• 03/12/2020 9:53 06

Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere mu nkiko, azira kwemera ko umuvandimwe wa Gen Nyamvumba asurwa

Uwo ni  Chief Superintendent of Prisons, (CSP) Camille Zuba ugiye kumara amezi abiri afungiye muri Gereza ya Nyanza kubera kwemerera abantu gusura Robert Nyamvumba, murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba kandi bitari byemewe n’amabwiriza ya RCS yo gukumira ubwandu bwa COVID-19. Afungiwe i Nyanza ariko aburanira mu nkiko z’i Nyarugenge hifashishijwe ikoranabuhanga.

Taliki 17 Kamena, 2020 nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge habereye urubanza ruregwamo Chief Superintendent of Prisons, Camille Zuba wayoboraga Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

CSP Camille Zuba muri dosiye ye harimo ko taliki ya 25 Gicurasi 2020, yatanze itegeko ry’uko abacungagereza ba Nyarugenge bemerera abantu babiri gusura Robert Nyamvumba uyu akaba ari umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba.

Abahawe ubwo burenganzira mu bihe bitari byemewe gusurwa muri za Gereza  z’u Rwanda kubera kwirinda COVID-19 ni umugore wa Robert Nyamvumba na mushiki we.

Muri ibyo bihe Urwego rw’Amagereza n’imfungwa mu Rwanda rwari rwarasohoye amabwiriza agenewe gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19 abuza abantu gusura ababo bafunzwe.

Kuri uwo munsi CSP Camille Zuba yatanze itegeko ry’uko undi mufugwa asurwa n’umugore we.

Muri ibyo bihe kandi uyu Mucungagereza Mukuru bivugwa ko yemeje ko Umupolisi ufite ipeti rya Chief Superintendent of Police, na we asura umugore we kandi bitari byemewe n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ubushinjacyaha bumurega ko yafashije abafungwa bagahabwa amafaranga yo kwifashisha muri gereza kandi bitemewe.

Kopi y’urubanza ifite paji 11 UMUSEKE ufite, ivuga ko Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko CSP Camille Zuba afungwa iminsi 30 kugira ngo igihe bumushakiye bamubone.

Buvuga ko bugikora iperereza, ko arekuwe yabangamira iryo perereza.

Ubwo yireguraga mu rubanza rwe, CSP Camille Zuba yavuze ko nta perereza yakwica kuko atakiri Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge.

Yahakanye ibyaha byose aregwa n’Ubushinjacyaha, avuga ko mu mategeko ya Gereza amafaranga yemewe, ahubwo ikitemewe ari ukuyinjiza muri Gereza kuko haba hari abacungagereza bashinzwe imibereho myiza y’abafungwa bafata ayo mafranga bakayandika kumufungwa wasuwe kugira ngo amufashe.

Mu byo ayo mafaranga afashamo umufungwa harimo kugura ibiryamirwa n’ibindi umufungwa akenera byunganira ifunguro bagenerwa buri munsi.

Ati: “Ibyo byose ntabwo biba muri gereza byizanirwa n’abafungwa. Ibi kandi nibyo byakozwe kandi biremere mu mategeko ya gereza zacu.”

CSP Camille Zuba yabwiye Urukiko ko kuba yararetse muri gereza hakinjira matela n’amashuka ndetse n’ibikoresho by’isuku nta cyaha yakoze abona gikwiye kumuheza muri Gereza.

Me Ngarambe Raphael wunganira CSP Camille Zuba yabwiye Urukiko ko ingingo ya 8 yatanzwe n’Ubushinjacyaha itahabwa ishingiro kuko ubufasha CSP Zuba yatanze nta ndonke yabonyemo.

Ati: “Icyo ubushinjacyaha bwise icyaha k’itonesha nta tonesha ryabayeho kuko iyo ngingo ihanwa n’icyaha cya ruswa kandi nta ruswa yabayeho. Ibyo umukiriya wange yakoze nta mategeko ya Gereza yishe nta n’amategeko asanzwe yishe.”

 

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha kimwe gusa:

1.Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo. Iki cyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 8 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Uru rubanza rwasomwe kuri 19 Kamena, 2020, icyo gihe Urukiko rwategetse ko CSP Camille Zuba afungwa by’agateganyo iminsi 30.

CSP Camille Zuba na Me Ngarambe Raphael bahise bajururira icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge bajuririra Ururiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubujurire bwabo bugera muri uru rukiko taliki 03 Nyakanga, 2020.

Taliki 13 Nyakanga, 2020 nibwo hari hateganyijwe urubanza ku ishingiro ry’ubujurire bwa CSP Zuba ariko rurasubikwa kubera impamvu z’ikoranabuhanga (riri kwifashishwa muri ibi bihe bya coronavirus), rwimurirwa kuwa 17 Nyakanga, 2020 nabwo rurasubikwa kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga rwongera kwimurirwa ku wa 23 Nyakanga, 2020.

Mu nkiko zitandukanye muri iki gihe cya Covid-19 hagaragara ikibazo cy’ikoranabuhanga ritagenda neza bigakerereza iburanisha ndetse rimwe na rimwe bigatuma imanza zisubikwa.

UMUSEKE uzakurikirana urubanza rwose ruregwamo CSP Camille Zuba kuzageza rupfundikiwe.

CSP Camille Zuba ni we Muyobozi mukuru mu bacungagereza ufunzwe akajya muri Gereza azira gusurisha umufungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Chief Superintendent of Prisons, (CSP), Camille Zuba yinjiye mu rwego rw’igihugu rw’amagereza, RCS muri 2014 avuye mu Ngabo z’u Rwanda. Icyo gihe yari afite ipeti rya Captain.

Yari amaze imyaka itandatu ari Umuyobozi mu magereza atandukanye mu Rwanda, yayoboye Gereza ya Rwamagana, Gereza ya Rubavu, Gereza ya Huye, Gereza ya Gicumbi na Gereza ya Nyarugenge.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ko mbona amakosa y’akazi nayo yarahindutse icyaha cya penal, aho abayobozi ntibibagora, mbega njye ndumiwe pe

    • Dore ibintu 3 bihindura abantu zero: Gereza,Indwara,Ubusaza.Niyo mpamvu bamwe babibona hakiri kare,bakitegura.Ni iki bakora?Nubwo bamwe usanga ntacyo bibabwiye,UMUTI ni ugushaka Imana.Ukirinda gukora ibyo itubuza,ukabwiriza abantu ijambo ry’Imana ku buntu,udasaba amafaranga,kugirango nabo bahinduke.Ukirinda gutwarwa no gushaka ibyisi gusa.Nubikora,nta kabuza uzabaho neza.Niyo wafungwa,waba uzize gukorera imana.Ikirenze ibyo,Imana izakuzura ku munsi wa nyuma,iguhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ubwo nibwo buzima nyakuri Imana idusaba twese.

  • Ubutabera bugere kuri Bose nyine

  • Kugira ngo itegeko ribereho bose kandi ntirigire uwo ribangamira iyi ngingo ikwiye kuzakurwamo: kutemerera ubushinjacyaha gukomeza gufunga umuntu bwitwaza gukomeza iperereza hagamijwe gukusanya ibindi bimenyetso! Ibimenyetso by’ibanze by’ubushinjacyaha byagombye kuba ari ibimenyetso ntashidikanywaho kuburyo byagahereweho haburanwa ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30. Kureka ubushinjacyaha bugakomeza gufunga umuntu iminsi irenze 5 nyuma yo gushyikirizwa urukiko bwo butaratanga ibimenyetso simusiga ni uguhonyora uburenganzira bwa muntu. Ubushinjacyaha bukwiye kwibutswa ko mbere yo guta muri yombi umuntu bugomba kuba bwakusanyije ibimenyetso simusiga bizanashingirwaho mu rubanza. Iri jambo ndyanga kubi ni Ubudode mu mategeko:

    « Ubushinjacyaha burasaba ko uregwa yakomeza gufungwa indi minsi 30 kuko aramutse afunguwe ashobora gucika cyangwa akaba yabangamira iperereza rigokomeje kubyo ashinjwa »!

    Ibyo umucamanza akabishingiraho akagumisha utarahamwa n’icyaha muri gereza?! Ntamusabe ingwate ntagire ate, mwarangiza ngo twateye imbere! Imbere he?!

    • Nunganiye Isidora. Iyo iryo koranabuhanga ryanze kabiri uwagombye kubazwa nimfungwa cyangwa ni leta? Uwagombye kubigenderamo nimfungwa cyangwa ni leta? Ijobundi harahantu nagiye kuburana barambwira ngo nzagaruke kuko syssteme yapfuye. Bazongeremo ko iyo syssteme yapfuye umuntu aba afunguwe byagateganyo.

  • Abanyamvumba ndabona ibyabo bigeze aharindimuka pe! Uriya harya ngo niwe bafashe yumva umuziki wa Kizito Mihigo? Ubu uwakwihandagaza uyu munsi akemeza ko we iyi nkubi y’umuyaga itazamugeraho ni nde ra? Jye ariko ikinyobeye, kureka umuntu agasurwahari amabwiriza yarabibujije ni délit penal?

  • Mu Rwanda aho kugira ngo gereza ibe igisubizo cya nyuma, nicyo gisubizo cya mbere! Nyamara gufunga abantu gutya bihenda igihugu pe!

  • Ibyaha biri administratif ntibyagombye kwitiranywa n’ibyaha biri Penal. Izi manza abacamanza bazica ubanza nta déontologie bakigirira neza neza. Ibi bihita bishimangira ibivugwa ko abacamanza bajya bategekwa uko baca imanza! Hazashyirweho itegeko ryo kujuririra inteko y’inararibonye igihe bicyetswe ko umucamanza yarenze kumategeko aho kujuririra inkiko zo hejuru kuko nabyo bituma imanza zitihuta!

    Icyaha administratif gifite uko gikurikiranwa ntabwo bafunga uwagikoze. Ashobora kwirukanwa bikarangira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *