• 11/12/2019 2:46 56

Umusilamu avuga ko ‘gusukura urwibutso atari inshingano za bamwe’

Umwe mu bayisilamu utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu muri Nyamabuye witwa Fatouma Mutamuriza yabwiye abari baje kwifatanya na we mu gusukura urwibutso rwa Jenoside ko kurwitaho ari inshingano ya buri wese hatitawe ku madini kuko amateka ya Jenoside Abanyarwanda bayasangiye.

Aha ni ku rwibutso rwa Nyabisindu
Aha ni ku rwibutso rwa Nyabisindu

Yabivuze mu kiganiro yahaye abaturage bari barangije gutunganya ruriya rwibutso biganjemo abasengera muri ADEPR Nyabisindu.

Mutamuriza  avuga ko  igikorwa cyo gusukura Urwibutso ruri hafi y’Itorero ADEPR i Nyabisindu kitagomba guharirwa abayoboke b’idini rimwe ahubwo ko bireba n’abo mu yandi madini.

Avuga ko abanyamadini bose bagomba kwifatanya mu gusukura urwibutso kuko  Abatutsi bishwe bari Abanyarwanda haritawe ku madini babagamo.

Ati: “ Njye ndi Umusilamukazi, bakimara kutumenyesha ko hazakorwa umuganda wo gusukura urwibutso byaranshimishije kuko abacu benshi  ari aha baruhukiye.  Tugomba kuhatunganya kandi rwose nsanga amadini yose yajya afatanya muri iki gikorwa kiza.”

 Pastor  Pascal Rutayisire umushumba w’Itorero ry’Akarere avuga ko  gusukura Urwibutso bigomba bijyanirana no kwibuka abahashyinguye.

Ati: “Uyu muganda twawuteguye  k’ubufatanye n’inzego z’Akarere turitegura kwibuka ku italiki 12, Gicurasi, 2019 kandi rwose twemera ko  gutunganya urwibutso ari uguha agaciro abarushyinguyemo”

Avuga ko nyuma yo kwibuka Abatutsi bashyinguye muri ruriya rwibutso bazaremera umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakamwubakira inzu.

Prischah Mukayibanda wari uhagarariye Akarere ka Muhanga muri iki gikorwa avuga ko  hari zimwe mu nzibutso Abihayimana bafatanyamo na Leta k’uburyo kuzitunganya bagomba kubigira ibyabo.

Urwibutso rwa Nyabisindu rushyinguyemo imibiri 136 y’Abatutsi bazize Jenoside, aba bose bari bahungiye hafi n’Uru rusengero bizeye ko bashobora kuharokokera.

Bamwe ‘mu bari abashumba muri ADEPR’bategetse ko abo batutsi badahabwa amazi n’amafunguro nyuma bakabategeza Interahamwe zigasaba inzara yarabarembeje zikabajugunya mu cyobo kirekire bagapfa.

Mukayibanda asaba amadini kumva ko gusukura urwibutso ari inshingano

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Muhanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *