• 13/12/2019 9:29 22

Umuramyi Billy Irakoze yateguye igitaramo cyo ‘kubaka urubyiruko’

Umuhanzi Billy Irakoze ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yateguye igitaramo yise ‘Youth in Praise’ kigamije kubaka urubyiruko binyuze mu biganiro n’ indirimbo. Irakoze Billy yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006 amaze gukora indirimbo zirino izo yise ‘Umunyamateka’,’Hallellujah’,’ Ndi umutsinzi’ n’ izindi.

Billy Irakoze ngo igitaramo cye kigamije gufasha urubyiruko kumenya uko rwakwiteza imbere ariko rukaramya n’Imana

Uyu muhanzi ukiri umusore ngo amaze gusohora Album ebyiri. Iya mbere niyo muri 2012 n’ indi aheruka gusohora muri 2017.

Ubu yateguye igitaramo cye azahuriramo n’ abandi bahanzi barimo Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi, Joanna Kalisa na Alarm Ministries.

Ni igitaramo avuga ko kigenewe urubyiruko ngo kuko yabonye ko umusore akwiye kugerwa akiri muto akigishwa uburyo yahangana n’ibibazo by’abato(harimo iby’ubukungu) akazakura yifitemo ubushobozi n’ubumenyi byamutuma yiteza imbere.

Ati “ Avuga ko abagize umuryango wa Gikristo baba bakwiye kuba intangarugero mu kubaka urubyiruko bakarubwira uko umuntu yatera intambwe mu bukungu akava hamwe akagera ku yindi ntera. ”

Muri icyo gitaramo ngo uzaba ari umugoroba mwiza wo kuganira n’abateye imbere bagatanga ubuhamya bwabo bukigisha benshi.

Avuga ko gutegura igitaramo kigenewe ruriya rubyiruko ariko nawe akibarizwa mu kiciro cyaryo kandi ngo azabanafasha kwegera Imana.

Icyo gitaramo kizaba taliki ya 30 Werurwe 2019, kizabera muri Kigali Convention Center guhera ku isaha ya saa kumi n’ imwe z’ umugoroba.

 

Abo ni abandi bahanzi bazakorana muri kiriya gitaramo

Indirimbo Halleluah ya Billy 

Bonaventure KUBWIMANA

UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Namwe mujye munyumvira “abakozi b’imana” bishyuza amafaranga 15 000 Frw !!!.Ubundi abakristu nyakuri,bali bakwiye kwigana Yesu n’Abigishwa be.No mu gihe cyabo (first century),abantu bakoreraga amafaranga menshi.Nyamara nta na rimwe Yesu n’Abigishwa be basabaga amafaranga.Ibintu byose babikoreraga Ubuntu.Ndetse Yesu agiye gusubira mu ijuru,yasabye abigishwa be gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga.None abiyita abakozi b’imana basigaye ari ba gafaranga,kugeza naho basigaye bishyuza ugiye kwihagarika muli Toilets zabo,ubukwe,uwapfuye,etc…Bitera imana agahinda.
    Bibabaza imana cyane.

  • Ibyo uvuze nibyo.Aba bose biyita ngo ni “abakozi b’imana”,baramutse babuze icyacumi n’umushahara wa buri kwezi,nta numwe wakongera kubona.
    Nabonye abayehova aribo bonyine batajya basaba icyacumi mu nsengero zabo.Bajya mu nzira bose bakabwiriza ku buntu kandi nta pastor bagira.
    Iyo bashatse kugura ikintu cyangwa kubaka urusengero,bose bateranya amafaranga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *