• 20/01/2020 10:29 14

Umupaka wa Gatuna ufunguwe by’agateganyo mu byumweru 2

Itangazo ryasohowe n’Ikigo k’igihugu k’Imisoro n’Amahoro ryanyujije kuri Twitter riravuga ko amakamyo yemerewe guca ku mupaka wa Gatuna ava cyangwa ajya muri Uganda mu gihe k’ibyumweru bibiri.

Amakamyo yahawe uburenganzira bwo gukoresha umupaka wa Gatuna mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Iri tangazo rivuga ko ariya makamyo yemerewe guca kuri uriya mupaka guhera uyu munsi taliki 10 Kamena, 2019 kugeza taliki 22 Kamena, 2019.

Muri Gashyantare, 2019 nibwo amakamyo yikoreye ibintu biremereye ava cyangwa ajya muri Uganda yabujijwe gukoresha umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi kuko warimo gusanwa.

Icyo gihe Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro cyavuze ko umupaka wa Gatuna wafunzwe kubera ko bari kuvugurura imikorere na serivise ziwutangirwaho binyuze mu mupaka uhuje ibiro (One-stop border post).

Icyo gihe amakamyo yasabwe gukoresha indi mipaka harimo uwa Kagitumba muri Nyagatare na Cyanika muri Burera gusa bikurikirwa no kuba u Rwanda rwarasabye ko Abanyarwanda bareka kujya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera yahaye abanyamakuru muri Mata, 2019 yavuze ko umupaka wa Gatuna waguwe kubera imiterere yawo yihariye kuko ngo hari ahantu hafunganye bityo bikaba ngombwa ko hagakorwa neza.

 

Ni itangazo ryasinywe taliki 07, Kamena, 2019

UMUSEKE.RW

10 Ibitekerezo

  • Gufungura umupaka abenehihgu batemerewe kuwambuka! Ubwo se urafunguye ko ari ugukina n’amagambo? Niba ibicuruzwa by’abanyarwanda cyangwa imodoka batwaye bidashobora kwambukiranya uwo mupaka, hahita iby’abanyamahanga gusa, iki cyemezo kiri mu nyungu za nde? Ubundi se igihe cyose igihugu kimaze gikora imihanda ni hehe kigeze gifunga burundu umuhanda wihariye kuriya kuko uriho ukorwa, nta deviation ya bugufi ikozwe, hagashira igihe kingana kuriya? Ubu se ujya i Kibeho ko uriho ukorwa abantu ntibajyayo gusenga? Ko kuri Nyabarongo uriho ukorwa, ahantu hanakikijwe n’urufunzo n’amazi, imodoka ntizitambuka? Gufata abanyarwanda nk’ibitambambuga ni politiki bwoko ki? U Rwanda nicyo guhugu cya mbere giha abanyamahanga uburenganzira buruta ubw’abenegihugu bacyo, kandi ababikora bakirirwa batwigisha gukunda igihugu nk’aho igihugu cy’ibanze ari imisozi n’ibibaya n’amashyamba n’amazi n’inyamaswa. Ni nacyo gihugu cya mbere nabonye kuva navuka kifatira embargo ubwacyo, kibizi neza ko abaturage bacyo n’ubukungu bwacyo ari byo bizahazaharira kurusha iby’abandi bose. Ngo Barihima ba mujinya yasanze bamwendeye umugore yikata igitsina cye! Muri iki kibazo, inyungu z’abategetsi bake ziriho zirashyirwa imbere y’inyungu rusange z’abaturage. Ubu ba nyakubahwa uwababuza gufata indege ziva mu Rwanda zijya mu mahanga n’izivayo ziza, hashira icyumweru bataratakamba? Ariko umuturage ushaka kwiyambukira umupaka ngo ashakishe imibereho cyangwa asurane n’abavandimwe n’inshuti batandujanyijwe n’imipaka yashyizweho n’abakoloni mu rwego rwo gutera Afrika imirwi no kuyicamo ibice, bakamufungira bakumva nta kibazo bibateye, ubirenzeho akaraswa, maze ba nyakubahwa bakarya bakaryama bagasinzira! Ubundi diplomacy yo guterana amagambo mu binyamakuru no kuri social medias igakomeza! Gushotorana mu magambo nibidahagarara ngo hashyirwe imbere kuganira, koroherana no kumvikana, ikizakurikiraho ni iki se kitari indi rwaserera izabyara amarira n’imiborogo? Ariko abadepite bacu muri iki kibazo bari hehe? Bahugiye mu biki?
    Ibi bintu biteye agahinda pe!

    • iyi niyo bita freedom of speech.ntako utagize ngo wimare agahinda.ndaje ndebe icyo abagande bongera kwitwaza.gusa biragaragara ko igitekerezo cyawe cyuzuyemo amarangamutima menshi.ubu ibihumbi byabaturage bagenzi bawe babanyarwanda bakorewe iyica rubozo na leta ya Uganda byose ubitesheje agaciro?sinshigikiye gufunga umupaka ariko umunyarwanda nyawe ntabwo yakwemera ko igihugu cye gisuzugurwa nabanyamahanga nk’abagande bitwaje ko igihugu cyabo ari kinini.SAWA MURAKOZE…

      • @Theophile. Nanubu mpora nibaza impamvu bafata abantu bake cyane ariko abanyarwanda benshi bakaba bidegembya ntanikibazo bafite muri Uganda. Niba ubisobanukiwe uzansobanurire muvandimwe ndusheho gusobanukirwa niki kibazo neza

      • niba hari ijambo NANGA URUNUUKA NI “umunyarwanda NYAWE” !ryarampahamuye

  • Harya ubwo gucunga imihanda n’imikoreshereze yayo byagiye mu nshingano z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahooro ryari?

  • military rule
    Muzarangira nka kadaffi wa lybia
    Hababaje abaturage bashonje

  • Mwanainchi ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa. Icyo mbona nuko abayobozi barengera inyungu zabo niyo zaba zihombya abaturage. Gusa turahababariye kweli. Sinarinziko abantu bazima bafata imyanzuro nkiyi tumazemo igihe!!!

  • Ni byiza cyane. Ubwose muri Nyabugogo za compagnies za bus zitugeza Kampala natwe twakomorewe?

  • Tujye tureka kugendesha umutwe amaguru ari hejuru. Byatangiye byitwa ikibazo cyo kuvugurura umupaka mbere yaho batubuza kujya guhunahuna muri Uganda ubundi bati tubujije abanyarwanda kujya muri Uganda yemwe bamwe bahasiga n’ubuzima. Ariko twebwe abaturage abo bose batubuza kujya muri Uganda banashyira abasoda nimbunda zo kuturasa benshi babaye Uganda kurusha uko babaye mu Rwanda banahafite ubuzima bwinshi nibyo bakoze kurusha ubwo bafite mu Rwanda. Bigomba guhinduka.

  • Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyanyeretse ko abanyamadini bacu bafite intege nke; ubu habuze numwe ukoresha igiterane, ngo twiyirize dutakambire Imana ihindure museveni na nyamwasa?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *