• 07/12/2019 11:21 37

Umupaka wafunguriwe amakamyo ariko Abanyarwanda baracyasabwa kutajya muri Uganda

  • U Rda ruti “Umupaka wafunguriwe kugerageza amakamyo gusa”, Uganda iti “Mukoreshe izanyu”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera aravuga ko umupaka wa Gatuna wafunguriwe kugerageza urujya n’uruza rw’ imodoka nini [amakamyo/Camions] ariko Abanyarwanda bo bagisabwa kutajya muri kiriya gihugu. Leta ya Uganda na yo ikaba yasabye abaturage bayo kudakoresha uriya mupaka, Iti “Niba bashaka kugerageza ibikorwa byabo nibakoreshe imodoka zabo.”

Dr Richard Sezibera

Mu kiganiro Dr Sezibera yagiranye na The New Times, yavuze ko uriya mupaka wa Gatuna wongeye gufungurwa kugira ngo hakorwe igerageza nyuma y’igihe hakorwa imirimo yo kubaka uriya mupaka.

Gusa ngo iri gerageza riraha ububasha urujya n’uruza rw’imodoka nini ariko abanyarwanda bo bakaba bagisabwa kutinjira muri kiriya gihugu kuko hari benshi bakomeje kugirirwa nabi.

Ibi yabitangarije kiriya kinyamakuru gikorera i Kigali nyuma yo kugirana ibiganiro n’Abasenateri byagarutse kuri politiki yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga.

Ati “Kuburira abanyarwanda byo biracyariho, uwo muburo ugira uti ‘muraburirwa bikomeye kutajya muri Uganda’. Ibyo byo ntibyahindutse.”

Mu ntangiro za Werurwe, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abanyarwanda kutajya muri Uganda ku mpamvu z’umutekano wabo utari wizewe.

Icyo gihe Sezibera yagize ati “Abanyarwanda bagerayo bagafungwa, bagakorerwa iyicarubozo n’irindi hohoterwa, iki ni ikibazo twagejeje ku butegetsi bwa Uganda inshuro nyinshi no ku nzego zitandukanye. Abo batabwa muri yombi bakanahohoterwa birukanwa mu gihugu ku mpamvu zitumvikana.”

Leta ya Uganda na yo yasabye abaturage bayo kudakoresha uriya mupaka wafunguwe kugira ngo ugeragezwe ku modoka nini.

Umuvugizi wa leta ya Uganda, Ofwono Opondo ati “Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse.”

Uriya mupaka wari wabaye ufunzwe muri Gashyantare ubwo umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wari umaze gusa nk’ufata indi sura.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yavuze ko ifungwa ry’uriya mupaka ntaho rihuriye n’ibibazo biri hagati y’iki gihugu na Uganda ahubwo ko ari ukugira ngo imirimo yo kuvugurura ibikorwa remezo byawo igende neza.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame atangiza umwiherero w’abayobozi bakuru muri uko kwezi kwa Gashyantare yasobanuye intandaro y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda, anasaba abariho bakurikirana iriya mirimo yo kuri uriya mupaka kuyihutisha kugira ngo idakoemeza gufatwa nko kwihimura kuri kiriya gihugu cyariho kigirira nabi Abanyarwanda.

UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda abanyamadini bashobora kugikemura; dushobora gusengera Museveni na nyamwasa Imana ikabahindura.

  • Muri iki kibazo twakomeje kwitwara nk’aho Uganda yo itatinyuka gufunga umupaka wayo n’u Rwanda. None niho bigana. Umuntu ashoza urugamba iyo abishatse, akarurangiza iyo abishoboye.

  • Ko uru rwangano rurimo kugenda rufata indi ntera bavandi.Umuntu wakwibaza uburyo bizakemuka ariko biragoye cyane ukurikije ibimenyetso birimo kugenda byigaragaza.

  • Gufunga umupaka aba bategetsi bose ntacyp bibabwiye. Abaturage bagombye kumva ko bagira uruhare rukomeye mu byemezo baturwa hejuru. Mu Rwanda ho biranakomeye kuko nta munyarwanda wemerewe kugaragaza qkababaro ke cg ngo abwire abategetsi oo uari ibyo arambiwe. Umwanya ni uyu.

  • Hano i Rwanda tumenyereye strategy yo guhitana ibitubangamiye byose nta kujenjeka, nta kwihohora, nta kubisabira imbabazi. Naho Museveni akunda strategy yita iyo guhandura amavunja. Reka tuzarebe izatanga umusaruro kurusha indi muri aya makimbirane. Akabi gasekwa nk’akeza.

  • Hanyumase amakamyo yomu Rwanda yemerewe kwambuka Gatuna cyangwa namakamyo ava Uganda yemerewe kwinjira mu Rwanda? Ubwo noneho nizo tuzajya dutega zitujyane zinatugarure.

  • Ababizi munsobanurire,ikamyo niba itwawe numunyrda izajya igera Gatuna bayihindurire umushoferi cga bizagenda gute? Cga mbene abo bashoferi babuze akazi.

  • None se murda hazajya hava amakamyo yitwaye kanza modoka ziri mu igeragezwa iburayi noneho hanashyirwemo za Sofia zabakigingi kugirango tutinjira Uganda.?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *