitwa kwigenga hari ukuntu cyumvikana nabi, ni ukuvuga ko kuguha ubwigenge nibyo biguha kwigira ikigenge.”

RSSB ngo ikeneye amavugururwa yimbitse mu mikorere yayo.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

53 Ibitekerezo

  • Ngo bamuhe uburenganzira yishakire abakozi bashoboye!! Abo bakozi bashoboye bari barimo benshi murabirukana mubasimbuza intore zanyu z’indobanure, mu rwego rwo kwironda n’icyenewabo cyane cyane!! Na ruswa y’igitsina rugeretse. Hari abanyarwanda biyizi ko badashobora gukora hariya no mu bindi bigo bya Leta bicunga amafranga menshi, n’iyo bateka intosho igashya. Ntibakinirirwa basabayo akazi kuko baba babizi ko ari ugupfusha ubusa umwanya na dosiye zabo. Tekereza gukoresha abantu badashoboye nawe ubibona, ugatinyuka ukanabivuga, nk’aho nta suzumamikorere bakorerwa buri mwaka!! Mwarangiza ngo nta vangura rikiri mu guhugu ubumwe n’ubwiyunge biraganje!!

    • Wowe ngofero we vana iryo jambo “intore”aho mu manjwe yawe,ntimugatobe ikinyarwanda uko mwishakiye.intore risobanura ubutwari kandi ni ikamba riharanirwa hagendewe ku myitwarire y ununtu niba koko ari indashyikirwa.ubwo rero niba abo akorana nabo ubita intore bisobanuye ko ari indashyikirwa ukaba uri kuburana iki?wowe niba utariyo ukaba uburana iki nyine?ariko niba yarabashyizeho agendeye ku cyene wabo ndetse n abashoboye akabirukana ibyo ni ubugwari si ubutore,urumva?bitr ibigwari niba ari byo ariko uzibukire gukoresha izina intore aho ridakwiye.

  • Nguko uko gutanga akazi muri iki gihugu bigenda rero! Ubu uyu nawe araje yirukane amagana y’abakozi abasimbuze ayandi y’inanga z’abaswa bene wabo n’inshuti ze abita abahanga n’inzobere nk’uko byigeze kugenda ubwo muri iki kigo hazaga uwitwa Gaperi. Aba bose baregwa imikorere mibi n’ubusahuzi byahawe intebe mu micungire y’ibya rubanda hari n’umwe ukabona ngo atarushije abandi mu bizami?!!!! Hari n’umwe udafite za distinction kuri diplome?

  • Nyamuna nibatabare bashake abakozi bashoboye kugirango RSSB ikore neza.Ariko bajye bibuka no guha ABASAZA n’ABAKECURU kuli “dividends” ziva muli Investments na Shares za RSSB.Turashima Leta kuba yarongeje Allowances yahaga abari muli Retirement.
    Numvise ko bazajya bakora “indexation” buri myaka itanu kubera Inflation.Imana idusaba kubaha abageze mu zabukuru kandi natwe niho tujya.C’est le chemin de toute la terre.Twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 petero 3:13,nta muntu uzongera gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Soma ibyahishuwe 21:4.Yesu yadusabye gushaka Imana cyane,ntiduhere mu byisi gusa,kugirango tuzabe muli iyo Paradizo.

  • Ahaaa ingaruka zo kwima abakozi bashoboye akazi kubera ibimenyane!! Ingaruka z’icyenewabo ziratangiye. Uzi intiti zibera hanze n izindi zicaye zishomye aho

  • Uyu muyobozi mu gihe ikigo acunze kimeze nabi ni iki cyatubwira ko we ashoboye, ko atigeze apiganirwa uriya mwanya? Ku isi hose biramenyerewe ko ibigenda neza byitirirwa abayobozi, ibitagenda bikitirirwa abagererwa bagowe. Ariko hariya ho ibintu ni imvange. Kuhakora udafite “uwakuzanye” biragoye.

  • Utu muyobozi ni iki cyakwemeza ko ashoboye mu gihe ikigo ayoboye gicunzwe nabi, ko atigeze apiganirwa uriya mwanya? Ku isi hose birazwi: ibigenda neza byitirirwa abayobozi, ibitagenda neza bikitirirwa abagererwa bagowe. Ariko hariya ni imvange. Udafite “uwakuzanye” ntiwapfa kuhabona akazi.

  • Hahaha nibamuhe uburenganzira yishyiriremo abakozi bashoboye. Yerure avuge ko ruswa n’amanyanga aribyo bitugejeje aha kdi si rssb gusa. Ahubwo nibyo tutarabona bizaza. None c we afite capacitimetre ko twari tuziko ikizami aricyo gipimo? Ngaho nagerageze ashyiremo nawe abe abarimo igishoro cyarabonetse.

  • Nubwo iyi nkuru itatubwiye byimbitse uko ikibazo giteye, ariko biragaragara cyane ko RSSB na MIFOTRA ndetse na General Auditor bahanganye/badahuje umugambi wo guteza imbere icyi kigo/gucunga neza imisanzu yacu dutanga buri kwezi. Namwe nimusome uburyo barimo guterana amagambo! Gusa RSSB mwihangane nicyo nababwira, nabonye inaha mu mikorere yaba chef baduhatse harajemo indi technique ikomeye cyane. Bateza icyibazo hanyuma abagiteje bakazagaruka bavuga ko hari icyibazo gikomeye cyavutse kandi ko baje kugicyemura (abize ibya politique mudusobanurire iyi technique uko yitwa). Rwose mujye mutubeshya ariko munashyira mu gaciro kuko amayeri nkaya ntabwo agikora! RSSB iti dufite abakozi badashoboye, nyamara abo bose binjira mu kazi bujuje ibisabwa!! Kuki muha akazi abadashoboye? Icyemewabo, ruswa, kwiba no kwikunda byarabokamye!! Mujye mwibuka uko mutanga akazi mbere yo kwivamo bene ako kageni. Ibi byitwa kwimena inda!! Niko bigenda iyo Leta itangiye kunanirwa! Yaravuze ati:’umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose”, kandi ” icyinyoma kimara umunsi ariko ntikiramba”. Twarabamenye kandi muzabibazwa. Ibyo RSSB ivuga nibyo ariko kuri njye ndabona nta gaciro bifite kuko niba muri RSSB bakora evaluation y’imihigo, icyi kibazo nticyakwiye kirinda kugera imbere ya ba senators ndetse no mu binyamakuru, cyangwa se wenda abo badashoboye mu kazi wasanga bahagarariwe n’intare!! Niba aruko nimuhagarare mushikame mwigumire muri ako kajagari muvuze mukoreramo. Rwanda warakubititse

  • Uyu muyobozi ko yivuguruza niba atari umwanditsi w’inkuru wamubeshyeye: ati igihe bashyize ku isoko imyanya y’akazi yenda basaba Umucungamutungo, ngo hashobora kuzamo ucunga umutungo w’Akarere akaba ari we utsindira kuzacunga za miliyari ziba muri RSSB . None se ko aba yatsinze? Ubwo ikibazo ni abategura ikizami. Abo azashaka se bo nibaza bashoboye ariko atari inyangamugayo bizatanga iki? Ikibazo mbona cyane si ubushobozi ahubwo ni ubunyangamugayo bucye.

  • Aha!
    Ibizamini by’akazi harimo akabazo kuko hari aho baterura ibitangwa mu ishuri muri za Kaminuza. Nyamara ikizamini cy’akazi n’icyo mu ishuri ni ibintu 2 bitandukanye.

    Urugero rwatanzwe haruguru kuri Comptable w’akarere narwo ni danger! Usibye ko ku turere naho basigaye basaba ACCA (nubwo bwose hari abaterura amatangazo y’akazi y’ibindi bigo)

  • Ibi nibyo His Excellency ajya avuga nigute umuyobozi ananirwa gukorana n’abakozi asanze mu kazi ndemeranya n’uwiyita Manawe niba abayobozi bo mu Rwanda ibyo bageraho babigezwaho n’abakozi babo kubera team Work kuki igihe habaye ikibazo nk’iki batemera gusangira risks n’abakozi babo niba ari trainings zikenewe cyangwa amashuri bakayabaha bakongererwa ubumenyi, njye mu mbabarire nanjye competency ye ifite ikibazo sinumva ukuntu umuntu ava RRA akayobora RSSB, hanyuma mu gihe gito akabona ko abakozi be bafite ikibazo ko muba mutubwira ko muri transformational leaders bibananiza iki guhindura abakozi musanze ubu Leta ihora muri restructure ziyihombya ngo abakozi ntibashoboye cyangwa hari ibiba bibyihishe inyuma tutazi nk’abaturage uko umuyobozi ahindutse restructure hakirukanywa abantu hakaza abashya bigasubira inyuma ho 2 years mujye mwibuka ko namwe muzatanga Report ku Mana wenda abo muyitangaho mu isi ni bene wanyu nta effects byagira ariko mwibuke ko abo bantu mwirukana bafite imiryango ikeneye kubaho nkuko namwe mubikeneye.

  • Nibamuhe uburenganzira Richard arashoboye kuko avuye muri Rwanda Revenue haraho ayigejeje heza

  • Icyo uyu muyobozi asobanuye, nuko RSSB ifite abakozi bahawe akazi hadashingiwe ku bushobozi bafite cyangwa bakeneweho. Iyo anatubwira noneho icyagendeho bahabwa akazi icyo ari cyo.

  • Ntangazwa n’abantu bababazwa no gusarura ibyo babibye. Iyo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ahamya ko ibigo bicunga 64% by’imari ya Leta biyicunga nabi, ntabwo biba ari ikosa ry’umuntu umwe cyangwa bake, iba ari yo mikorere ya systeme. Ni ikibazo ubona kuva mu bushorishori bwa Leta kugeza mu tugari. Kuva kuri za Rwandair kugeza kuri Girinka. Kuva kuri za hoteri z’akataraboneka kugeza kuri gahunda zo kurwanya nyakatsi. Abahanga bo kwigira nyoninyinshi ngaho nibakomeze basabe ibisobanuro byo kujya gushyira mu tubati.

  • Ariko se muzahora muri ayo. Iyi mvugo ntikwiye umuyobozi kabisa. Birababaje kumva umuntu avuga gutya. Abakozi bose ni abaswa? N’abo uzazana niko bizagenda, gusa iryo kosa ntirizakorwe. Yego GAPERI yazambije ibintu, ariko BOARD yararebaga. Abo muzirukana hari ababazanye, n’abo uzashyiramo hari abazaba babazanye. Murekere aho. Ntamukozi mubi ubaho. Ni mufate igihe mubahugure. Mushore imari mubakozi. Kugirango bidahenda, mushake ibyo bigo muvuga by’inzobere, bize bihugure ubutitsa abakozi ba RSSB. Bibageze ku rwego rushimishije kandi rutanga umusaruro. Ntidufite RIAM? Muyikoreshe. Hagati aho, musabe ahubwo uburenganzira bwo gukoresha inzobere mu bijyanye na stratégie d’investissement. Ariko atari biriya bya GAPERI byo kubaka ibizu bidatanga umusaruro. Izo mpapuro zivangavanze kandi haraje ikoranabuhanga, biratangaje. Kwisi yose ko hari za RSSB, bo babicunga bate. Gukopera aby’abandi biremewe. Mukore igendoshuri, mushake inzobere zibashakire APPLICATION zigezweho muve muri ako kavuyo. 1.Imikorere iha icyuho umukozi washaka kwiba. 2. Ibitabo bivangavanze; 3. Ibitabo bitagaragaza ubwizigame bw’abanyamuryango ; Ibaze nawe. RSSB rwose yujuje ibyangombwa byose kugirango igwe mu gihombo. Nimutabare vuba nabwangu. Umva, mutange isoko ryo gukora Diagnostic organisationnel, ibageze mu kuvugurura tout le système de gestion, mushyirimo département zitabagaho cyane nk’izo zishoramari ryunguka. Maze imyanya muzabona idafite abakozi , cyangwa harimo abakozi badashoboye mushake abashoboye. Ariko gushaka abakozi beza, ntibivuga ko RSSB ariyo yabishakira. Kuko mwe icyo mukora, ni ugutanga Profile y’abo mwifuza. Ni mushaka muzahanike, ni mushaka mushyiremo n’abanyamahanga, bapfa kuba bujuje ibisabwa. Wenda musabe kuba indorerezi mu gushaka abo bakozi, ariko kwishakira abakozi jye SINABISHYIGIKIRA. MUTABARE RSSB, BURIYA IYO UMUYOBOZI AGERA AHO AVUGA KURIYA, IBINTU BIBA BYAKOMEYE.

  • nubundi byose nikimwe, uzirukana benewanyu nubundi uzane benewanyu!!! nimwirire, no muri ISAR harumuyobozi wasabye ko bamuha uburenganzira bwo kwishakira abakozi, ndumva yarabanjje kwirukanisha uwarumwungirije Dr Gahakwa Daphrose, ubuse bose barihe?

    mureke ibizamba bizambeeeeeeeee
    duhugiye mugukemura ibibazo bir muri DRC kuko ibyacu byose biri en ordre.

  • Harya RSSB ntibafite za forms za MIFOTRA abakozi buzuza nyuma y’igihe runaka, bagasuzumwa, abashoboye bagakomeza akazi, bakabihemberwa, abadashoboye bikavamo? Niba ijambo ry’Umuyobozi X cg Y, rirusha uburemere iyo assessment yashyizweho na Minisiteri, ibintu birakaze

  • Harya DG Richrd Tushabe na Board President be ntabwo bazi ijambo Capacity building?
    Ikigaragaza umuyobozi w’umuhanga yubakira kubyo asanze abazana tabla rasa phylosophy aba ari abantu corrupted, incompetent batagisha inama batanagirwa n’inama.
    Inama Auditor general atanga zirumvikana. RSSB muri recruitment niyo itanga terms of reference z’abakozi ikenera. ntabwo ikibazo ari mifotra.

  • Uyu muyobizi arabura gutanga amahugurwa kubahari se arumva arinde wize Rssb mu ishuri

  • Plz bayobozi, abo bayobozi mubasezerere hakiri kare. Abakozi badashoboye? Ahubbwo hari lack of command and control.
    None se murashaka abize he? Aba auditors ugirango bize bonyine? Rwanda waragowe

  • Ibibyose nuku ura system mumikorere noneho abandambi bakabyungucyiramo. Nukuri igihe cyirageze ngi igihugu cyacu cyubake system munzego zose bitaribyo ntacyizere cya sustainability yibyo tumaze kugeraho

  • Uzashinge leta yawe cg sosiyete yawe nawe ugahe benewanyu,cg abo ushaka..Ariko muzakura ryari?? Umuntu azasaba akazi n’akabura hanyuma abyitirire ikimenyane izindi mpanvu zubucucu!!!mujye mureka amanjwe… Nibaza ko icyo Tushabe yavugaga cyunvikana nicyo Biraro yasubije nacyo gifite uko cyunvikana… Ntaho bihuriye nibyo mubyitiranya nabyo….

    • Ru ntukavuge nabi ahubwo njye bose nabagira inama, bafate abakoze babona badashoboye babahe amahugurwa ahagije maze bakore nibyanga babirukane kuko bazaba ntacyo bashoboye ariko ntukavuge ko umuntu adashoboye kandi hari ibyo atarigishwa,

  • jyewe nize make atandatu yisumbuye ariko uwampa akazi nagakora neza cyane,buriya amashuri menshi siyo akora akazi nuwo muyobozi ngirango arabibona,hari aho bibangombwa ariko ahenshi si ngombwa none se nk’umukozi winjiza amadonnes muri mudasobwa ningombwa kuzana za phd nk’aho zagiye kwigisha,mujye mubirebaho rwose

  • Gufata amafranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru y’abanyarwanda, mukayashinga abantu biyemerera ko badafite ubushobozi buhagije bwo kuyacunga neza!! Murakina n’umuriro. Umunsi ikgega cyakamye mwubaka amagorofa atagaruza nk’ariya ya Gacuriro cyangwa iza Gaperi, andi muyashyira mu mpapuro mpeshwamwenda Leta ikayiguriza, andi muyakoresha mu kwimura abaturage.. Murumva bizagenda bite muramutse mubuze ayo kuriha abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru? Murakina mu bikomeye pe!!

  • @Ru, ayo mafranga mukinamo ni imisanzu yacu ntabwo ari aya Leta. Niba nawe ukora muri RSSB ni wowe bakwiriye gusezerera mbere y’abandi.

  • @Ru, niba se abapiganwa bakabona akazi mu mucyo (ku bwawe) badafite ubushobozi bakeneweho, wowe nta kibazo ubibonamo? Ngo abatishimye bazashinge Leta yabo!!
    Iyi ni iya ba nde se, ko Leta nzima ubundi iberaho abaturage bayo bose? Wumva se ko RPF izategeka u Rwanda ubuziraherezo? Kanguka buracyeye. Hagiyeho Leta zingahe se mu myaka 60 ishize?

    • Ntacyo uzaze nzaguhe umwanya wanjye. Ariko uretse kumva nabi, kuki musanisha iriya nkuru namatiku yikimenyane, nibindi, bidafite umutwe nikibuno??

  • sha ibi nibyo byibereye no muri WASAC ltd aho usanga umuntu aza nta kizami yakoze ariko agahembwa amagana yamafranga nyamara abavuye kuri kaminuza bicaye bakanuye amaso na cotes zabo barazibuze

    • Sinzi niba wanyunvise neza, nasubizaga uriya muntu witiranya ibibazo. Tushabe ati ndashaka abakozi nashoboye, naho uyu atangiye kuzana ibyikenewabo nukuga ko hari abagomba kubona akazi ahantu runaka, hatagize ikindi gice cyabantu batabyemerewe. Ayo namatiku gusaa… Ntabwo abantu Bose babona akazi ahantu hamwe… Ibyingoma guhinduka wikwirirwa uta umwanya wawe unyigisha…

  • Ese abo mufiite nta diplome bafite ra? niba bazifite mwabashakiye amahugurwa aho kuvuga ngo ntibashoboye, erega mukubahuka ngo murashaka uburenganzira bwo kwishakira abandi bashoboye really?? Bayobozi ba RSSB, niba ari uko mubibona ni mwe mufite ikibazo gikomeye, musimbuzwe mutaravanga ibintu.

  • Tusabe yasetsa nuvuye guhamba,ngo abakozi be ni abaswa? ngaho natubwireko akiri muri RRA ko yigeze abona clean audit mukigo yari ayoboye?RRA nayo barayivugaho imicungire mibi y’umutungo hanyuma akica amatwi kdi ariwe wari uyikuriye,shame ,erega na abasenateri bakemera ibyo avuga? ,napresident wa board ya RSSB wagirango ntazi uburyo batangamo akazi?,let me advise u, mukore icyo bita capacity building muve mumatiku yuzuye ubuswa

  • @RU, vuga uvuye aha, niba umaze guhaga amata wikwirengagiza ko hari abandi bishwe n’ubworo kandi ko utabarusha ubunyarwanda. Uti ibyo aba bayobozi bombi bavuga birumvikana, najye nti izi commentaires ziri hano nazo zirumvikana. Uburyo abantu basigaye babona akazi burazwi, ibyinshi binyura muri salons, whatsapp goups, n’ibyumba bya lodges. Buri bigo byose bya hano iyo ugiye kubirebamo usanga ababikoramo bafitanye amasano ya hafi n’abandi bakoramo cg se bakora mu bindi bigo (biri muri Leta, abigenga na NGO), ni ka groupe kabantu bacye cyane bafite icyo bahuriyeho. Ikibazo cya Tushabe rero si abakozi ba RSSB badashoboye, ni system yubakiye ku kindi kintu kitari ubushobozi, ibi nkubwira njye mbibamo umunsi ku wundi nzi ibyo mvuga. Niba hari ikintu kidindiza iki gihugu ni ukuba mu bigo byayo byose harunzemo abantu badashoboye benshi cyane, ibi biri no mu bintu bituma system igwingira. Once again vuga uvuye aha !

  • Ibyo iyo muyobozi avuze njye mbigizeho ikibazo, ubundi iyo harimicungire mibi yumutungo mukigo ntabwo ikibazo kiba kiri mubakozi bo hasi ahubwo kiba kiri kuri ba Managers, urugero igihombo gikomeye RSSB ifite cyatewe na Investments yakoze zitari zizweho neza cg zitari zakoranywe ubuhanga.
    Urugero:
    1. Inzu zubatswe Gacuriro iriya decision yafashwe nabayobozi bo hejuru barihandagaza bubaka amazu agura za Miliyoni 100,000,000 Frw atabanje kwiga kubushobozi bwaba Nyagihugu.
    2. Amazu RSSB yubatse mu ntara itabanje gutekereza kubazazikenera.
    3. Expropriation yakoze Rwamagana yamafaranga za miliyoni ikaba nanubu itarahubaka kandi bimaze imyaka irenga hafi 10 bakoze expropriation nyuma baza gusanga ayo mazu ntawuzayagura.

    • Ahhahahaa Ati vuga uvuye aha… Ibyo nabivuze ndongera mbisubiremo…. Ibyo bintu muvuga namanjwee gusaaa urwo suRwanda nzi mbamo, nanjye ndumukozi Aho nkora mpakoze imyaka 9, ntamwene wacu,ntanshuti nta kimenyane ,nubushobozi bwagendewehoo… Ibyakazi gatangirwa kuri WhatsApp ubwo abo mubiziranyeho nimwe mubikoraaa…. Uti mpaze amataa nabuzwa Niki ko nahawe Inka muri girinka none nkore iki?? Kandi erega into bibazo byanabaho ntibikemukira mugutukanira hano… Muhindure imyunvire ibyo murimo birashaje

  • yewe WASAC J.Sano niwe wayisize mukorogo kuburyo kugirango isubirane isura yayo yumwimerere bisaba CEO winyangamugayo kandi wumunyabwenge kuko nuyu hari akora kinyeshyamba icyitwa uburenganzira bwumukozi ntacyo azi.niminsi mikuru ayikorera abiKigali gusa wagira ngo niho ikigo kigarukira.gusa namenye ko atabona mubakozi ibyo atabahaye

  • Uyu muyobozi se arashaka ububasha burenze ubumuteganyirijwe n’amatgeko agenga RSSB? Muri make, arashaka kujya hejuru y’amategeko!! Bamucungirehafi ahubwo, ibyo ariho asaba ataba yaratangiye kubishyira mu bikorwa. Kandi ayo mategeko,kimwe n’agenga abakozi ba Leta muri rusange, agena uburyo abakozi bogererwa ubumenyi, abadashoboye kuzamura urwego bagasezererwa.

  • Iyakaremye niyo ikamena

  • Ebana urwishe yanka ruracyayirimo kbs ese umuyobozi avuga ko abo ayobora badashoboye gute? Ubwo capacity building ntayo azi? Yabapangiye trainings c? Twamaganye imvugo mbi ngo “yishakire abakozi bashoboye” bishatse kuvugako abana babanyarwanda bize i rwanda ntacyo bize ubwo bagiye gushyiramo ababo batize muri 12 years basic education!

  • Ntago wize.

  • RRA ni system si individual please ukugera kumusaruro kwa RRA ntibishingiye kumuntu ahubwo ni kubantu no kuri system uko yubatse nagabanye ibikabyo kuko RSSB si kwa se si na akarima ke yibuka ko abakozi ari aba leta atari Abe? Yishakire abakozi be? Wese ashoboye iki?

  • ARiko se koko 2019 hari umuntu uba ukivuga atya? Transparent rwanda, umuvunyi…..murabe ndumva ubwo araje azane Abe agenda mu ikoti!!! Aka Kalahari gahombya leta gakomeza turebera Nyamara sibyo! Ni gute koko niba afite ubwenge ananashoboye nkuko abyibwira ananirwa gukorana na team asanzeho? Yarangiza ngo abakozi bashoboye? U use ashoboye iki?

    Ndumva mbabaye nkubaze umubyeyi! Ikimbabaje ngo abakozi Bo mukarere bakora funds management gute? Nta Soni? None se RSSB irusha imishinga na budget akarere? Yibwira ko Abo mukarere batize? Kaminuza si zimwe? Ahubwo uyu mugabo afite ikibazo cyo gucanganyikirwaaa bamukurikiranire hafi

  • Gucunga miliard byigirwa hehe? Abakarere ni abagarukiye hehe? Uyu muyobozi mukuru yaturamgira ahantu yize nange njyane yo umwana wange ndabona bya bintu byakomeye. Basobanure amashuri naho abayize bagarukira.

  • ahaaaaa bene GATERA JONATHAN murabe mwumva dore TUSABE RICHARD araje kandi aje agaragiwe, murabura gutekereza icyakorwa kugirango abo mwita ko badashoboye bahabwa amahugurwa yimbitse bakagera kubunararibonye none ngooo…..ahaaaa wirukana uwuguguna igufwa ukazana uwurimira bunguri.

  • AHUBWO ABARIMO BABAHE AMAHUGURWA NKUKO YABIGENZAGA MURI RRA(Rwanda Revenue Authority)

  • IZI NINGARUKA ZUKO AKAZI GAHABWA ABANTU BAKURIKIJE ICYENE WABO KDI HARI ABASHOBOYE, BIBA BITANGAJE KUJYA GUKORA EXAMEN UGASA HARI UMUNTU WARUYIFITE KDI MWAKORANYE EXAM. NYINE ANADAFITE ABABAZI TWARAGOWE.

  • Ariko se arazana abe aho yayoboraga muri RRA ho ni shayshya ntibari mu gatebo kamwe na RSSB. Byose niri niri. Genda Ruhande warigishaga!!!!!!!

  • Mu myaka mike ishize, umuyobozi mukuru w’urwego uru n’uru iyo yajyagaho wabonaga ashishikajwe no kumenya abakozi bakora neza ariko bataragerwaho n’amahirwe yo kuzamurwa mu kazi,, akaba aribo yitaho ndetse bamwe bakabizamukiramo. Ubu noneho byarahindutse. Umuyobozi mushya araza, ati abo mpasanze ntibashoboye mureke mbasimbuze. Umuntu yakeka ko wenda haba harimo gahunda yo kugabanya ubushomeri buri hanze aha. Aliko wabona ko atari byo, kuko ntiwarwanya ubushomeri mu bato ngo ubutere mu babyeyi babo na bakuru babo ube ukemuye ikibazo. Kandi nanone kuvuga ko uzana abashoboye kurusha abarimo bose bisa n’aho atari byo kuko abakinjira ubanza gufata igihe cyo kubigisha. Erega ufite PHD ugitangira akazi, aba akarushwa n’ufite Masters n’uburambe wenda bw’imyaka 5.Ndetse n’ufite ACCA alibwo akinjira, aba arushwa akazi n’ufite bachelors degree muri accounting n’uburambe bw’imyaka wenda itanu, Izo ni ingero,hari n’utundi tuntu tuzamo amayobera. Nkeka ko iyo habuze ibisubizo bifatika aribwo havuka gutekereza ko ikibiri inyuma ari ikimenyane n’icyenewabo n’ibindi bifitanye isano nabyo nk’uko nabisomye muri commetns zimwe kuri iyi nkuru. abareberera cyino gihugu mubirebe neza ibyo bintu bitazadusubiza inyuma.

  • ubwenge ndemeranya nawe % rssb, intege nke ziri mu bayobozi bo hejuru

  • Ibi noneho ni agahomamunwa! Ubundi bamwe mubayobozi bajyaga bakora nkibyo uyu wa RSSB avuga mw’ ibanga noneho uyu we abivuze publicly. Araje yirukane abantu abarenganya ubundi ashyiremwo bene wabo batanafite icyo bashoboye.Ese ubundi iyo umuyobozi abonye ko umukozi hari icyo adashoboye icyihutirwa ni uguhita amwirukana, cg ni ukumufasha kumwongerera ubushobozi? Iyo miyoborere irashaje ndetse ntanicyo yageza ku gihugu cyacu dukunda cyaneeee.
    Ubwo araje asabe gukora restructuring ubundi ahonyore amategeko arenganye abantu. Restructuring nyinshi mu bigo bya Leta zisigaye zikorwa abayobozi bashaka kwikiza abo badashaka ndetse no kwinjizamwo bene wabo. Birababje! Muzakurikirane Restructuring iherutse kuba mu Cyigo cytitwa NIRDA( National Industrial Research and Development Agency) Ni gute ukora job profiles z’ icyigo cy ubushakashatsi ukagaragaza ko ntanahamwe ukeneye umuntu ufite PhD! This is a real comedy! Ndetse nabazifite ukabasezerera ngo bari overqualified! Ibyabaye muri iyo restructuring ni amahano. Turambwiwe abayobozi bo mu bigo bya Leta bigize intakodwaho kugeza naho bica amategeko barenganya abakozi bagendereye kubirukana ngo binjize bene wabo n’ inshuti zabo. Inzego bireba nizihaguruke kuko ikibazo kirakomeye.

  • Ubu uyu muyobozi wa RSSB amaze kumva abaye igihangange kuburyo atagikeneye kubahiriza amategeko. Araje arenganye abakozi abirukane, abicire ubuzima na career yitwaje ko yumva yarakomeye! Ibi bintu si ibyo kwihanganira. Abashyiraho abayobozi b’ibigo bya Leta bajye bashishoza neza kuko hari abo bibeshyaho ugasanga bindinidje iterembere cy’ igihugu cyacu. Jye natanga urugero rw’ ikigo nkorera cya NIRDA. Umuntu witwa Dr. George Nyombayire bigaragara neza ko bamwibeshyeho. Wajyirango inshingano ziwe ni ukwica ikigo. Kuva yahabwa akazi ko kuba Head wa R&D Department ntakintu aba ashaka ko gikorwa ndetse nugeregeje kujyira icyo akora aba umwanzi we! Ikibabaje , ibi byose abikora kugirango asige isura mbi ba Director Generals ngo bavanweho we atekereza ko byamuha amahirwe yo kuba ariwe ubasimbura. Imikino ye turayirambwiwe rwose inzego birebe nizitabarire hafi! NIRDA imaze imyaka itanu (5) ntacyo irashobora gukora kubera ihangana ry’ abayobozi. Bazamubwire ko ibyo akora ataribwo kuburyo bwo gushakamwo umwanya w’ ubuyobozi. Twe abakozi twarangije kumuvumbura. Tukaba dutungiye agatoki inzego zibishinzwe ngo zibigenzure zikemure icyo kibazo mu magurumashya.

  • Niba ikigo nka RSSB gihomba hari ababifitemo uruhare aliko ntibireberwe mu kigare. urugero:niba Ali umushinga wo kubaka amazu wizwe nabi ukaba uhombya ikigo, abawize nabi nibo badafite ubushobozi kdi mubishatse mwabamenya

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *