• 29/01/2020 9:51 27

Umusirikare warashe abaturage yakatiwe BURUNDU, abo yarashe ntibanyuzwe

Leta nk’umukoresha yagizwe umwere

Rubavu – Private Ngendahimana Bosco yahamijwe n’Urukiko rwa gisirikare kuri iki gicamunsi icyaha cyo kwica abigambiriye, akatirwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni esheshatu. Muri Kanama uyu mwaka uyu musirikare yarasiye abaturage batatu mu kabari umwe ahasiga ubuzima. Abo yarashe ntibanyuzwe…

Ubushize nabwo iburanisha ryabereye aho icyaha cyakorewe, abaturage bari baje ari benshi
Ubushize nabwo iburanisha ryabereye aho icyaha cyakorewe, abaturage bari baje ari benshi

Gusoma uru rubanza byakorewe ahabereye icyaha mu kagari ka BYahi Umurenge wa Rubavu Umudugudu wa Rurembo, byamaze umwanya muto.

Kubera imvura yagwaga ari nyinshi uyu munsi muri aka gace isomwa ry’uru rubanza ntabwo ryitabiriwe n’abantu benshi nk’uko byari byitezwe.

Inteko iburanisha yari iyobowe na Major Gerard Muhigirwa, naho abaregera indishyi bahagarariwe na Me Musabwa Frederick.

Urukiko rwahamije icyaha uyu musirikare runamuhanisha gufungwa burundu n’ihazabu ya 6 300 100Frw.

Urukiko rwavuze ko Leta yari yarezwe muri uru rubanza nk’umukoresha w’uwahamwe n’icyaha ari umwere nta bigaragaza ko yahaye inshingano uwakoze iki cyaha zo kujya kugikora.

Pte Ngendahimana ntabwo yari yunganiwe nk’uko no mu iburanisha byari bimeze, ntabwo yigeze avuga niba ajuririra iki cyemezo cy’Urukiko.

Umwe mu bunganira abaregera indishyi yavuze ko azajurira kuko Leta umukoresha w’uwakoze ibyaha yagizwe umwere.

Me Musabwa Frederic  wunganira umuryango wa Benimana Jean Marie Vianney  wapfuye niwe wavuzeko bazajurira kugira ngo Leta ibahe indishyi ku rupfu rw’uyu mukozi wa Minisiteri y’ingabo.

Uyu muryango wa Benimana  urasaba miliyoni 52 yo gufasha umuryango nyakwigendera yasize ugizwe na abana batanu kuko ngo ari we wari ubatunze.

Abagize imiryango y’abandi barashwe n’uriya musirikare bo bagiriwe inama yo abo mu rwego rwa MAJ bakabashakira ababunganira nyuma bakazaregera indishyi bavuga ko bifuza.

Aba baturage bavuga ko Leta igomba kubaha indishyi kuko umusirikare yakoresheje igikoresho yamuhaye cyo kubarinda we agikoresha abica.

 

Mu mwaka ushize, mu rubanza rusa n’uru abasirikare babiri bahamijwe icyaha cyo kwica umuturage bamurashe i Gikondo/Kigali bakatirwa burundu. Urukiko rutegeka ko nta ndishyi abaregaga Leta ibaha kuko abakoze icyaha batagikoze  mu rwego rw’inshingano zabo.

Hakunze kubaho impaka ku cyaha cyakozwe n’umukozi ari mu kazi, niba uburyozwe bwacyo ariwe bubazwa gusa cyangwa bunabazwa umukoresha we. Muri Nyakanga uyu mwaka Umuseke wagikozeho inkuru irambuye.

Alain KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Igitekerezo

  • Urukiko rwabogamye kubijyanye n,indishyi.
    Si ngombwa ko leta iba yatumye uriya musirikare kujya kurasa bariya baturage kugirango iryozwe indishyi.
    Kuba yari umusirikare ukiri mu kazi ka leta(atarasezerewe) leta yari ifite inshingano uko akoresha intwaro yamuhaye! Yaba yamutumye mu kazi cyangwa itamutumye(art.260 CCLIII).

  • Leta itigurukije ibyo gutanga indishyi byayigora.
    Nk’uko yigurukije ibyo gutanga indishyi ku bacikamu ba jenoside. Umuntu yakwicisha inzirakarengane igikoresho wamuhaye, warangiza ukavuga ngo nta ruhare ubifitemo? Ari ibyo nta mubyeyi wajya aryozwa ibyangijwe n’abana be. Cyangwa ngo hagire umukoresha uriha ibyangiritse kubera amakosa y’abakozi be. Ikinatangaje, abenshi mu basirikari bahora mu tubari umunsi ku wundi, bambaye sivili, baba bafite imbunda ntoya. None se ubwo ntibaba bazihawe n’ababakuriye? Ariko nabo uhaze inzoga agashyogoranya n’abantu akabarasa cyangwa akayibatunga, biba biri bumusunikirwe ku gahanga ke. Ariko se mu by’ukuri ntibaba bari mu kazi?

  • Icyaha ni Gatozi ku wagikoze

  • Niba ari uko bimeze, Leta ntizongere kugira uwo irihisha cyangwa iryoza ibyangijwe n’abo ashinzwe. Iyi ni jurisprudence y’agashya k’ubudasa bwacu.

  • Leta yemeye kujya iriha buri muryango wiciwe n’abasirikare cyangwa abapolisi, ntaho yavana amikoro ya ngombwa. Yaba ari amafranga menshi cyane.

  • Aka ni akumiro. Leta basanze nta bufatanyacyaha ifite bwo guha umuntu intwaro akayikoresha mu bwicanyi. Niba amategeko atarengera abahohotewe muri ubwo buryo byagombye guhinduka. Ibyo byatuma leta irushaho gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira gukoresha intwaro mu bikorwa by’urugomo. Byashobora bikagera no mu gipolisi aho bisa n’ibyemewe kurasa mu ngusho umuntu wiruka cyangwa uri mu mapingu. Niba rero amategeko atemera ubwo bugizi bwa nabi nakurikizwe. Twizere ko buriya bujurire buzadusigira ibisobanuro byumvikana. Nk’uko itegeko nshinga ribivuga ntawuba hejuru y’amategeko. Yakabaye na Leta. Murakoze.

  • Mimuvane abasirikare mu baturage b’abasivili bajye mu bigo byabo. Basohoke bafite impushya zihariye. Usohokanye imbunda abamushinzwe babyishingire banabyirengere. Abato cyane cyane. N’ababa muri za quartiers bajye bambara imyenda y’akazi buri gihe. Byagabanya ibibazo byinshi cyane. Uyu munsi ubasanga mu bamotari, abacuruza me2u, abakarani ngufu, kuzaminuka muri servisi zose za Leta, guhera mu nzego z’ibanze kugeza ku bayobozi b’imirimo. Muba muneka iki abanyarwanda basanzwe ku buryo mukwirakwiza abasirikare mu buzima bwose bw’igihugu bwa gisivili? Kandi ugasanga mindset bafite ni iyo kwishisha abo batibonamo bose. Simvuze abo ari no bariyizi.

  • Leta igomba kwemera kuryozwa kuko ifite amakosa abiri: recruitment, lack of control and efucation no gutanga imbunda ku muntu udafite imyitozo ihagije.
    Ahangaha rwose igomba kwishyura nayo ikazamenyana n’umukozi wayo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *