• 11/12/2019 5:08 06

Umuryango wa Musoni ntiwareze Boeing

Amakuru yakwiye mu binyamakuru ko Umuryango wa Jackson Musoni Umunyarwanda wapfiriye mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines iheruka kuba muri ku kwezi, wareze sosiyete ya Boeing yakoze indege yari batwaye we n’abandi 156 bari kumwe. Umuryango we wahakanye aya makuru yo gutanga ikirego mu nkiko zo muri America.

Impanuka y’indege yo mu bwoko bwa Boeing Max 8 yaguyemo abantu bo mu bihugu bitandukanye bari bagiye mu nama muri Kenya

Iyi mpanuka yabaye tariki 10 Werurwe 2019 yahitanye abantu 157 bari bayirimo bava i Addis Ababa berekeza i Nairobi.

Amakuru yanditswe mu binyamakuru haba mu Rwanda no muri bimwe bikorera hanze yavugaga ko umuryango wa Musoni wareze sosiyeti ya Boeing yo muri America yakoze indege Boeing 737 Max yakoze impanuka.

Umuseke waganiriye n’abo mu muryango wa Musoni Jackson bahakana aya makuru.

Mushikiwe witwa Mutoni aganira n’Umuseke yabaye nk’utangara, avuga ko amakuru bayumvise gutyo mu binyamakuru, ndetse avuga ko nta kirego azi umuryango we watanze urega sosiyete ya Boeing.

Umuseke kandi wavugishije umubyeyi wa Musoni Jackson ahakana amakuru yo gutanga ikirego, avuga ko nta n’ibyo bigeze batekereza.

Yagize ati “Nta kirego twatanze, nta n’icyo duteganya gutanga.”

Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max 8 ni ubwakabiri yakoze impanuka nyuma y’indi yabereye muri Indonesia mu mezi atandatu ashize igahitana abantu 189.

Uruganda rwa Boeing rwatangaje muri iki cyumweru ko cyakemuye ibibazo by’ikoranabuhanga ziriya ndege zari zifite.

Umuseke.rw

6 Ibitekerezo

  • Nanjye nsomye iyo nkuru ku gihe ko umuryango wa Musoni wareze
    Mukomeze mwihangane
    Naho abatangaza inkuru nkizi nazo si beza
    Waba ukibereye mu marira ukabona umwanya wo kujya no kurega
    Mukomere nshuti???

  • umuryango we ni umugore we n’abana.Mwabajije nyina na mushiki we nk’aho yatabarutse ari ingaragu?

    • Si uko se sha ,….

  • Kurega c ngo bitange iki kubanyamerika ahubwo bategerere assurance ntakindi naho icyo kirego cyabateza izindi depense babyohorere rwose,kandi nubwo umugore umwana ari umuryango we bwite ntibikuraho umuryango avukamo ko nawo wabigiramo uruhare ndetse runini

  • Mubeshya kubi gusa, wagirango gutekinika bibaba muri genes kabisa, ibinyamakuru byinshi byo muri USA byanditse iyo nkuru ko umuryango we wareze binyuze ku mwana we ukiri muto utaragira majority age, none mwe muje gutekinika abanyarwanda. Njye iyo nkuru ejo nayisomye kuri yahoo.com ivuga ko umuryango we ariwo wa mbere witabaje law firm yo muri USA ngo ibafashe kurega Boeing, kuki atariho mujya kunyomoza ahubeo mukaza ku museke.com. RIP Jackson isi nta mpuhwe kabisa, ucyambwira uko urimo kubagaya !

  • Ahubwo batareze nibyo byaba ari ikibazo! Ni ukumenya gusa niba inkiko za hano zibafiteho ububasha (ibyo bita jurisdiction). Bene izi manza hano zibaho cyane, iyo uruganda rukoze ikintu kikakuviramo urupfu abawe bararurega kuko harubwo haba harabayeho uburangare muri design y’icyo kintu (design defect), cg se hakabaho ikosa mu kugikora (manufacturing defect). Ntubarega ugirango babahane, ubarega ushaka money damages.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *