- Ngo abakinnyi babo bazajya bajya gukina iburayi
Nshimiyimana Maurice, umutoza wa kabiri Gasogi FC yanganyije na Rayon Sports mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko iriya kipe ifite abafana benshi yagize amahirwe kuko ahubwo iyi kipe ye yagombaga kuyitsinda kuko byakinnye inayirusha cyane.

Umutoza wa Gasogi United wungirije w’ibumoso
Uriya mukino wabaye tariki ya 05 Ukwakira kuri Stade Amahoro, wabanjirijwe n’amagambo atandukanye by’umwihariko ibyari byatangajwe na KNC nyiri Gasogi FC wari wavuze ko ikipe ye izariza abafana ba Rayon nk’impinja.
Nyuma y’uyu mukino amakipe yombi yanganyirijemo 0-0, umutoza wa kabiri wa Gasogi FC, Maurice Nshimiyimana bakunda kwita Maso yavuze ko bagiye gukira na Rayon Sports bayiteguye ku buryo bari bizeye insinzi.
Avuga ko nubwo amakipe yanganyije ariko ikipe ye yarushije cyane Rayon Sports ku buryo kuba umukino wararangiye ari 0-0 ari amahirwe iriya kipe yagize kuko byatumye itahana inota rimwe.
Avuga ko ikipe yabo ihagaze neza kuko 60% by’abakinnyi bayigize ari na bo bayizamuye mu kiciro cya mbere muri Shampiyona y’uyu mwaka wa 2019-2020.
Ati «Twagerageje kongeramo imbaraga, tugura abakinnyi bakomeye navuga nka Tidiane Kone ni umukinnyi ukomeye nari narabanye na we muri Rayon Sports, ari mu bakinnyi bazadufasha cyane muri uyu mwaka w’imikino.»
Avuga ko intego y’iyi kipe ari ugufasha abakinnyi b’abana b’abanyarwanda kubona amakipe bakinamo ku mugabane w’Iburayi ariko «Ari na ko dukora ubundi bucurizi mu kiciro cya mbere. »
Gasogi United irakina umukino wayo na Marines kuri uyu wa kabiri, kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo, naho Rayon Sports yanganyije n’iyi kipe yo izakira AS Kigali na yo kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya sakumi n’ebyiri (18H00’).
Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo
Ariko iyi kipe n’abayobozi bayo ko bavuga amagambo menshi cyane! Mwagerageje gukinira mu kibuga aho gukina cyane mu kanwa?!
rwose gasogi ni ekipe igaragara neza ntagushidikanya ishobora kuzatungura amakipe no kuriza abafana benshyi,
Marines FC irabanigira i nyamirambo mugabanye amagambo yanyu
Ubonye iyo football iba yakinirwaga igatsindirwa mu magambo bahu!!!!! Hhhhhhh!