• 28/01/2020 9:51 26

Umunyarwanda ufotora ari mu bahatanira ibihembo bya fashion muri Africa

Umunyarwanda ukora umwuga wo gufotora, Ashimwe Constatin uzwi nka Shane Costt ari guhatanira ibihembo muri Abryanz Style and Fashion Awards (ASFA) biri mu bikomeye muri Africa.

Ni umufotozi wabigize umwuga

Ibi bihembo bisanzwe bibera muri Uganda kuva mu 2013, muri uyu mwaka byari byitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye ariko hatoranywamo umwe ukora akazi ko gufotora.

Uyu Ashimwe uri guhatanira ibi bihembo asanzwe ari mu bafotora bazwi mu Rwanda, yanegukanye igihembo mu bihembo bya ‘Made in Rwanda’ nk’umufotozi wa mbere mu Rwanda mu 2019.

Ibi bihembo byatangiye bihabwa abari mu ruganda rw’imideri muri Uganda nyuma biza kuba iby’akarere ubu byahindutse ibyo ku rwego rwa Africa.

Kuva ibi bihembo byatangira byahataniwe n’abanyarwanda batandukanye barimo Mathiew Rugamba ufite inzu y’imideri wahataniye iki gihembo mu 2018 mu kiciro cya ‘Fashion Designer of the year/Africa’.

Happy Jacqueline Umurerwa umurika imideri muri Africa y’Epfo na we yahataniye ibi bihembo mu 2018 mu kiciro cya ‘model of the year/Africa.’

Mu bandi banyarwanda babashije guhatanira ibi bihembo harimo uwitwa Utuje Claudine wegukanye iki gihembo muri 2016 mu kiciro cy’uzi gusiga neza ibirungo ‘make-up’ muri East Africa.

Turahirwa Moses uhanga imideri, Ntabanganyimana Jean de Dieu umurika imideri na Milly Umuhoza usiga ibirungo bose bagiye bahatanira ibi bihembo mu myaka itandukanye.

Abari gutegura ibi bihembo batangaje ko iby’uyu mwaka bizabera muri Uganda ku wa 13 Ukuboza 2019.

Bimwe mu by’iciro bizahatanirwa uyu mwaka harimo icya ‘Fashion Designer’, ‘Hair Stylist’, ‘Fashion Stylist’, ‘mode of the year’, ‘fashion photographer’, ‘makeup artist’, ‘most stylish’, ‘fashionista of the year’, ‘fashion media excellence’ n’icya ‘music video’.

Shane Costt yagiye afotora ibyamamare bitandukanye harimo na Run Town wo muri Nigeria ubwo aheruka gutaramira mu Rwanda

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *