• 07/12/2019 11:55 23

Umushinwa yise abaturage ba Kenya bose ‘Inkende’ na Perezida Kenyatta

Inzego z’ubuyobozi muri Kenya zataye muri yombi umugabo ukomoka mu Bushinwa nyuma yo kugaragara ku mashusho ya camera avuga amagambo y’ivanguraruhu ku Birabura batuye Kenya abagereranya n’ ‘Inkende’.

Umushinwa Liu Jiaqi wise abanyaKenya bose ‘Inkende’

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya bwatangaje ko uyu Mushinwa azoherezwa aho bemera ivanguramoko rishingiye ku ruhu.

Liu Jiaqi yafashwe amashusho avuga ko AbanyaKenya bose ari ‘Inkende’ ndetse adakuyemo na Perezida Uhuru Kenyatta.

Mu ntonganya yagiranaga n’umwe mu bakozi bamukorera muri Kenya, uyu Mushinwa witwa Liu ngo agira ngo amwirukane ku mpamvu zitaramenyekana nibwo yamututse anamwitwa ‘Inkende’.

Umukozi we yabwiye Liu Jiaqi ko ibyo arimo atari byo na busa.

Liu Jiaqi arasubiza ati “Nta cyo bimbwiye.”

Ati “Hano simpakunda, sinkunda abantu basa n’Inkende. Sinkunda kugira icyo mvugana na bo. Baranuka, barakennye…Barirabura. Ni nde ubakunda? Kuki mudasa neza nk’Abanyamerika?”

Uyu mukozi we yahise amubaza ikibazana gukora ubucuruzi muri Kenya.

Umushinwa ati “Ni ku mpamvu y’amafaranga…Amafaranga niyo ngombwa.”

Liu Jiaqi ntaragira icyo atangaza kuri ayo mashusho.

Ubushinwa bufite ibikorwa byinshi by’ishoramari muri Kenya harimo n’umuhanda mushya wa gari ya moshi buherutse kubaka uhuza Nairobi n’icyambu cya Mombasa.

BBC

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Kandi abategetsi 52 b’ibihugu bya Afrika bamaze iminsi mu bushinwa bacyeza umuyobozi wabwo. Nta gitangaza kirimo. Icyo baba bakurikiye kimwe n’uriya mushinwa, ni amafaranga bataruhiye. Na Donald Trump yita ibihugu byacu imisarane bugacya abayobozi bacu babyiganirayo. Maze bavayo bakaza batubwira ukuntu baganiriye na BAGENZI BABO (homologues)… Ariko Mana we!!

    • Bene aba baba barwaye mu mutwe.Racism yatumye Hitler ashoza intambara ya 2 y’isi.Hapfa abantu barenga 60 millions kubera umuntu umwe.Ni nabyo byateye Genocides mu Rwanda,Abayahudi,Armenia,Cambodge,Kosovo,etc…Imana yaturemye ishaka ko dukundana.Nyamara abantu bakora ibyo yanga byinshi kandi ku bwinshi.Niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka ngo izabakure mu isi,kugirango abasigaye babeho mu mahoro,nta kibazo na kimwe bafite,ndetse n’urupfu ruzavaho burundu.

  • Kill the animal before it procreates

    • Ndasubiza wowe MAGURU.Reka gusaba abantu KWICA uyu muhungu.Ntaho waba utaniye nawe.

      • Kuba atabona ubumuntu mu banyakenya (na President wabo) bivuze ko nawe ubwe nta bumuntu yifitemo, si umuntu.

  • Wapi! Jye umuntu uwo ari we wese wanyita inkende cyangwa inguge ntacyo byambwira habe na kimwe. Yewe nta nubwo byambuza gusinzira. Nta mwanya nabiha habe na gato.

    • @Never: Ntukemera na rimwe ko hagira ugutesha agaciro. Ivangura ni cancer mu zindi. Nakwita inkende ukabyemera next step no kukwica azakwica yumva nta kibazo bimuteye kuko azaba yica akanyamaswa. Ngirango nawe wivugiraga ariko.

    • wowe ndemeranya nawe kabisa kuko njye maze kubona ko inkende nyinshi ku Isi zifite uruhu ruri brown cg se white. ntibakatwiyongoze. wanyita inkende wavuga ko nuka, mfa kuba niyizi gusa.
      kuva tubizi ko batwanga birahagije, twe ntitubanga gusa icyo tubashakaho ni cash nta rukundo dushaka

  • Hah uwo mushinwa umubwire ko turi beza ku isi hose kandi kwirabura ari umugisha batabona niyo barara bagenda.umubwire ko inkende ifite uruhu rusa n urwe ndetse bahuje iminwa n utubuno gusa yo imurusha amaso manini.umubwireko abo banyamerika aribo banuka kuko batoga ku isi hose ntawe ugira isuku nk umwirabura uzarebe ko hari abazungu boga buri munsi.yewe nkaba iyo bajyaga banyoberaho nkababwira ukuri.ndasaba abirabura bashakana n aba bantu gusigaho kuko muri kwiyicira kurumbuka kandi murazana satani mu miryango yanyu.mumenyeko aburuhu rusa gutya baturutse kuri ba bamalayika badambanye n abiraburakazi mu gihe cya Nowa na mbere bakabyara abafite uruhu rutirabura ni nayo mpamvu ubona banga abirabura kuko twe turemye mu butaka bwiza bw ifumbire naho bo bava kuri abo bamalayika bacumuye bagahinduka abadaimoni muzabisome mu gitabo cya Enoki dore ko cyakuwe muri bibiliya ngo tutabatahura ariko no muri bibiliya hari umurongo ubivugaho nubwo ho udahita ugaragaza uruhu rwabo ariko Enoki we araruvuga ko rusa n uruzungu n aba bose tudahuje uruhu.twe dufite rwiza cyane ndetse uzagutuka uzamwibutse ko uruhu rwawe rurusha ubwiza uruhu rwe inshuro magana umubwirekp uburanga bwawe atagufungura n udushumi tw inkweto.

  • Ariko gusa nk,inkende kandi jye numva ntacyo bitwaye,kabone n,ubwo uwa bivuze aba agirango akubabaze!
    Icyo nagaye ni ukuvuga ngo baranuka.
    Kuko inkende ni ibiremwa by,Allah.
    Kandi namwe murabizi ko iteka iyo tuzibonye dutangarira uko zisa n,abantu.
    Gusa icyo uy,umushinwa atamenye ni uko inkende burya mu maso zisa n,abazungu kuruta uko zisa n,abirabura.Abashinwa bo ni copy & paste!
    Nibakubwira ko usa n,icyo Allah yaremye,rwose ntugahogore,kuko Allah ni we nyagasani watwese.
    Kandi icyo uri cyo ntukigirwa n,icyo bakwise

  • Ntabwo bari bamurasa se? Ntibadutindire rwose.Cyangwa bamujugunye mu nyanja azoga agere iwabo mu bushinwa.

  • Mu bwoko bw’inkende, hari mo izisa n’abirabura hakaba mo ni izisa n’abazungu. Ikibazo se n’uko bayonewe ko hari izisa na bo? Oya barabizi.
    Ahubwo badutuka batyo kuko bac’umugani bagira bati:
    USHAKA KUGUTUKA AHITA MU BITUTSI. Bisigura ko agutuka icyo ashaka. Naho kuba abirabura Ari abakene byo ni byo. Ariko se harya ubwo Bushinwa bwo bwatangiye gukira gihe ki, s’ejo bundi?
    Ngo: UKIZE UBUBWA ABUKUBITIRA UNDI. Ntitukababazwe n’ibyo. Iyakaremye ngo ni yo burya ikamena.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *