• 28/01/2020 9:43 07

Umuyisilamu wavuye muri Uganda arishimira ko ibibazo by’ibihugu byombi bitateranyije abayisiramu

Iga Abbey Abdul Karim waje mu itsinda ryavuye muri Uganda aje mu irushanwa ryo gusoma korowani riri kubera mu Rwanda avuga ko kuba hari ikibazo cy’umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda bitigeze bigira ingaruka ku mubano w’Abayisilamu mu bihugu byombi.

Iga Abbey Abdul Karim waje mu itsinda ryavuye muri Uganda

Avuga kandi ko Abanyarwanda baba Uganda n’abaturage ba Uganda babanye neza muri rusange ngo ikibazo kiba hagati y’abanyapolitiki.

Yavuze kandi ashima ko baje mu Rwanda bakemerwa kwinjira mu Rwanda nta nkomyi.

Iga asaba abandi banyamadini kwigira kuri Islam ntibajye bagirana amakimbirane na bagenzi babo n’ubwo haba hari impamvu za politiki zishobora gutuma abatuye ibihugu runaka bagira ibyo batumvikanaho.

Iga Abbey Abdul Karim ashima umutekano yabonye mu Rwanda kandi ngo n’iterambere yajyaga abona kuri televiziyo z’iwabo yararihasanze.

Ati ” Reba imihanda mufite uko ari mwiza kandi mugira n’urugwiro. Nshima ko Perezida Paul Kagame yabateje imbere kandi mu gihe gito.”

Sheikh Niyitanga Djamiru uyoboye igikorwa cyo kurushanwa mu gusoma korowani kiri kubera mu Rwanda ku nshuro ya munani, avuga ko kuba Abiyisilamu bariyongereye mu imibare nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byatewe n’uko  birinze kuyishoramo.

Ati  “Mu by’ukuri n’ubwo hari bamwe bake bivanze muri Jenoside ariko twirinze kubyivangamo cyane kuko twari tuzi ko ubuzima bw’umuntu ari ubw’agaciro cyane.”

Ikindi avuga gituma abantu bagana Islam ngo ni uko yigisha, akenshi biba bishingiye ku nyandiko, atari amagambo gusa.

Umwe mu bashyitsi bakuru baje muri iki gikorwa aturutse muri Arabie Saoudite witwa Sheikh Khalid Al Hajaj yasabye urubyiruko rw’u Rwanda harimo y’Abasilamu kumva ko Igihugu bafite ubu ababyeyi babo bitigeze bakigira bityo ko bagomba gukorana n’abashinzwe umutekano bakakirinda.

Ati “Urubyiruko rw’u Rwanda rufite ingabire ababyeyi baryo batagize. Rukwiye gukorana n’abaruyobora bagateza Igihugu imbere.”

Umwe mu bayobozi b’Abayisilamu waganiriye n’Umuseke yavuze ko imibare yerekana ko bari hagati ya 18% na 20% by’Abanyarwanda bose.

Sheikh Khalid Al Hajaj na Sheikh Niyitanga Djamiru

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Ibyo aribyo byose ntabwo twavuga ko Abaslamu aribo bantu beza kurusha abandi.Muli Leta ya Uganda na Leta y’u Rwanda,harimo Abaslamu benshi.Nawe ubwawe uzi ko mu bihugu byinshi by’Abaslamu barimo kurwana no kwicana hagati yabo: Libya,Somalia,Syria,Afghanistan,Egypt,Mali,Niger,Yemen,Sudan,etc…Reba umuntu Iran ihanganye na Saudi Arabia kandi byombi bituwe n’Abaslamu hafi 100%.Nkuko Yesu yasize avuze,abantu bakorera Imana nyakuri,ntibarwana cyangwa ngo bicane.Barangwa n’amahoro,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko yadusabye muli matayo 26 umurongo wa 52.

  • Nyumvira uyu nawe! Azanye abayislamu mu bibazo bya politiki bishyamiranyije abayobozi ba Uganda n’ab’u Rwanda gute? Abandi baturage basanzwe b’ibihugu byombi ibyo bibazo byateranyije se ni abahe?

  • Ngo abayislamu bari hagati ya 18% na 20% by’abanyarwanda!! Kuva ryari se? Mu ibarura rya 2012 ntibageraga no kuri 5%. Ubwo ni ukuvuga ko bikubye kane mu myaka irindwi se? Bakaba barenze miliyoni ebyiri z’abanyarwanda!! Ikinyoma nk’iki ko atari ngombwa kigamije iki? Niba iriya mibare ari yo basabisha imfashanyo ndumva batoroshye. Ariko itekinikamibare bafite urikuriye mu kigo cy’ibarurishamibare (NISR), ntacyo bamuburana.

  • Niba abayislamu bageze kuri 20% by’abanyarwanda, ubwo bari hafi kuba 1/2 cy’abagatolika, no kuruta ubwinshi abapentekoti ba ADEPR baza ku mwanya wa kabiri mu bafite abayoboke benshi mu gihugu!! Iki kiranyagisha. Icyakora mu byaro bashyizemo akabaraga. Ahenshi abayobotse idini ya Islam babaha inkunga z’ibiryo zitubutse.
    Muri iyi minsi barabifite pe! Hejuru y’inzara yugarije abenshi mu banyarwanda……

  • Mvuze ko abayislamu baramutse ari 20% by’abanyarwanda baba bari hafi kuba 1/2 cy’abagatolika, kuko aba nabo basigaye bari munsi ya 50% by’abanyarwanda.

  • Ibi bintu biragaragara ko abayislamu bonyine se bashobora kujya muri Uganda? Ariko rero ibyo avuga ntabwo ari abaislamu gusa. Kereka niba nabo atari abanyarwanda bafite amategeko abagenga atumvira James Kabarehe bubyerekeye kujya muri Uganda. Intambara se ihindutse iyamadini.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *