• 26/01/2020 4:19 09

Umutoza mushya wa Rayon yeretswe ikipe

Nyarugenge – Roberto Oliveira Goncalves do Carmo (Robertinho) umutoza w’umunyaburezili uyu munsi ku kibuga cyo mu Nzove yeretswe ikipe ye nshya aje gutoza. Azatangira imirimo ejo kuwa gatatu. Yavuze ko azi neza Africa, ko ataje kuhata umwanya.

Umutoza yerekwa bamwe mu bo bazakora, aha araramukanya na Ramadhan Nkunzingoma utoza abazamu
Umutoza yerekwa bamwe mu bo bazakora, aha araramukanya na Ramadhan Nkunzingoma utoza abazamu

Uyu mutoza w’imyaka 57 ikipe yatozaga ni Atletico Sport Aviacao yo muri Angola.

Abajijwe niba umupira wo muri Africa awuzi, ati “nakoze muri Tunisia imyaka 12, muri Angola imyaka ibiri, nzi neza imiterere yawo. Nje hano ngo dufatanye kugira ibyo tugeraho. Nje kubaha uruhare rwanjye.”

Muri Tunisia ikipe yatoje yabashije kuyigeza mu makipe yahatanye ku rwego rwa Africa.

Ati “nishimiye kuza mu Rwanda gukorana n’ikipe nini ikunzwe cyane, ndifuza gufatanya na buri wese mu bushobozi bwe buri munsi.”

Uyu mutoza avuga ko umupira nta kintu kidasanzwe kibamo uretse gukora cyane no gutanga ibyo umuntu afite byose ngo agere ku ntego.

Robertinho yarengejeho ati “ntabwo naje hano muri Africa gutakaza umwanya, nzi neza Africa, nzi imiterere y’umupira muri Africa, ndi hano kuzamura izina ryanjye, kuzamura izina rya Rayon, nta kindi…”

Urugendo rwe mu butoza bw’umupira w’amaguru ruhera iwabo kuva mu 1995 i Rio de Janeiro atoza ikipe y’ingimbi nyuma yakomeje ubutoza mu makipe y’iwabo, mu Butaliyani, muri Koweit, Qatar, Tunisia no muri Angola nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.

Mu zikomeye zizwi cyatoje harimo ikipe ya Fluminense FC y’i Rio de Janeiro muri Brasil.

Aje gusimbura Ivan Minaert uherutse kwirukanwa kubera umusaruro mucye, imibanire n’abagize ikipe n’igitutu cy’abafana ba Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa gatatu irushwa n’ikipe ya mbere amanota icyenda (9) mu gihe hasigaye iminsi itatu yo gukina.

Uyu mugoroba Robertinho nibwo ari businye amasezerano y’umwaka umwe.  Kuwa kane azahera ku mukino Rayon Sports izajya gusura Espoir FC i Rusizi.

Yavuze ko aje ngo bafatanye kugira icyo bageza kuri Rayon Sports
Yavuze ko aje ngo bafatanye kugira icyo bageza kuri Rayon Sports
Abakinnyi bagiye gukorana bamwumva
Abakinnyi bagiye gukorana bamwumva
Yabanje kurebaho imyitozo y'iyi kipe
Yabanje kurebaho imyitozo y’iyi kipe

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

 

 

0 Igitekerezo

  • Ese buriya bavugana uruhe rurimi? ko beshi mu bakinnyi baba bazi ikinyarwanda gusa cg igishwahile.

  • nanjye nari nafetse uwo Bari bavuze mberr

  • Azamara iminsi ingahe se bataramwirukana!

  • Ukurikije CV uyu mutoza ararenze kabisa. Fluminense ni ikipe ikomeye iri ku rwego rw’izi Burayi kuba rero yarayitoje afite ubunararibonye nabuzana muri gikundiro ibintu bizaba ubiryohe. Football yongere ishyuhe erega Rayon iyo iri mu bihe byiza football yo mu Rwanda iraryoha.

  • Hhhhh iyo bayita bakundarayon(rusahuriramunduru)nguhayamezi abiri we Rugiganawe ubundi ukarebera aho iyo kipe ibera akaga cg amagasa,gusa uburyo nkubona kumafoto ndabona nawe ntaho utaniye nawamutoza wabo wambere umwe wavugaga make DONADEI

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *