• 20/01/2020 6:19 21

Umuyobozi abereyeho umuturage, Kagame baramwizeye,…Ibyo nakuye mu ruzinduko rwe

Mu cyumweru gishize amaso, umutima n’ubwonko by’Abanyarwanda byari bihanze imboni mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba bakurikiranye ibiganiro byahuzaga Perezida Kagame Paul wasuye biriya bice. Ruriya ruzinduko rwongeye kugaragaza ikizere Abanyarwanda bafitiye Perezida, by’umwihariko rwerekanye ko umuyobozi wese abereyeho umuturage.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu ntara ebyiri rwasize hari ibibazo byinshi bihawe umurongo

Buri muturage yagaragazaga imbamutima z’ibyishimo byo gusurwa na Perezida Kagame, utaravugaga ko afite ikibazo cyangwa ikifuzo yifuza kumugezaho, yagaragazaga ko hari akamuri ku mutima ko kumushimira kubera ibyo bagezeho biturutse ku miyoborere ye n’inama abagira.

Nk’umunyamakuru wakurikiranye ruriya ruzinduko umunota ku wundi, hari  byinshi rwongeye kunyereka…

Umuyobozi abereyeho umuturage…

Ku munsi wa mbere wa ruriya ruzinduko mu Karere ka Burera, Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bo mu nzego nkuru n’abo mu z’ibanze ko bakomeje gucumbagira mu kuzuza inshingano zabo bigatuma Abanyarwanda batagera ku majyambere bifuza.

Umukuru w’Igihugu wagarutse ku bidakorwa kandi hari ubushobozi bwabyo, yanakiriye ibibazo by’abaturage birimo ibishinze imizi ku mikorere idahwitse ya bamwe mu bayobozi.

Ikibazo kitazibagirana muri ruriya ruzinduko ni ik’Ikaragiro ry’amata, Burera Dairy ryashyizweho kugira ngo rizamure aborozi bo muri kariya karere ariko rikaza guhagarara kubera imicungire n’imikorere bibi byaranze abayobozi baryo no kudahuza hagati y’inzego zihuriye kuri ruriya ruganda.

Kiriya kibazo cyagarutsweho iminsi ibiri, abayobozi babishinzwe bisobanura

 

Abayobozi 4 bamaze iminota 35 basobanura bahagaze…Abayobozi bakuru hafi ya bose barahagurutse

Kiriya kibazo cyagarutsweho mu minsi ibiri, cyafatiwe umurongo ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko i Musanze ubwo abayobozi batandukanye barimo uwo muri RDB, uwo muri BDF, uwo muri NIRDA na Meya wa Burera bamaraga iminota 35 basobanurira abaturage umuzi wacyo.

Baboneyeho no gutanga umurongo bafashijwemo na Perezida Kagame wabagiriye inama ko mbere y’uko ruriya ruganda rwegurirwa abikorera, inzego ziruhuriyeho zigomba kubanza kumva neza umuzi wa kiriya kibazo kandi zigakomeza gukurikirana imikorere yarwo kugira ngo icyo rwashyiriweho kigerweho.

Muri ruriya ruzinduko kandi ba minisitiri, abayobozi bakuru b’ibigo, abo mu nzego nkuru z’umutekano bitabiriye ruriya ruzinduko hafi ya bose baruvuyemo bahagurukijwe n’ibibazo by’abaturage.

Utarahagurutse asobanura ikibazo, yahagurutse ajya kuganiriza umuturage ku kibazo runaka yabaga afite.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gelardine Mukenshimana yasobanuye ikibazo gikunze kugarukwaho k’imbuto z’ibihingwa by’umwihariko iy’ibirayi zitabonekera igihe n’ibindi bibazo bikomeje kugaragara mu buhinzi.

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Soraya Hakuziyaremye na we yahagurutse asobanura kuri kiriya kibazo cya ruriya ruganda ubwo cyagaragazwaga ku munsi wa Mbere i Burera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase wanakiraga Perezida Kagame, na we i Musanze yahagurutse ajya kumva ikibazo cy’umuturage.

Abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alvera Mukabaramba,  Umuyobozi Mukuru wa Police, IGP Dan Munyuza, uwa RIB, Col Ruhunga Jeannot, uwa RAB, Dr. Karangwa Patrick bose bahagurutse bajya kumva ibibazo by’abaturage.

Ibi byongeye kunyereka ko umuyobozi abereyeho umuturage ndetse n’ihame ryo kubazwa inshingano.

Ku munsi wa mbere w’Uruzinduko, Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo ikibazo cyaba kiri ku baturage ariko umuyobozi aba agifitemo uruhare.

Yagize ati “Mwebwe abaturage nta kibazo mufite, iyo muyobowe neza mukora neza, haba intege nke mu buyobozi byinshi twagombaga kugeraho ntitubigereho.”

Yarenze uturere dutanu ajya kubaza ikibazo k’Inka ye

Yarenze Uturere 5 ikibazo ke agishyira Perezida ataha amwenyura…

Ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwa Perezida Kagame, umuturage wari waturutse mu Karere ka Kicukiro yavuze ko yakorewe akarengane n’ubuyobozi bw’Akagari bwamutwariye inka yahawe muri Girinka ngo kuko yari yagiye konera umuturage.

Perezida Kagame yijeje uyu muturage ko ikibazo ke kibonerwa umuti. Ati “Ashobora kuba anarangaye yenda inka zikajya kona, ariko twabikemura mu bundi buryo butari ukugutwarira inka.”

Ruriya rugendo rwo kurenga uturere dutanu n’intara imwe, ndetse n’abandi bose babazaga bavuga ko banyuze mu nzego zitandukanye ariko ibibazo byabo ntibikemuke, nk’umunyamakuru nabibonyemo ikizere kidashidikanywaho abaturage bafitiye Umukuru w’Igihugu.

Umutekano ku ruhimbi…

Umutekano wongeye kugaragara nk’ipfundo ry’ibyo Abanyarwanda bagezeho n’ibyo bifuza kugeraho. Mu biganiro byose Perezida Paul Kagame yagiranye n’abaturage yagarutse ku mutekano, abibutsa ko ntacyo bageraho udahari.

Ku munsi wa mbere, Umukuru w’igihugu yanagarutse ku bashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda, yavuze ko basa n’abari gukinisha umuriro ariko ko igihe bawegereye uzabotsa.

Ku munsi wa kabiri Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’Abanyarwanda ari nk’umurongo utukura ku buryo utajya urengwa.

Ku munsi wa nyuma yavuze ko uwahirahira guhunganya ituze ry’Abanyarwanda akwiye kubanza kubitekerezaho kabiri, kuko aramutse abikinishije yahura n’akaga gakomeye gusa ngo na bo barabizi kuko bihera mu magambo.

Perezida Kagame waherukaga kugaragara cyane mu baturage muri 2017 ubwo yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri iyi manda, muri uru ruzinduko yabwiye abaturage ati “Icyo twabashakagamo mwarakiduhaye, natwe ibyo mwadushakagamo tugomba kubibaha.”

Umukuru w’Igihugu wavuze ko ibyo abaturage bakeneye ari umutekano, n’amajyambere; yababwiye ko bagomba kubibona ariko na bo babigizemo uruhare.

Abaturage bishimiye kwakira Perezida
Minisitiri  w’Ubuhinzi n’ubworozi
Umugore wahemukiwe n’umugabo we w’umusirikare asobanura ikibazo ke
Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yakira ikibazo cy’umuturage
Minisitiri Amb Claver Gatete ari kumva ikibazo cy’umuturage
Dr Alvera Mukabaramba ari kwakira ikibazo cy’umuturage ubwo Shyaka na we yari ari ho yumva undi muturage
Ikibazo ke cyahise kigwaho
Minisitiri  Dr Uzziel Ndagijimana yumva ikibazo cy’umuturage
Umuyobozi wa RIB Col. Ruhunga Jeannot ari kumva ikibazo cy’umuturage
Minisitiri Evode Uwizeyimana yumva ikibazo uko giteye
Meya wa Rubavu
Perezida Kagame yavuye muri ruriya rugendo akemuye ibibazo byinshi

Photos © Kigali Today

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yari akwiye gusimburwa kuri uriya mwanya kuko ntacyo akora kigaragara.Uretse kuyobora amanama akangata akanerekana ko abo ayoboye bagomba kumwubaha no kumutinya.

    Nta “innovation” agira. Na “capacity of analysing” usanga iciriritse. Usanga gusa afite akarimi ko kwitwararika ku nzego zo hejuru ashaka gusa kurengera umwanya afite.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *