• 11/12/2019 1:42 06

Umuyaga ‘Kenneth’ uzagera no mu Rwanda, unateze imvura nyinshi – Meteo Rwanda

Umuyaga wiswe Kenneth watangiriye mu birwa bya Comoros na Madagascar ugeze ku nkengero za Tanzania. Ni inkubi y’umuyaga abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ifite umuvuduko wa km 200 ku isaha. Mu Rwanda naho uzahagera nk’uko byemezwa n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, (Meteo Rwanda), ngo zahuha cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, usige imvura nyinshi mu zindi Ntara hagati ya tariki 25-27Mata 2019.

Uyu muyaga wageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane
Uyu muyaga wageze muri Tanzania kuri uyu wa Kane

Mbere yo kwinjira muri Tanzania uyu muyaga wabanje guca muri Mozambique.

Ibiro bishinzwe ibiza muri Mozambique byatangaje impuruza ku baturage, bibasaba kwitegura cyane ingaruka zishobora guterwa n’ibiza.

Uyu muyaga umaze iminsi itatu wikusanyiriza mu Nyanja y’Abahinde. Biteganyijwe ko uteza imvura nyinshi muri Mozambique no mu duce twinshi twa Tanzania.

Mu Rwanda ho haragwa imvura isanzwe ndetse ubu hari uturere yagezemo nka Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Bugesera, Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Ngororero, Rutsiro, Karongi,Nyamagabe na Nyaruguru.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe mu Rwanda  Aimable Gahigi ejo yabwiye Umuseke ko uriya muyaga uzagera  mu Burasirazuba bw’u Rwanda ‘utagifite imbaraga nkizo uzaba ufite muri Tanzania.’

Meteo Rwanda ivuga ko  kuva uyu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Mata kugeza ku ya 27 Mata 2019, iyi nkubi ituma mu Rwanda hagwa imvura nyinshi yibanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, n’Amajyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba.

Umuyaga mwinshi uteganyijwe cyane cyane mu Ntara y’i Burasirazuba.

Umuyaga Kenneth ngo uraba ufite umuvuduko wa 200Km/H. Uzagera mu Rwanda nta ngufu ugifite
Umuyaga Kenneth ngo uraba ufite umuvuduko wa 200Km/H. Uzagera mu Rwanda nta ngufu ugifite
Umuyaga Kenneth ngo uraba ufite umuvuduko wa 200Km/H

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Aya makuru ndayashimye!

  • Imiyaga idasanzwe (Cyclones,Hurricanes,etc…),Inkangu,Ubushyuhe n’Imvura bikabije kurusha kera,biterwa nuko ibihugu bifite inganda zikomeye byangije ikirere kubera imyotsi byohereza mu kirere,bigatera Climate Change.Abahanga benshi bavuga ko niba nta gikozwe ngo ibihugu bihagarike kohereza iyo myotsi (Pollution),bizatera imperuka y’isi kandi vuba.Kubera inyungu bikura mu nganda,ibihugu byananiwe kumvikana ngo bireke kohereza imyotsi mu kirere.Muribuka ukuntu Trump yikuye mu Masezerano y’i Paris.Amaherezo azaba ayahe?Bible isobanura neza ko Imana itazakomeza kurebera abantu bangiza isi.Ahubwo izabakura mu isi,isigaze gusa abantu bakora ibyo ishaka gusa kandi batangiza isi.

  • Rusumo na Nyakarambi mwitegure ndumva bitoroshye.Imana yatwihereye igihugu cyi misozi miremire yarakoze iyi miyaga ntaho yadukura turakingiwe

  • IMANA yo mw’ijuru ikugenderere wowe Gatera kuko kwizera ufite kwakujyanye mu manga utakwikuramo keretse uhuye na YESU akakubatura mur’ubwo bwoba ubwawe uhorana ukabubiba no mu bandi

  • Impamvu imiyaga itera ikarimbura ni uko abantu tutakiri beza. Ubundi duhinduke tube neza, twemere ababana bahuje ibitsina ko ari abantu nkatwe, twemere rwose ibyamadini biveho abantu twese tugire idini imwe iyoborwa Na leta. Amafaranga aveho abantu tujye duhaha dukoresheje electeonic means, mureke abantu twumvire ubutetsetsi muri byose, tujye twirira tuninywere inzoga, maze murebe ko byose bidashira tukiberaho muri paradizo nziza. Nibyiza ko twese Ku isi twihuza tukagira ururimi rumwe, idini imwe iyobirwa Na leta, ifaranga rimwe rya electonic maze twese tugasenyera kumugozi umwe dukundanye dukora ibishimwa Na leta.

  • meteo Rwanda yo irabeshya ntamvura nta numuyaga twabonye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *