• 28/01/2020 9:54 45

Umutego wa Kabila urashibukana abamurwanya nibadakenga – Isesengura rya Dr Kayumba

Kuri we ngo Tshisekedi amajwi yayahawe na Kabila kugira ngo atege umutego ‘opposition’,
Kabila ngo ashobora gutinda kurekura ubutegetsi ‘opposition’ nibashwana.

Dr Kayumba Christopher Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru, aravuga ko kuba Félix Tshisekedi  yatangajwe nk’uwatsinze amatora mu majwi y’agateganyo muri Congo Kinshasa biha amahirwe cyane Perezida Joseph Kabila ushaka gucamo ibice abamurwanya.

Kuri Dr Christopher Kayumba ngo Kabila ni umuhanga kuko yizigamye amaturufu abiri

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa kane mu gitondo, Dr Christopher Kayumba yavuze ko atatunguwe no kuba Tshisekedi ari we watsinze.

Ati “Kuva Kiliziya Gatolika yavuga ko uwatsinze amatora imuzi ikanasaba ko Komisiyo y’Amatora imutangaza, iriya dosiye yo muri Congo ndayikurikirana, naketse ko Perezida Kabila nyuma yo gushaka ko umukandida ashyigikiye, Emmanuel Ramazani Shadary yaba ari we utsinda amatora, yashatse ko Umukandida utari uw’Abazungu, bita uw’Abakongomani yaba ari we utsinda, kugira ngo Perezida Kabila, icya mbere yirinde imvururu, ariko n’abatamushyigikiye abashwanishe binyuze mu mvururu zishobora kuvuka. Nari maze iminsi itatu cyangwa ine mbona ko Félix Tshisekedi  ari we uzatsinda amatora nkurikije uko ibintu byari bimeze.”

Dr Kayumba avuga ko mu bakandida batatu bari mu matora ya Perezida muri Congo Kinshasa, ari bo Félix Tshisekedi, Emannuel Ramazani Shadary na Martin Fayulu, aba bose hari uko abatuye Congo Kinshasa bababonaga n’uko itangazamakuru ku ruhando mpuzamahanga ryababonaga.

Shadary yabonwaga nk’umukandida wa Kabila, ndetse bishoboka ko Kabila yazakoreramo na nyuma akaba yagaruka ku butegetsi.

Ati “Martin Fayulu yari umucuruzi ukomeye, n’ukuntu Kiliziya Gatolika yari imushyigikiye bamwitaga umukandida w’ ‘Abazungu’. Ugiye no kureba mu Karere ntabwo Leta zari zimushyigikiye, nkibaza ko Kabila atari umuntu yakwizera yari gutuma atsinda amatora.”

Akomeza avuga ko kuba Félix Tshisekedi yari yumvikanye n’abatavuga rumwe na Leta ya Joseph Kabila gufatanya bakazashyigikira umukandida umwe ari we Martin Fayulu, ariko nyuma akaza kubihinduka bidateye kabiri, ngo hari abatekereza ko byagizwemo uruhare na Perezida Joseph Kabila.

Dr Kayumba Christopher ati “Ku giti cyanjye nabona ko Perezida Kabila ari umuhanga, yari afite iturufu ya mbere ku mukandida we Shadary, hanyuma iturufu ya kabiri ikaba Félix Tshisekedi akavuga ati munanije mu kajya mu mihanda nk’ibyo Kiliziya yavuze byo kurekura ubutegetsi, akavuga ngo reka nzabuhe uyu. Birashoboka ko hari ibyo bumvikanye (hagati ya Kabila na Félix Tshisekedi).”

 

Uyu ni umutego Kabila yashanditse abatavuga rumwe na we

Dr Christopher Kayumba avuga ko hari amahitamo abiri kuri Martin Fayulu utemera ibyavuye mu matora, muri yo harimo guhamagarira abayoboke be kwigaragambya cyangwa kugana iy’inkiko.

Ati “Icyo yahitamo cyose, ndabona uwo giha amahirwe kurusha abandi ari Perezida Kabila. Kuko ari Fayulu na Félix Tshisekedi bombi bari mu batavuga rumwe na Kabila, bari bamaze imyaka ibiri bamwamagana none ibyo Komisiyo y’Amatora yatangaje bitumye ‘opposition’ icikamo ibice bibiri.

Fayulu nahamagarira abe kujya mu muhanda, Félix Tshisekedi na we abe baraba bari mu muhanda bishimira intsinzi, Kabila arahita aba nka Papa mu rugo ahosha imirwano y’abana, bityo igihe haba imyigaragambyo Kabila yaguma ku butegetsi.”

Dr Christopher asanga iyo turufu Kabila yakoresheje imufasha gushyira bariya bamurwanya aho abashaka, bityo bikaba bisa no gushaka intebe y’ubuyobozi bigoye kuri bo kugeraho, ariko ngo umuti ni umwe ni uwo kuba bashyira hamwe.

Ati “Icyafasha Félix Tshisekedi ndetse kigafasha na Fayulu ni ukwemera ko Kabila yabibye umugono, bakavuga bati ‘dushyigikire Félix Tshisekedi’. Naho nibazana iturufu yo kujya mu muhanda, Kabila araguma ku butegetsi, nibanazana iturufu yo kujya mu nkiko, kuko inkiko Kabila aziyobora azazisaba ko zibitinza.”

Kuri we ngo Fayulu ni yiyunge kuri Félix Tshisekedi ndetse amwisabire umwanya mu buyobozi.

Aya matora yo muri Congo Kinshasa, ibyayavuyemo bigaragaza ko Félix Tshisekedi, afite 38,57% ku majwi y’agateganyo, mu gihe ubwitabire bwari kuri 47,56%. Martin Fayulu  ni uwa kabiri n’amajwi 35,2% naho Emmanuel Ramazani Shadary ni uwa gatatu n’amajwi 23,8%.

Ibihugu by’Ububiligi n’Ubufaransa byatangaje ko bitemera ibyavuye muri ariya matora, ndetse Ububiligi buvuga ko bugiye gukoresha umwanya bufite mu Kanama ka UN gashinzwe umutekano kugira ngo mu minsi iri imbere baganire kuri ariya matora.

Dr Kayumba Christopher ni Umwarimu muri Kaminuza mu ishuri ry’Itangazamakuru akaba anakurikirana politiki mpuzamahanga

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

21 Ibitekerezo

  • Yewe ntibyoroshye! Ubwo ni ukuvuga ko abantu bataye umwanya, amafaranga n’imbaraga ngo bari mu matora?
    Byaba bibabaje. Umuntu wazanye demukarasi mu barabu (Libya, Iraq,…) no mu birabura (Central Africa, DRC,…) yarahemutse

  • Ibyo byo kwigaragambya mwifuza kuva mbere ko mwabibuze murashaka iki. Kabala azi ubwenge nyine ntago abeshya na giti mu jisho kuko imvugo ye niyo ngiro. Mwabateze iminsi none amatora arangiye mu mahoro so guys shut up.Kudos to JKK.naho ibyo kuvuga ngo ategeka inkiko ntiwibwira ngo ni nkizanyu zamafuti

  • Aya matora hari mo urujijo, urebye uko Felix Tshisekedi yivanye muri opposition afite icyo yumvikanye na Joseph K. Kabila. N’ukwitonda rero. Ngaye kandi Lilo, uri umuswa, ubwo uba uvugiye mu migani ko wanga iwanyu! Uzakunda he se we!

  • hhh ariko demokarasi we , abandusha ubuhanga mu bya politic bamfashe nsobanukirwe , buriya amatora y abaturage niba atari agakingirizo ko kubereka ko bagennye uko ibintu bikorwa , bimaze iki kwitwa ngo ni demokarasi abaturage batoye kdi ibivuyemo nta bushobozi bifite bwo gukomeza kugumana umwimerere kugeza hatangajwe result , none c bariyamamaza amatora akaba ejo ngo amajwi yibwe yewe na z amerika twizera( ) bakibwa amajwi , nka Congo yo bikaba nk umukino , mbona au niveau internationale hakwiye uburyo butavogerwa bwemezwa bwo kubika yamajwi y abaturage , naho ubundi ikitwa amatora ni ugutesha abaturage umwanya no gukinira ku mahitamo yabo , nta democratie irimo pe , ukurikije n ingengo y imali ibigendaho rimwe narimwe n ubukene bukurikira imvururu zibikurikira .

  • Musesengura ibyabandi ariko byagera ku byanyu mukareba kuruhande,abo bimbwira Ko bazi politic yakarere Ko iyiwabo ibananira?

  • Ururimi ruvug’undi ntirubura koko. Uyu munyabwenge buhanitse ko atatubwira iby’iwabo mu rugo akavuga ibyo mu karere? Ubwo mu karere ntibaba bakomeje kutwambik’ubusa kandi tuvuga ngo imvugo niyo ngiro? cyangwa iyo mvugo ni iya gir’inka na mituweri naho mu guhererekany’ubutegetsi biciye muri demokarasi ntabwo birimo?

  • None se ko bibabaje, kubona umuntu nka President de la republique acura abantu bufuni na buhoro.
    Kayumba rero nawe nk’umuhinga mu bya politique n’itangazamakuru, nashake uko ahamagara cg yoherereze Fayulu ubutumwa bumugira inama maze bumvikane nabo bahime Kabila

    • Ko babubahaye mukica abantu murashaka kongera?

      • Peee we ninde wabubahaye? ase abo uvuga nibande? Ese abo bandi uvuga bo babuhawe nande? binyuze muzihe nzira? Wowe nabameze nawe mufite ubwoba, mutinya amatora asesuye, niba muyatinya rero ibiganiro niwo muti abanyarwanda bose bagomba kunywa. Uko bitinda niko uwo muti ugenda urushaho gushalira.

      • ibyo bintu uvuze nibiki Mr PEEE? wisubireho utazazira akanwa kawe.

  • Uyu mu Dogiteri nacunge izamu rye iby’abandi abyihorere. nabanze akore analyse y’amatora aho Perezida atorwa 98%, ibya Congo abivuge nyuma

  • Dr kayumba ibi uvuga ni ibyo wasomye kuri RFI n’izindi mbuga kuko nanjye utari politologue nari mbizi kuko byari imwe muri “scenario” zavugwaga muri zo harimo:1. gutsinda kwa shadary byari kuba bigoye kubera itangazo rya commission episcopale na pression internationale 2. gutsinda kwa Fayulu nabyo Kabila nriyabyifuza kubera…Moise,…,3.Gutsinda kwa ktsisekedi kubera “negotiation” nashobora kuba baraguranye binatewe ko ari kumwe na Kamerhe… Gusa ikindu ni uko Kabila nk’uko abakoze analyse babigaragaje tateze umutego ushobora guhitana opposition kandi n’amahanga birabatunguye.

    • Théo yego rata abandi baba bibereye mu bikoma namandazi. Ntabwo Kabila yari kwemera ikintu kirimo Katumbi. Ibyo bari ya bari gusa kuza nibikoresho byabo ntabwo bari bamenya ko amazi atari yayandi.kandi bakibagirwa ririya zina Félix afite ahubwo nibakomeza gusa ku za babirukane..

  • FELIX TSHISEKEDI ni bizimungu w’u rwanda

    • Azegura nyuma aboneze mabuso se? Bamugirire imbabazi ariko ntazongere kugira icyo avuga muri politiki ? Ibazeko ngo yahunze igitugu.Yari yifitiye imyanya benshi batabonaga.

  • Dr Dr! Uyu ni Doctor kabisa! Inararibonye, umusesenguzi, politologue, umunyamakuru! Ntugasekwe! Uwambwira aho wakuye iyi Dr kabisa! Ibi bitekerezo nanjye ufite aciriritse nabikurusha! Ikigaragara ni uko wagiye ukopera ibyo aba analyste bandi bavuze akaba aribyo wiyitirira! Nari narayobewe impamvu nta banyamakuru b’umwuga nkibona kumbi baba baciye ku birenge bta Dr! Ukwiye gusubira muri syllabus cg se agaceceka naho ubundi wapi kabisa! Irire cash za lzta ubeshya abana ngo urabigisha naho analyse zo ntazo, utazatuma bakurunguruka bro!

  • Hahah mbega analysis ya Dr ,narigizengo ninjye gusa iteye gutwenga none ndabona twese twikundira igiparu, ibintu ni sawa rero!

  • IYI POLITIKI YO MULI KONGO JYE MBONA BIMEZE NKO GUKINA DAME, AHO UMUNTU ATANGA PILLON YE KUGIRA ARYE NYINSHI ZUWO MUKINANA,
    CHAPEAU, KABILA ABERETSE AHO ABERA AKAGA , UMUSODA PROFESSIONAL .
    NGUKO UMUHANGA AKORA IYO AKINANA NABASWA. MUZI KO KABILA MUMINWANO 1997-1998 AMASASU YALI AMWIVUGANYE MU MIRWANO? MULI BAS CONGO?
    NI GUTE WAFATA IGIHUGU WAMENETSE AMARASO, URYAMA IJORO, NTA RYTHME ABANDI BIRIRWA MUMAHOTERI LUXE ALI ZOSE, NYUMA NKAKUREKA UKAMVANAHO NKUMWANDA. NI NKO KUBAKA INZU YAKUZURA UKAYIVAMO.
    BIRAGOYE EREGA NINAYO MPAMVU MUBONA M– USEVENI YARANZE KUBUVAHO.

  • Ariko se ko mbona abantu ba kera basigaye birirwa bavugako ireme ry’uburezi riri hasi uyu we ufite PhD yayigiye muri ibi bihe? Kuba ufite DOctorat ugakora Analyse yanakorwa n’umwana w’imyaka 10 bisobanuye iki? Gusoma ibinyamakuru nka France 24, BBC nibindi yarangiza agakora Translation ngo yakoze isesengura????? Naho kubyo gutsinda kwa Kisekedi haba harimo ubwumvikane hagati ye na Kabila cg ari Demokarasi ikingenzi nuko Kabila avuye muri Presidence kandi akaba ariyo Page y’amateka bwa mbere muri DRC bagiye guhererekanya ubutegetsi mumahoro. Congratulations to CENI, Kabila and Congolese people for making the right choice.

  • Ibaze igihugu gifite ba Dr nkaba.iyi critique adashobora gukorera igihugu atuyemo.Bamushakire uburyo afata ubwato tuzongere kumwumva yambutse ageze ku nkombe.

  • Ibyo dr. Christopher avuga bifite ishingiro rwose. Uwitwa Sekou Touré yigeze kuvuga ati ubutegetsi iyo bushimagijwe naba gashakabuhacye (les colons) buba ari bubi ku baturage (igitugu, kubakandamiza,…), arongera ati iyo bakurwanyije nuko uba uri mu nyungu z’abaturage uyoboye, naho iyo bagushimagije uba uri mubi ku baturage uyoboye, kuko uba nyine urengera inyungu zabo utitaye kubyo abo uyobora bakwifuzaho. Fayulu ubu yamaze gutanga ikirego mu rukiko ko bagomba kongera kubarura amajwi naho Tsisekedi we yamaze gutangaza ko ariwe peresida watowe. Ibi birerekana ko ubusesenguzi uyu Dr. Christopher yakoze bufite ishingiro. Mu minsi irimbere dushobora kubona impande zombi zitangiye gusubiranamo hanyuma Kbila akagaruka aje guhosha amakimbirane hanyuma agahita yisubiza ku butegetsi. Birasa naho ari gahunda France na Belgique bapanze nkurikije ibyo minisitiri wa affaire étrangère wa France yatangaje avuga ko amatora yabayemo amakosa menshi ndetse nibyo Belgique imaze iminsi itangaje isebya umu candidat Tsisekedi!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *