• 14/12/2019 9:35 15

‘Umusoro’ ucibwa abahinzi b’umuceri kuri Hegitari uri hejuru bigatuma wera uhenze

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana yemereye Abadepite ko kugena umusoro ucibwa abahinzi b’umuceri bakoresha ibishanga byatunganyijwe na Leta hari aho bihenze cyane kubera ko nta gukorana kuri hagati ya Minisiteri ayoboye n’Uturere tugena iyo misoro.

Uyu ni umwe mu Bahinde bahinga umuceri mu gishanga cy’Umuvumba mu Karere ka Nyagatare (Archives)

Tariki 19 Werurwe, 2019 Minisitiri Dr Mukeshimana yatanze ibisobanuro byanditse ku bibazo binyuranye Abadepite bavuga ko basanze bidindiza ubuhinzi n’ubworozi nyuma y’ingendo bakoreye hirya no hino mu gihugu tariki 26 Uguhsyingo 2018 kugera kuya 19 Ukuboza 2018.

Mu bibazo Minisitiri yasubije mu nyandiko akanagira icyo asobanuraho mu magambo, birimo iki cyari icya kenda ku rutonde, kigira kiti “Kuba hatagaragara imikoranire hagati ya MINAGRI n’inzego zishyiraho ibishingirwaho mu kugena umusoro ucibwa abahinzi bakoresha bimwe mu bishanga bitunganyijwe kubera ko hari aho usanga uwo musoro uri hejuru cyane ugereranyije n’umusoro watangwaga mbere.”

Mu nyandiko, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasubije avuga ko  ‘Uturere  tugena imisoro icibwa abahinzi mu bishanga by’umuceri hashingiwe ku Itegeko No 59/2011 ryo ku wa 31/12/2011, rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yawo.’

Avuga ko ‘Ibishanga bidasora kimwe bitewe n’aho biri, uko byera n’umwihariko wa buri Karere birimo.’

Mu NGAMBA Z’IGIHE GITO (Werurwe–Nzeri 2019) iki kibazo cyafatiwe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana avuga ko  hakwiye kubaho ‘Gukorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), iy’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku girango hashyirweho amabwiriza (guidelines) yo kugena imisoro yakwa abahinzi b’umuceri bahinga mu bishanga bitandukanye,  cyane cyane hakurikijwe umusaruro aho ibishanga biherereye, agaciro cyafashe gitunganywa, igishoro cy’umuhinzi, umusaruro uvamo ndetse n’igiciro ku isoko.

Abanira n’Abadepite yagize ati “Aya makuru natwe twarayabonye, ubusanzwe Uturere tugena umusoro ucibwa abahinzi b’umuceri hashingiwe ku itegeko rishyiraho inkomoko y’imari y’umutungo w’inzego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yawo, hagaragaye ko uturere tugenda twongera iyo misoro, ibishanga bigasora bitewe n’aho biri n’uko byera, twabonye ko hari Uturere twishyuza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 80-100Frw, icyo dukora ni ingamba z’igihe gito zihutirwa ni ugufatanya na Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo twongere tugene amabwiriza y’imisoro yakwa abahinzi bakoresha ibyanya byatunganyijwe.”

Yongeyeho ko uretse kuko iki kibazo kigaragara ku bahinga umuceri, ngo no ku bahinga indi myaka naho birahari, kandi ngo Minisiteri yabonye ko biri mu bizamura ikiguzi umuhinzi atanga kugira ngo agere ku musaruro w’umuceri.

Abadepite bamwe ntibanyuzwe

Hon. Depite Nyabyenda yavuze ko atanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri ku kibazo cyo kuba nta mikoranire ihari hagati ya MINAGRI n’inzego zigena imisoro icibwa abahinzi bakorera mu bishanga byatunganyijwe, kuko hari aho umusoro uba uri hejuru.

Ati “Umuntu yakwibaza niba ikibazo gishingiye ku itegeko kuko Minisitiri avuga ko Uturere duca imisoro dushingiye ku itegeko.”

Uyu Mudepite avuga ko hari ikindi Minisitiri yakabaye avuga ibindi, kuko ngo uwatanze ikibazo agaragaza ko ibiciro ari birebire binyuranye n’ibiri mu itegeko ryo mu 2011, ariko biga n’aho Minisitiri avuga ko Uturere dukurikiza itegeko.

Hon Depite Bugingo na we agaruka kuri iki kibazo akavuga ko itegeko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagendeyeho atanga ibisobanuro ryo mu 2011 ryavuguruwe rikanakurwaho n’itegeko no 75/2018 ryo ku wa 07 Nzeri 2018 bityo ngo ibisobanuro bya Minisitiri bigomba gushingira ku itegeko rishya.

 

Umwiherero w’Abayobozi Bakuru wagarutse kuri iki kibazo

Mu kiganiro yagiranye n’Abadepite kuri uyu wa gatatu tariki 27 Werurwe 2019 abaha ibisobanuro byanditse ku bibazo byagaragaye bikibangamiye ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko mu ngamba zafashwe zizatuma inganda zibona umusaruro uhendutse harimo no gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo hahuzwe imisoro yakwa ku bishanga bihingwamo umuceri.

Yatangarije Umuseke ati “Ni umwanzuro w’Umwiherero (w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu wabaye tariki 9 Werurwe 2019), ni ikibazo tugomba gukoraho uyu mwaka, badusabye ko tubanza gusesengura niba iyo misoro izavaho, amabwiriza y’Umwiherero ni uko hari Uturere twashyiragaho imisoro itandukanye kandi itemewe. Ntiwavuga ngo umwanzuro wafashwe ni uwuhe ahubwo ni isesengura, tukagenda tuvanaho imisoro tubona ko igoranye cyangwa itemewe.”

Umuseke wandikiye Abayobozi b’Uturere duhingwamo umuceri tubasaba kuduha ibiciro basoreshwaho abahinga mu bishanga kugira ngo tubigereranye n’ukuri kw’ibivugwa n’Abadepite ndetse na ba Minisitiri yaba uw’Ubuhinzi n’Ubworozi n’uw’Ubucuruzi n’Inganda.

Twandikiye Rusizi, Kirehe, Nyanza, Huye, Gatsibo, Bugesera, Muhanga, na Rwamagana tubabaza ikibazo kimwe kigira kiti “Nifuzaga kumenya nk’umunyamakuru uko mu karere kanyu imisoro icibwa abahinzi b’umuceri kuri Hegit ingana. Ese ugabanutse ntibyahungabanya Akarere?”

Benshi mu Bayobora Uturere ubutumwa bwabagezeho ariko hashibije uwa Muhanga, Bugesera na Huye. Bose bahuriza ku kuba ariya mafaranga acibwa abahinzi b’umuceri mu gishanga atari umusoro ahubwo ngo ni ‘amahoro y’ubukode’.

Mayor wa Bugesera Richard Mutabazi kuri WhatsApp yatwandikiye ati “Hello. Ntabwo ari umusoro ni amahoro y’ubukode. Ni 400frw/are, bingana na 40.000frw /Hectare.

Ugabanutse ntacyo Akarere kahungabanaho, bipfa gukorwa neza hagatangwa igihe kuko Akarere kaba kayabariye mu ngengo y’imari, byatuma ibikirwa bimwe bidakorwa. Ariko bimenyekanye mbere yo gutora ingengo y’imari, Akarere kapangira ayo gafite.

Gusa sicyo kibazo jye mbona kuko n’abahinga bakodesha abandi nta Hectare wabona kuri 40.000frw, biba bihenze cyane kurushaho kandi barasarura bakunguka.”

Mayor wa Muhanga Mme Uwamariya Beatrice yatwandikiye agira ati “Ntabwo ari umusoro ahubwo ni ubukode bw’ubutaka bwa Leta. Usanga ari ibishanga bihingwa na cooperative ni na zo zigirana amasezerano y’ubukode n’Akarere.

Ibi wabigereranya n’uwata umurima nk’uko abaturage batisha kuri bagenzi babo. Iteka rya Perezida no 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho inkomoko y’umutungo. Iri  teka  rigena amahoro y’ubukode bw’ubutaka aho rigena 4000frw/Ha kandi inama Njyanama ishobora kugena igiciro ikurikije aho ubutaka buherereye.”

Mayor Wahuye Ange Sebutege na we yatwandikiye adusubiza ati “Ntabwo ari umusoro  ahubwo batanga ubukode ku butaka. Ni 30 000Frw /Ha ahatunganyijwe,  20 000Frw /Ahadatunganyijwe.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • I like it, mwari mwagerageje, ugereranije n’ibindi binyamakuru; ariko kandi muracyabura ikintu cyitwa gusesengura (ni indwara ku binyamakuru byose bya hano). Yes, ntibikunze kubaho ko umunyamakuru aba afite ubumenyi ku bintu byose ataraho inkuru, ariko yemerewe kwifashisa abahanga. Ikindi kandi mwataye amakuru kuri source 1 gusa (Leta : Ministre, Depites, Mayors), mwagombaga no kwegera abahinga ibyo bishanga, mukegera abatishije, mukegera abatonora uwo muceri, abawurangura, ndetse n’abawugura mukumva icyo babivugaho….kuko ikigaragara ni uko kimwe n’ibindi biribwa, harimo chaine ndende ya middlemen itunzwe na exploitation y’umuhinzi n’umuguzi. Ibi mubikoze mwaba muhaye umuganda bano bayobozi ndeba bameze nk’abahuzagurika (kuko barimo gusobanya mu mvugo zabo), ndetse mwaba namwe ubwanyu muhesheje agaciro ikinyamakuru cyanyu ! Muve hasi mukore itangazamakuru ry’umwuga, muzabyubahirwa nk’uko byahoze mbere !

  • Kuki Umuceri,isukari,isabune n’ibindi byera cg bigatunganyirizwa mu Rda rimwe na rimwe bihenda kurusha ibiturutse hanze?! Ministeri ibishinzwe ikwiye gushaka umuti wicyo kibazo, kugeza gikemutse kuko niba tutabasha guhangana ku isoko n ibivuye hanze, intego yo kohereza hanze tubisanga iwabo yo yaba iri kure kurusha ukwezi…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *