Umunyemari Nkubiri umaze igihe afunzwe ARWARIYE CHUK | UMUSEKE
Kwamamaza

Umunyemari Nkubiri umaze igihe afunzwe ARWARIYE CHUK

Abo mu muryango w’umunyemari Nkubiri Alfred bamereye Umuseke ko, nyuma yo kuvanwa kuri Gereza ya Mageragere igitaraganya, arembye cyane mu Bitaro bya CHUK.

Mu nkuru yatambukijwe na bagenzi bacu bo mu kinyamakuru Taarifa, ivuga ko mu masaha ya nijoro ku wa Mbere, ubuyobozi bwa Gereza ya Mageragere bwajyanye umunyemari Alfred Nkubiri kuvurizwa ku Bitaro bya Kaminuza (CHUK) arembye cyane byo gupfa.

Raporo ya muganga kiriya kinyamakuru cyabonye, ivuga ko Nkubiri arembye cyane afite ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Arwaye indwara zikomeye zirimo diabetes (igisukari), hypertension (umuvuduko w’amaraso).

 

Mu iburanisha ryabaye tariki 30 Ukwakira 2020, Abamwunganira basabye ko arekurwa

Muri uru rubanza rwabaye hifasishijwe ikoranabuhanga rya Skype, Me Rutagengwa Jean Damascene wari uri ku rukiko, yabwiye urukiko ko ubwo umukiriya we yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko aramutse arekuwe yasibanganya ibimenyetso.

Me Rutagengwa Jean Damascene ati “Nta perereza rigikorwa kuri Nkubiri, turifuza ko arekurwa kubera uburwayi Nkubiri Alfred yagize kuva yafatwa ahora mu bitaro kubera uburwayi agira bukomeye bujyanye n’ikigero arimo”

Nkubiri Alfred kuva yafungwa yarwariye mu bitaro bitandukanye byo muri Kigali biirmo ibyitiriwe Umwami Fayisari, ibitaro bikuru bya Kaminuza ya Kigali CHUK, ibyo ku Muhima n’ibyo kwa Kanimba.

Me Rutagengwa uvuga ko umukiriya we afite imyaka 69 y’amavuko, afite ingwate yatanga akarekuwa.

Yagzie ati “Nkubiri Alfred akurikiranyweho miliyari 2 kandi we afite gutanga ingwate y’imitungo ifite agaciro ka Miliyari 9Frw ikindi kandi afite abantu b’inyangamugayo 5 bashobora kumwishingira. Turasaba ko yakurikiranwa ari hanze kugira ngo abone n’uko yivuza n’ubundi aba mu bitaro kuva yatabwa muri yombi.”

Nkubiri Alfred na we wahawe ijambo, yasabye kurekurwa by’agateganyo kubera buriya burwayi bwagarutsweho n’umunyamategeko we.

Uyu mugabo avuga ko Ubushinjacyaha bwamaze kubona ibimenyetso bityo ko nta mpungenge z’uko hari ibyo azasibanganya.

Nkubiri uvuga ko azaburana mu kwezi k’Ugushyingom yagize ati “Nta mpamvu yo gukomeza gufungwa n’ubu burwayi mfite.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibiriho bisabwa n’uruhande rw’uregwa bidafite ishingiro, busaba ko akomeza gufungwa agategereza urubanza rwo mu mizi.

Nkubiri Alfred umaze amezi ane afunzwe, akurikiranyweho Icyaha cy’ubuhemum, Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’Icyaha cyo Guhisha ibyakoreshejwe icyaha.

Byose Nkubiri Alfred aburana abihakana.

Umucamanza yapfundikiye urubanza, avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa tariki 05 Ugushyingo 2020.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi ni inkuru y’incamugongo ku muryango wa Nkubiri n’inshuti ze. Ariko ni inkuru nziza ku bamufunze.

  • Gereza yaramunaniye kabisa. Yanze kubyakira ahitamo kwibera mubitaro.

  • Umuseke mwakoze kwihutira guhindura iyi nkuru kuko mbere mwari mwanditse ko yitahiye ndabasabye n’ikindi gihe ntimugahubuke bigeze aho n’umunyamakuru wakoze iryo kosa yarakwiye kubibazwa niba muri abanyamwuga nyabo.

  • Ibi ntamakuru byanditse iyinkuru bikwiye guhanwa ntabunyamwuga kabhisa! Ninkuru yanezeza Min Gelardine nabanzi arko ibabaje kubanyarwanda. Abamwifuriza urupfu ntaho bazaruhungira niwabo wa twese. Imana imufashe uwo musaza uzira ubunyangamugayo!!

  • Nubwo batumenyesheje inkuru mbi, twizere ko biri bwerekane ko akwiye kwitabwaho akavurwa birenze uko yavurwaga.

  • Wagirango siho twese tuzajya umunyamakuru ararengana ni order ziba zatanzwe. Ntago yapfa kuvuga gusa.Bagerageje kenshi kumurangiza ntako batagize. Imana irinde ubuzima byuwo musaza ntawutazi ko azira ubusa.

  • Wagirango siho twese tuzajya umunyamakuru ararengana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *