• 24/01/2020 12:54 44

Umuyobozi mushya wa Islamic State ati: Mutwitege twaje!

Kuri uyu wa Kane, umutwe wa Islamic State wemeje ko uwahoze ari umuyobozi wayo Abu Bakr al Baghadi yiciwe mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Syria n’ingabo za US. Umuyobozi wawe mushya yabwiye USA ko nubwo yaje Al Badgdadi ariko Islamic State ihari kandi izamuhorera. Ngo bayitege.

Islamic State ngo ntaho yagiye irahari

Uwo mutwe wemeje urupfu rw’umuyobozi warwo mu majwi yanyujijwe kuri murandasi unatangaza ko ugomba kumusimbura Abu Ibrahim Hashemi – Quraishi yamaze kwemezwa.

Aymenn al-Tamimi, umushakashatsi muri Kaminuza ya Swansea mu Bwongereza u wibanda kugucukumbura imikorere ya Islamic State avuga ko umuyobozi mushya wayo atari asanzwe azwi cyane.

Umuvugizi w’uyu mutwe w’iterabwoba  yavuze ko biteguye kwihorera kuri US nyuma yo kwica umuyobozi wayo.

Urupfu rw’umuyobozi wa IS rwabaye mu mpera z’Icyumweru gishize rwateye uyu mutwe kuva mu birindiro no gutatana ku buryo umuyobozi mushya afite umukoro ukomeye wo kongera guhuza aba barwanyi.

Hasigaye kureba niba igihombo cyatewe no kubura umuyobozi wayo bitazagira ingaruka ku bushobozi n’imikorere by’uyu mutwe.

Theogene NDAYISHIMIYE

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Imitwe y’Abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Taliban,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose barwana nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko abantu bose bicana cyangwa barwana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Hazarokoka abantu bumvira Imana gusa.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu benshi.

  • Hitimana uranyemeza bikaze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *