• 19/01/2020 3:29 02

Umunyemari Mohammed Dewji yabonetse ari muzima nyuma y’iminsi 9 ashimuswe

Tanzania: Umuyobozi wa Sosiyete yitwa METL, Mohammed Dewji  bita MoDewji yongeye kuboneka ari muzima ndetse asubira iwe amahoro ahagana saa 9h15 za mugitondo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ukwakira.

Umunyemari Mohammed Dewji yashimuswe yagiye muri siporo ya mugitondo tariki 11 Ukwakira 2018

Se w’uyu mugabo Gulam Hussein yavuze ko umwana we yabonetse ndetse yatashye.

Umwe mu bakorana na Mohammed Dewji witwa Barbara Gonzale yemeje ko babonanye ndetse baraganira.

Mohammed Dewji  baganira na we ngo yagize ati “Ndashima Imana ko nagarutse amahoro. Ndashimira Abatanzania n’abandi bose ku isi banyifurije ineza. Ndashimira ubuyobozi, Umukuru wa Polisi by’umwihariko, bakoze ibishoboka byose ngo ntagira icyo mba.”

Umuyobozi wa Polisi mu mugi wa Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa yavuze ko umunyemari Mohammed Dewji  yasanzwe hafi y’ahakorerwa siporo hitwa Gymkhana mu mugi wa Dar es Salaam.

Yavuze ko Polisi yamenye amakuru mu rukerera ahagana saa munani z’ijoro ko uriya munyemari yabonetse nyuma yo kuzanwa n’abari bamushimuse bakamusiga hafi y’aho bamufatiye tariki 11 Ukwakira 2018.

Yagize ati “Ubwo yashimutwaga kuri hoteli Collesium imodoka yamutwaye yahise yihuta cyane, nyuma y’iminota 15 yinjizwa mu nzu yambikwa ibitambaro mu maso kugira ngo atamenya abamushimuse.”

Lazaro Mambosasa  yavuze ko Mohammed Dewji  yabatangarije ko abamushimuse bavugaga rumwe mu ndimi zikoreshwa muri Africa y’Epfo.

Mohammed Dewji ni umwe mu batunze miliyari y’amadolari muri Tanzania akaba afite imyaka 42 y’amavuko, ni umugabo wubatse. Umuryango we wari wemeye gutanga miliyari y’amashiringi ya Tanzania (asaga ibihumbi 500$) ku muntu watanga amakuru yatuma uyu Dewji aboneka.

Dewji yashimiye Abatanzania n’abandi bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwe
Iyi ni yo modoka yatwawemo n’abamushimuse ni na yo bakoresheje bamugarura

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • uyu mugabo yari yambabaje cyane ariko Imana ishimwe ko yabonetse ari muzima

  • Umuntu w,umukire abura nk,umwana wayobye iwabo?!!

  • Ese ubwo wowe ubizi iki???
    Wagirango nta mubiri ugira
    Imana ihimbazwe ko umunyafurika
    Mwene wacu agarutse atishwe
    Yezu ahabwe icyubahiro

  • Imana
    Is him we kubona uwomunyemari
    Yarekuewe>p

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *