• 03/12/2020 9:04 45

Umunyemari Kabuga Felicien yitabye Urukiko rw’i La Haye…Byagenze gute?

Byari biteganyijwe ko ku isaha ya saa cyenda i Kigali, umunyemari Félicien Kabuga agezwa imbere y’Urukiko akabwirwa ibyo aregwa, ndetse akabasha kubonana n’abamwunganira mu mategeko.

Umunyemari Félicien Kabuga bwa mbere mu Rukiko i La Haye mu Buholande

Nta gihindutse, Kabuga ku nshuro ya mbere, yagejejwe mu rukiko i La Haye mu Buhorandi.

Azaburanishwa n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo, inteko izamuburanisha igizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya wo muri Uganda.

Aregwa ibyaha 7 birimo icya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza bitaziguye, cyangwa gukora Jenoside, kugerageza Jenoside, kugira umugambi wa Jenoside, n’ibyaha bibiri byibasiye inyokomuntu.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru Urwego rwasigariyeho kurangiza ibikorwa bya zimwe mu nkiko mpuzamahanga mpanabyaha, (IRMCT) rwatangaje ko uyu mugabo azagezwa ku nshuro ya mbere imbere y’Urukiko.

Yatawe muri yombi tariki 16 Gicurasi 2020, yari amaze imyaka 26 yihishahisha mu bihugu bitandukanye mu Burengerazuba bw’Iburayi.

Umuseke wabagejejeho inkuru ivuga ku gikorwa cyabanjirije kumufata.

 

Byagenze gute mu Rukiko ubwo Kabuga yari ahageze

Urukiko rwabanje guhaguruka akanya gato, basa n’abavuga amagambo aruranga, nyuma baricara. Perezida w’Iburanisha, Iain Bonomy ukomoka muri Ecosse/Scotland yahise abanza kuvuga Abacamanza bazafatanya na we kuburanisha ruriya rubanza, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya utari mu rukiko.

Nyuma yahise asaba n’abandi bari mu Rukiko bafitanye isano n’urubanza kwivuga.

Hatangiye Serge Brammertz, Umushinjacyaha wa IRMCT, hakurikiraho abunganira Kabuga Félicien, havuga uwitwa Me Emmanuel Altit.

Umucamanza yahise abaza Kabuga niba arimo abasha gukurikirana imigendekere y’urubanza mu rurimi yumva. Hashira akanya, atarumva ikibazo. Umucamanza yongeye kugisubiramo, Kabuga yumvikana avuga mu Kinyarwanda ngo “ntabwo numvise”.

Nyuma yo gutunganya ibyuma by’amajwi, Umucamanza yaje kuvuga ko abibona neza ko Kabuga abasha kumvikana n’abamufasha mu rurimi ndetse n’Abanyamategeko bamwunganira.

Yasubiyemo uko Kabuga yafashwe n’impamvu yajyanywe i La Haye kubera ibibazo by’ubuzima, akaba yarahageze tariki 26 Ukwakira 2020.

Umucamanza yabwiye Kabuga ko afite uburenganzira bwo guceceka mu rukiko cyangwa akunganirwa n’Abanyamategeko be.

Hakurikiyeho gusoma amahame agenga Urukiko ku bijyanye n’uwo barushyikirije, kuba afite abamwunganira mu mategeko, abasemuzi, impapuro zimuta muri yombi n’ibindi, no kuba Urukiko rwubahiriza ihame ryo kutagira uwo rubogamiraho.

Umucamanza yavuze ko Kabuga yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi bwa mbere mu Ugushyingo 1997 zitanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, i Arusha. Yahise asubiramo ibyaha 7 biri muri iki kirego.

Yasabye Avoka wa Kabuga gusobanurira Urukiko niba iriya nyandiko yaramenyeshejwe Kabuga mu rurimi yumva, asubiza ko byabayeho.

Ati “Twagerageje kuvugana na we kenshi, ndetse uyu munsi twavuganye.”

Twagerageje kuvugana na we mu Kinyarwanda ariko Kabuga arananiwe, ko bisaba kumusubiriramo byose aregwa. Ako kanya Umucamanza yategetse umwanditsi gusubiramo ibyaha Kabuga aregwa.

Urukiko rwavuze ko Kabuga yari afite umugambi wo kumaraho Abatsutsi bose. Rwavuze ko nk’umushoramari wari ukomeye, yafashije gushyiraho radio yitwa RTLM yakoreshejwe mu gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi.

Kabuga ngo yakoresheje imbaraga yari afite kugira ngo ibyo aregwa bikorwe.

Umwanditsi w’Urukiko yagiye asubiramo amatariki abanyamakuru ba RTLM barimo Valerie Bemeriki (uyu afungiwe mu Rwanda) na Habimana bitaga Kantano bagendaga bashishikariza Interahamwe kwica uwo ari we wese usa n’Umututsi ndetse bakaranga aho bihishe.

Mu bindi byavuzwe bishimangira ibirego Kabuga aregwa harimo kuba ubwe yarahagarikiye ubwicanyi, kujya mu nama n’ibindi.

 

Gusubiramo ikirego cyigasobanuka neza kandi kikajyana n’igihe

Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha bwa IRMCT, gutegura ikirego gisobanura neza ibyaha Kabuga aregwa. Serge Brammertz yavuze ko bari kunoza iperereza ku byaha Kabuga aregwa, ngo bishobora gutwara ibyumweru kugira ngo babe barangije inyandiko bazaha urukiko.

Ikirego cyari cyasubiwemo mu 2011, kigomba kongera kunozwa neza kikajyana n’igihe, Serge Brammertz yavuze ko bazongera gushakisha abatangabuhamya baba bagihari.

Ku bijyanye n’amikoro yo asabwa ngo uru rubanza ruzabe yavuze ko bigenda neza. Ku nyandiko z’ikirego ziri mu Gifaransa n’Icyongereza kandi uruhande rwa Kabuga rwifuza ko zijya mu Kinyarwanda, Serge Brammertz yavuze ko mu minsi 30 zizaba zabonetse.

Ibijyanye n’iperereza rishya, n’ubuhamya bushya, Serge Brammertz yavuze ko bizasaba amezi 6 ngo bibe byahawe Urukiko.

 

Ubuzima bwa Kabuga burageramiwe

Mzee Kabuga Félicien afite imyaka 87, ku maso bigaragara ko ananiwe. Me Emmanuel Altit umwunganira yasabye Urukiko ko rwaha agaciro iki kibazo, urubanza rwe rukihutishwa.

Yavuze ko hakenewe kumenya neza imiterere y’ikibazo. Ngo kugira ngo bigerweho Urukiko ruzafatanya n’aba bunganira Kabuga.

Me Emmanuel Altit yabwiye urukiko ko hari inzitizi ebyiri, ijyanye n’impamvu ifatika Kabuga azaburanishwa, cyangwa impamvu yatuma ataburanishwa. Yavuze ko indi nzitizi Abamwunganira bageza ku Rukiko ari iyo kuba yakurikiranwa ari hanze.

Ati “Ni ngombwa turatekereza ko ari ngombwa cyane, kubera ko ibyo twibaza ko biri mu nyungu z’ubutabera.”

Umucamanza yavuze ko Urukiko rugiye kwihutisha ikijyanye no gusuzuma ubuzima bwa Kabuga, ibindi abamwunganira bagaragaje bikazasuzumwa mu rindi buranisha.

Umwanditsi w’Urukiko ubwo yasubiragamo ibirego 7 Kabuga ashinjwa
Uku niko mu cyumba cy’Urukiko byari bimeze, Kabuga iburyo bw’inteko y’Abacamanza we n’abamwunganira, ibumoso Abashinjacyaha

UMUSEKE.RW

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Eh narinzi. Ko azagwa muri gereza
    Urubanza rutabaye .ndishimye cyane
    No kumaso araboneka nkumuntu ufite imbaraga bivuze ko kutaburanira Arusha byose byari amacenga.

    • Aho kugirango nandike Inkuru ifite content nk’iyi birutwa N’uko nabireka. Nk’ubu mwanditse iki? Turaza kumva BBC, VOA.

  • Nangwa nawe uko afashwe ntibimeze kimwe na Nkubiri wateye inkunga igaragara RPF.

  • Ngo birashoboka ko uyu musaza yaba afite impapuro ziriho umwirondoro w’abo bafatanyije bashinga RTLM bamwe bakaba bari muri gvmt. Niyo mpamvu koko bagomba gukora ibirego bijyanye n’igihe, naho ubundi Ririya rubanza rwabagaragura.

  • Icyo ntumvise neza nukuvugango bagiye kuvugurura ikirego. hanyumase ikirego kijya gisaza cyangwa bagiye kongeramo itekinika? Gusa ibyo barega Mr Kabuga wagirango yarafite ububasha buruta ubwa Perezida wa Repubulika, Chef d’état Major, Ministre wa défense mbese yari hejuru y’abategetsi bose bu Rwanda.

  • Ese ko haraho nasomye ngo yatangaga imodoka zijyana abantu kwicirwa muri komine rouge , mwambwira iyo komine aho yari iherereye mu Rwanda?!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *