• 28/11/2020 1:49 14

Umutoza wa APR ati “Gor Mahia si ikibazo kuri twe”

Umutoza mukuru wa APR FC, Adil Mohammed Erradi yavuze ko badatewe impungenge na Gor Mahia ahubwo ko bo bagomba kwitegura neza kandi bagakomeza gukina imikino ya gicuti kugira ngo bazajye guhura n’iriya kipe yo muri Kenya bahagaze bwuma.

Umutoza wa APR

APR FC mu mpera z’icyumweru gitaha ku wa 28 Ugushyingo 2020, izakira Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Hari amakuru yavugaga ko Rutahizamu Jacques Tuyisenge atazakina uyu mukino nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’  Mashami Vincent atangaje ko yasohotse mu kibuga yitonetse ku mvune yari afite.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicutu wahuje APR FC na Bugesera FC, Adil Mohamed utoza iriya kipe y’ingabo, yabajijwe ku by’imvune ya Jacques Tuyisenge utanagaragaye muri uyu mukino wa gicuti.

Ati “Ni nde wakubwiye ko Tuyisenge yavunitse? Ni byo yasohotse mu kibuga yavunitse, ariko njye cyangwa ikipe, dukeneye Tuyisenge tariki ya 28 Ugushyingo, ntituzi niba yaravunitse cyangwa ataravunitse. Uyu munsi ntabwo dukeneye Tuyisenge”

Uyu mutoza avuga ko yizeye ko Tuyisenge azakina uriya mukino. Ati “Icyo gihe nutabona Tuyisenge mu kibuga uzambaze uti umutoza, ko Tuyisenge atakinnye? Tariki ya 28 nibwo nzamenya ko yavunitse.”

Uyu mutoza avuga ko Gor Mahia bazahura atari yo kibazo ahubwo ikibazo ari bo ku giti cyabo, mbere yo gukina Gor bagomba kubanza gukina hagati yabo bakamenya icyo bashaka.

Ati “Mbere yo gukina na Gor Mahia tuzabanza dukine hagati yacu. Twumve ko dufite ubushake kandi twifitiye n’icyizere. Gor Mahia si ikibazo kuri twe, ni twe tugomba kumenye icyo dufite tukamenya n’icyo tugomba gukora, ikibazo si uwo tuzaba duhanganye, ikibazo ni twe tugomba kwigirira icyizere, ni twe tugomba kwinjira mu kibuga dushaka intsinzi.”

Umukino ubanza uzaba ku wa 28 Ugushyingo 2020, naho uwo kwishyura uzabera muri Kenya ukaba uteganyijwe tariki 05 Ukuboza 2020.

APR FC nikomeza izahura n’ikipe izakomeza hagati ya Al Nasr yo muri Libya na Belouizdad yo muri Algeria.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Eh gor mahia ? Uriya mutoza menya atazi amakuru.mumateka ntakipe yo mu rwanda yigeze iyitsinda .gusa football burya nugukizwa nifirimbibyanyuma harigihe APR yakora umuti.

    • Harya Rayon iwabo yabakoreye ibiki?

  • Ngo Gor Mahia so ikibazo?

    Ayi nya ku mugani wa wundi😂😁

    Uyu mwarabu bamubwire ave my magambo menshi agira ategure umukino kuko ashobora kuzakubitirwa i Nyamirambo kuko iriya si shampiyona….

  • gor mahia tuzayitsinda kuko imyitozo irarimbanyije kdi nabanyarwanda turashoboye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *