• 11/12/2019 10:36 33

Umuvunyi azatambutsa ubutumwa ku mikino ya Sunrise vs As Kigali na Kiyovu SC vs Rayon Sports

Urwego rw’Umuvunyi ruzatanga ubutumwa bwo kurwanya ruswa mu mukino uzahuza Kiyovu SC na Rayon Sports ku Cyumweru tariki 01 Ukuboza 2019, kuri Stade ya Kigali saa 18h00’, ni umukino usanzwe wo ku munsi wa 11 muri Shampiyona.

Gashumba Jeanne Pauline, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi

Urwego rw’Umuvunyi ruzatangira biriya bikorwa kare mbere y’umukino wa Sunrise FC na AS Kigali uzaba ku isaha ya saa 15h00’.

Abazareba umukino wa mbere wa Sunrise na As Kigali bazareba n’uwa Kiyovu Sports na Rayon Sports, ku itike ya 2000 Frw ahasanzwe, hafi ya VIP bizaba ari Frw 5000, VIP ari Frw 10 000 na Frw 20 000 muri VVIP.

Gashumba Jeanne Pauline, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, ku cyicaro cy’Urwego, Kimihurura yavuze ko ubutumwa bwo kurwanya ruswa muri Kigali buzatangirwa ku kibuga ku mukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports.

Icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa cyatangiye tariki 17 Ugushyingo, 2019.  Gashumba Jeanne Pauline yavuze ko hari gahunda yo kujya mu Karere kamwe muri buri Ntara.

Gashumba Jeanne Pauline, yagize ati: “Turi mu cyumweru cyo kurwanya ruswa twifuje gutegura irushanwa nk’uko twajyaga turitegura buri mwaka, igihe twifuje byahuye n’umukino uzahuza Kiyovu SC na Rayon Sports tuganira n’ishyiramwe ry’umupira  w’amaguru FERWAFA, na Kiyovu SC izakira umukino batwemerere ko twatambutsamo ubutumwa bwacu.”

Urwego rw’Umuvunyi ngo burakorana n’ibitangazamakuru bitandukanye kugira ngo ubwo butumwa buzagere kure, ruzanajyana ibyapa biriho ubutumwa bwo kurwanya ruswa.

Ba kapiteni b’ikipe zombi, Kiyovu na Rayon bazsoma ubwo butumwa mbere y’umukino.

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ntarindwa Théodore yavuze ko ari umukino biteguye neza nyuma yo kumva ubusabe bw’Urwego rw’Umuvunyi ngo biyemeje kubashyigikira.

Yagize ati: “Nyuma y’uko badusabye gutambutsa ubutumwa muri uyu mukino wa Shampiyona kandi n’ubundi twagombago kuwukina, twahise tubyemere tubasaba ko bazishyura ibyari kuzagenda ku mukino na bo barabyemera.”

Ku munsi wa 10, Kiyovu SC yanyagiye Bugesera FC 5-2, naho Rayon Sports itsinda AS Muhanga 2-1. Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 21, Kiyovu Sports ihora bihanganye iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19.

Ntarindwa Théodore umuyobizi wa Kiyovu SC
Gakwaya Olivier yiyambajwe nk’uzi iby’imikino

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *