• 12/12/2019 2:44 39

Umunyarwanda aratanga Frw 4000 akipima SIDA byihuse na “OraQuick Test”

Agakoresho kitwa “OraQuick Test” kifashishwa mu gupima SIDA mu minota 20 ukabona igisubizo, kegerejwe abaturage mu buryo bwo kubasha kwisuzuma byihuse kandi mu ibanga, kamwe gakoreshwa inshuro imwe kaboneka ku Frw 4000.

Dr Nsanzimana Sabin avuga ko igiciro cya OraQuick cyagabanutse cyane

Ikigo cy’Ubuzima RBC ku wa kane tariki 20 cyagiranye ikiganiro n’itangazamakuru basobanura byinshi ku gakoresho ka OraQuick Test.

Dr Nsanzimana Sabin ushinzwe kurwanya Sida muri RBC yavuze ko ako gakoresho kizewe ku rugero rwa 98.8% ngo gakora mu buryo bworoshye kandi bwihuse mu gupima Virusi itera Sida (HIV).

Gukoresha aka gakoresho ngo kuva kagezwa mu Rwanda ku ya 1 Ukwakira 2017, abantu 5 738 bamaze kugahabwa ariko ngo barateganya no guha abandi ibihumbi 10.

Dr Sabin yavuze ko ubu batangiye gukorana na Pharmacy zitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo zizabafashe kugeza aka gakoresho mu baturage.

Ati “Twaganiriye n’ishyirahamwe ry’amafarumasi mu Rwanda badutoranyiriza iz’ingenzi 20 mu mujyi wa Kigali, twamaze no kubaha amahugurwa ubu uwagashaka ntabwo byamusaba urugendo rwa kure.”

Mbere OraQuick kagurishwaga Frw 7000 ariko nyuma yo gutanga ayo mahugurwa bumvikanye n’amafarumasi ko bagabanya amafaranga kakajya gatangirwa kuri kiriya giciro twavuze haruguru (Frw 4000) mu rwego rwo korohereza abagakeneye.

Abajya kurangura aka gakoresho ka OraQuick Test bavuze ko muri Amerika bagafatira Amadorali abiri (2$).

Ati “Muri USA kamwe tukagura 2$ hatarimo imisoro n’ay’urugendo, gusa hajemo ubufasha bwa Bill Gates na we atwishyuriraho andi 2$ kuko ubusanzwe kaguraga 4$.”

Uburyo bakoreshamo aka gakoresho ni ukugafata ukagacisha ku ishinya yo hasi no hejuru.

Iyo umaze kugacisha ku ishinya kafashe ikigero cy’amacandwe gihagije ugashyira mu gacupa kako ukakarekeramo, ukareba igisubizo mu minota 20.

Uturongo tubiri (nubwo twaba tutaboneka neza) kuri aka gakoresho tukubwira ko ushobo rakuba waranduye SIDA naho kamwe kakavuga ko uri muzima, waba ubishidikanya wongera ukipima nyuma y’amezi atatu.

Aka gakoresho gakoreshwa rimwe gusa ukakajugunya ahagenewe imyanda. 

Abari kukamamaza bavuga ko utagomba kugira icyo unywa cyangwa urya mbere y’uko wipimisha, kandi nanone mbere y’uko ugakoresha ntibyemewe ko ukora ku ishinya.

OraQuic iguha igisubizo cy’uko uhagaze mu bijyanye na HIV/SIDA mu minota 20

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • This is new technology.Turashimira cyane abantu bagakoze.Imibare ya WHO yerekana ko abantu barwaye Sida barenga 37 millions.Naho abo imaze kwica ni 35 millions.UMUTI ugabanya ubukana utari waza,twirirwaga duhamba abo yishe buri munsi.Nkuko bible ivuga muli yesaya 33 umurongo wa 24,nta muntu uzongera kurwara mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli 2 petero 3 umurongo wa 13.Ndetse n’urupfu ruzavaho burundu,kimwe n’ubukene,ubushomeli,akarengane,etc…Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,shaka Imana ushyizeho umwete,kugirango uzabe muli iyo paradizo.

  • “Dr Sabin yavuze ko ubu batangiye gukorana na Pharmacy zitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo zizabafashe kugeza aka gakoresho mu baturage”.
    None se kuki batoranije pharmacie zo mu mujyi wa Kigali gusa kdi icyo kibazo kireba abanyarwanda bose. Izo nazo ni intege nke !

    • Erega burya inkuru hari ibiba bitarimo:this is a pilot phase,niyo mpamvu bahereye murizo 10, pilot phase nirangira bizagera n’ahandi hose

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *